Muhanga: Abarangije mu ishuri rya Saint Peter ngo ni urufunguzo rw’uburezi bufite ireme

Abarangije mu ishuri Saint Peter ryahoze ryita EAV Shyogwe, ngo ubu bamaze kuba ubukombe kandi uburere baherewe kuri iki kigo bwatumye baba abagabo n’abagore bintangarugero uyu munsi.

Abize kuri iri shuri mu mwaka wa 1999 ubwo ryatangiraga bavuga ko bashaka kwanduza abana biga kuri iki kigo, umuco wo kwihangana no gukurikira amasomo bagamije kuziteza imbere mu buzima bwabo, iyi ikaba ari nayo mpamvu nyamukuru yabateye gutegura igikorwa bise GARUKA USHIME, bashaka kujya bakora buri gihe kugirango bicarane n’abanayobozi b’iki kigo, kurebera hamwe icyateza imbere iri shuri.

Bamwe mu banyeshuri bashimye ibyiza by’iyi gahunda ya GARUKA USHIME kuko byabateye ishyaka ryo kuzagera ikirenge mu cya bakuru babo.

Igikorwa cya garuka ushime cyaranzwe n'ibiroli byo guhimbaza no gushima Imana.
Igikorwa cya garuka ushime cyaranzwe n’ibiroli byo guhimbaza no gushima Imana.

Nyirambonigaba Anita wiga mu mwaka wa gatanu ibaruramali yagize ati « mu by’ukuri ukuntu tubayeho dusenyera umugozi umwe ku buryo ubuyobozi n’abanyeshuri twungurana ibitekerezo, ku buryo GARUKA USHIME ari isura nziza y’abarangije aha yatuma natwe dufata umugambi wo gukora cyane kugirango tuzamere nkabo».

Mugisha Eric wiga mu mwaka wa gatandatu mu ikoranabuhanga avuga ko akurikije ubuhamya bw’abarangije ahangaha ku bihe bibi bizemo, ari isomo ku bana b’ubu bitwara nabi kandi igihugu cyarabitayeho kurushaho.

Ati « ibi byagombye kutubera urugero, ntitujye mu biyobyabwenge, n’ubusambanyi, kuko nabo bize bibagoye natwe tugomba kwihangana tukiga dushyizeho umwete».

Bamwe mu bize muri Saint Peter, ikiri EAV bari bitabiriye igikorwa cya garuka ushime.
Bamwe mu bize muri Saint Peter, ikiri EAV bari bitabiriye igikorwa cya garuka ushime.

Umuyiobozi wa Saint Peter, Kanyamanza Corneille, we yasabye abana gukomeza kwihatira kwiga badategwa cyangwa ngo barangazwe n’iby’ubu bigezweho kuko byose ba nyirabyo baba barabikoreye, kandi ko GARUKA USHIME ari ingenzi mu gutera abanyeshuri ishyari ryiza.

Musenyeri wa Diosezi ya Shyogwe, akaba n’umwalimu muri Kaminuza y’abaprotestant i Butare, Kalimba Jeredi, avuga ko ubwenge bushingiye ku bumenyi no kuri Roho nzima ari byo byabashije gutuma abize aha bagera ku ntera bagezeho uyu munsi dore ko harimo n’abamaze kuminuza kandi barize bavuye mu buzima bw’ubupfubyi.

Musenyeri Kalimba avuga ko kurangiza ku ntebe y’ishuri bidahagije kuko kwigisha byuzuye ari ukwigisa no guhindura imitima. Yabisobanuye muri aya magambo : «ni ikintu cy’ingenzi ko umwana yiga ubumenyi busanzwe kuko bimufasha kuzakora akazi neza, nta kujya muri corruption no kwangiza impano bahawe ».

Musenyeri Kalimba Jeredi yasabiye umugisha, abanyeshuri n'abarangije ku kigo cya Saint Peter.
Musenyeri Kalimba Jeredi yasabiye umugisha, abanyeshuri n’abarangije ku kigo cya Saint Peter.

Musenyeri Kalimba asaba ababyeyi ko baba hafi y’abana babo kuko ishuri ryonyine ridahagije, kuko ubufatanye n’ababyeyi ari inzira nziza yo kurema umuntu muzima, kuko ubufatanye bwa mwalimu n’ababyeyi ari ryo shingiro ryo gutanga umusaruro nyawo ku mwana.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Shimiye byimazeyo abayobozi ba saint peter college kuba badahwema gufasha abanyeshuri muri byose, tunabashimira uburyo natwe batureze neza, bikaba haraho byatugejeje kandi turacyakomeza Murakoze cyane.

Samuel BAYIRINGIRE yanditse ku itariki ya: 28-09-2016  →  Musubize

mbanjegushimira ubuyobozi bwa saintpeter kugitekerezo cyiza nkiki cyuyu mwanya bagennye wa garuka ushime.mubyukuri abarangije iyo batanze ubuhamya bwintera bagezemo babikesha kwiga, bituma barumuna babo bagira umuhate wokwiga kandi bakagira ikizere, maze bagakunda ishuri.nge mbona nibindi bigo byagira umunsi nkuyu.murakoze

fidele yanditse ku itariki ya: 14-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka