Banki ya Kigali (BK) yashyize ahagaragara inyungu y’umwaka ushize wa 2011, igera kuri miliyari 8.7 z’amafaranga y’u Rwanda ivuye kuri miliyari 6.2 muri 2010. Ababitsa n’inguzanyo zitangwa byiyongereye biri mu byatumye iyi banki yunguka, nk’uko ubuyobozi bwayo bwabitangaje.
Abanyamuryango basaga 200 barimo abagore 169 bo mu mpuzashyirahamwe ABAGENDANA yo mu karere ka Bugesera biyubakiye uruganda rw’imigina y’ibihumyo rwa miliyoni 52 ahitwa Nyabagendwa mu murenge wa Rilima.
Leta irateganya gutera inkunga inganda zo mu gihugu ku buryo muri 2020 zizaba zinjiza 26% by’umutungo w’igihugu. Ubu inganda zo mu Rwanda ni cyo gice kinjiza amafaranga make kuko zinjiza 7% gusa by’umutungo w’igihugu.
Sosiyete ikora ibikorwa by’ubwishingizi n’ n’imicungire y’umutungo, UAP , irateganya gutangiza ibikorwa byayo mu Rwanda mbere y’uko uyu mwaka wa 2012 urangira; nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wayo, James Muguiyi.
Mu karere ka Musanze, kuri uyu wa kabiri tariki 27/03/2012, habereye igikorwa cyo guhitamo imishinga 50 izaterwa inkunga muri hangumurimo, gahunda ya Minisiteri y’Ubucuruzi igamije guhanga imirimo itari ubuhinzi n’ubworozi ku bantu benshi no gutera inkunga imishinga mito ibyara inyungu.
Sosiyete isanzwe ikora ibikorwa by’ishoramari mu gucukura amabuye y’agaciro mu Rwanda, Simba Gold Corp, yongereye ibikorwa byayo mu mishinga ibiri: Rongi Mining Limited na Miyove Gold Project.
Bamwe mu bakozi ba Equity Bank, banki yo muri Kenya imaze amezi agera kuri 5 itangiye gukorera mu Rwanda batangiye kugaragaza ko batishimiye imwe mu mikoranire y’iyo banki yabahaye akazi.
Mu ruzinduko arimo mu gihugu cya Turukiya, Perezida Kagame yitabiriye ikiganiro cy’abacuruzi n’abashoramari b’Abanyarwanda bagiranye n’abo mu gihugu cya Turukiya bagera kuri 200. Yabashishikarije gushora imari mu Rwanda ari nako abereka inyungu zirimo.
Minisitiri Stanislas Kamanzi ufite amabuye y’agaciro mu nshingano ze yasabye abacukura amabuye y’agaciro mu murenge wa Kabacuzi mu karere ka Muhanga kuyacukura banubahiriza amategeko agenga uwo murimo.
Minisitiri Francois Kanimba asanga abikorera bafite uruhare runini mu gutuma abatuye Afurika bihaza mu biribwa. Yabitangaje tariki 19/03/2012 ubwo yatangizaga inama y’Abaminisitiri b’Ubuhinzi baturutse mu bihugu bitandukanye by’Afurika iteraniye i Kigali.
Amabuye y’agaciro acukurwa mu Rwanda ataboneka ahandi arimo gukorwaho ubushakashatsi bugamije kwerekana ko ayo mabuye koko acukurwa mu Rwanda.
Leta y’u Rwanda irateganya ko mu myaka itanu hazaba hari imirimo igera kuri miliyoni 1.7; nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 07/03/2012. Muri 2011 mu rwanda habaruwe imirimo ibihumbi 500.
Leta y’u Rwanda yafashe ingamba n’abafatanyabikorwa bayo batangiye gahunda yo gukangurira abashoramari inyugu zo gushora imari yabo mu bijyanye n’ingufu z’amashanyarazi mu Rwanda.
Umuryango ufasha mu bikorwa bigamije iterambere ry’imiturire, Shelter Afrique, uratangaza ko ugiye gushora miliyoni 10 z’Amadolari y’Amerika mu myubakire y’amazu yo guturamo mu Rwanda ashobora gukodeshwa cyangwa kugurwa n’abatari abaherwe (middle income).
Abacukuzi b’amabuye y’agaciro bibumbiye muri Koperative des Mines de Nyamyumba (KOMINYA) mu karere ka Rubavu barasaba Leta kubunganira mu kazi bagakoresha ikoranabuhanga rigezweho mu bucukuzi.
Ibigo bitanga ubwishingizi bikorera mu Rwanda birakangurirwa kugira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu bishora imari mu bikorwa by’iterambere; nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’ibigo by’ubwishingizi muri Afurika (FANAF).
Imirimo yo kubaka uruganda rw’ umushinga w’icyayi wa Gatare ku nkengero z’ishyamba rya Nyungwe mu mirenge ya Cyato na Karambi yagomba kurangira mu Kuboza 2012 ariko ngo bishoboka ko rutazaba rurangiye kubera imbogamizi z’umuhanda ndetse n’amashanyarazi.
Bamwe mu baturage bimuwe ahari kubakwa uruganda Mount Meru Soyco Ltd ruzajya rutunganya soya rukayibyazamo amavuta, imirimo yo kubaka uruganda yarinze itangira batarabona amafaranga y’ingurane bagombaga guhabwa ku masambu ya bo.
Minisitiri w’Intebe arashima ubushake bw’iteramabere abikorera ku giti cyabo bo mu karere ka Rusizi bagaragaza. Yabitangaje nyuma yo kwerekwa inzu y’ubucuruzi y’amagorofa ane igiye kuzura i Kamembe yubatswe n’abikorera bo muri ako karere nta nkunga batse ahandi.
Uruganda ruzajya rutunganya soya rukayibyazamo amavuta rugiye kubakwa mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza ruzagirira akamaro aborozi by’umwihariko kuko rushobora no gutunganya ibyo kurya by’amatungo.
Abayobozi batandukanye ku rwego rw’igihugu n’intara y’uburasirazuba, kuri uyu wa kane tariki 09/02/2012, bashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa uruganda ruzatunganya ibikomoka kuri Soya rwitwa Mount Meru Soyco Ltd. Uru ruganda ruzubakwa mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza.
Sosiyeti ikora ubushakashatsi n’ubucukuzi ku bijyanye n’amabuye y’agaciro yitwa Desert Gold iratangaza ko ubushakashatsi imaze iminsi ikorera mu Rwanda bwerekanye ko ahitwa Rubaya mu ntara y’amajyaruguru habonetse zahabu.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) cyateguye irushanwa rya barwiyemezamirimo bitwaye neza mu mwaka wa 2011 mu rwego rwo gushishikariza ba rwiyemezamirimo gukora byinshi kandi neza.
Umushinga SPARK n’ishuri ry’imali n’amabanki (SFB), bahawe kujonjora no guhugura ba nyir’ibitekerezo by’imishinga yatanzwe muri “Hanga Umurimo Munyarwanda” mu karere ka Nyagatare, bavuga ko muri ako karere abagore bitabiriye iyi gahunda ari bake ugereranyije n’abagabo.
Ibigo Norfund na Fanisi bya Leta ya Norway byatangiye ibikorwa mu Rwanda muri gahunda yo gushaka ba rwiyemezamirimo bakorana bakanabatera inkunga mu bucuruzi nk’uko bisanzwe bibigenza mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere hirya no hino ku isi.
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Francois Kanimba, tariki 11/01/2012, yasuye yasuye ikibaya cya Kajevuba mu rwego rwo kureba niba cyujuje ubuso ba rwiyemezamirimo bashaka kugikoreramo basaba.
Ubwo Airtel, sosiyete y’itumanaho iherutse guhabwa uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda, yakoreshaga ibizami by’akazi, tariki 06/01/2012, haje abantu benshi cyane barenze abo ikeneye. Icyo kizami cyitabiriwe n’abize ibijyanye na electronic-telecommunication na electrical barenga 500.
Abanyeshuri 52 bigishwa gukora imishinga n’umushinga DOT(Digital Opportunity Trust) bo mu karere ka Gatsibo bitabiriye amarushanwa yiswe Hanga umurimo bagamije gushyira mu bikorwa ibyo biga.
Tariki ya 10 ukuboza urugaga rw’ubucuruzi rwo mu Birwa bya Maurice rwasinye amasezerano n’urugaga rw’abikorera ku giti cyabo mu Rwanda ajyanye no gufashanya mu bucuruzi bw’ibihugu byombi hamwe no gushishikariza abacuruzi na ba rwiyemezamirimo gukorera mu bihugu byombi.
Guveneri w’Intara y’Uburasirazuba, Uwamariye Odette, yatangiye ingendo zo gusura uturere twose tugize intara ayobora mu rwego rwo kumenye ibihakorerwa n’ibabazo bihari. Iki gikorwa cyatangiriye mu Karere ka Nyagatare ahari uruganda rw’amakaro ruherereye mu kagali ka Rutabura, umurenge wa Nyagatare.