Ikandamizwa ry’ububoyi ryatumye yitabira imirimo y’abagore kandi ari umugabo

Niyinteretse Ezechiel w’imyaka 32, ukomoka mu karere ka Muhanga ariko akaba akorera mu Gatenga mu mujyi wa Kigali avuga ko nyuma yo kubona uburyo yakandamizwaga mu kazi k’ububoyi yahisemo kwihangira imirimo imuteza imbere nubwo izwiho kuba iy’abagore.

Uyu mugabo yagatangiye akazi ko kuboha no gukora indi mitako inyuranye mu mwaka w’2008, atangira yigishwa n’abagore kuboha uduseke n’ibindi bisa natwo, kuboha udutambaro two gutegura, amakuvurori n’ibindi.

Nyuma yabwo yaje kwagura ibikorwa bye maze atangira gushushanya amataburo akoze ahanini mu masaro kuko usanga ahenshi bashushanyaga amataburo bakoresheje ibindi birimo amase, ibitaka, amarangi n’ibindi. Aha we akaba yarashatse kuzana umwihariko n’agashya.

Niyinteretse yavuye iwabo mu cyaro agana mu mujyi wa Kigali kugira ngo ashake ubuzima bwiza kuko mu cyaro iwabo nta mirima bagiraga yari kubasha kubatunga.
Yahise yigira inama yo kugana mu mujyi wa Kigali, ashaka akazi k’ububoyi aho yatekaga ndetse agakora n’indi mirimo yo mu rugo.

Nteretswenimana yiyemeje kuboha uduseke, umwuga usanzwe uzwiho gukorwa n'abagore.
Nteretswenimana yiyemeje kuboha uduseke, umwuga usanzwe uzwiho gukorwa n’abagore.

Avuga ko aho yagiye akora atafashwe neza nk’umuntu wiyubashye, ibi bikamubabaza kuko yabonaga nta gaciro ahabwa. Ati: “mu buboyi naratukwaga, ngakandamizwa nk’aho ntari umuntu nkabo, ibi byatumye nibaza niba mu by’ukuri aka ariko kazi kankwiye, nsanga nayobye kera”.

Nyuma yo kubona ko hari ahandi hantu yaca ngo atere imbere, uyu musore yahisemo guca inzira igana ku kazi kamenyerewe ku bagore mu muco nyarwanda.

Agira ati: “n’ubusanzwe nararebye nsanga akazi nakora kandi natojwe kuva nkiri muto ni akazi katazansaba ingufu nyinshi kuko ariko namye nkora mu buboyi, nibwo najye naje kwivumburamo impano ko nshoboye ubukorikori bwakorwaga n’abagore kuko aribo nabanye nabo cyane kandi bakaba ari nabo ahanini bankoresheje”.

Gerard GITOLI Mbababazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka