Tuvugane yatumye abasha kwirihirira Maitrise mu Buhinde

Umusore witwa Munyaneza Emile uzwi cyane kw’izina rya Pfumukel wo mu karere ka Ruhango mu murenge wa Bweramana ahitwa i Gitwe, yacuruje Tuvugane none yamuhaye amikoro yo kujya kwiga mu Buhinde mu cyiciro cya Maitrise.

Pfumukel yize amashuri ye yisumbuye kuri ESAPAG Gitwe aho yize ishami rya Biochimie, aza kurangiza yerekeza mu ishuri rikuru rya ISPG aho yakomereje amashuri ye mu Biologie Humaine, ariko arangije aya mashuri ye ntiyabashije kubona akazi nk’uko yari abyiteguye.

Icyemezo cyatunguye abantu benshi cyane ni uko uyu Pfumukel yaje gufata telephone zigendanwa zo mu bwoko bwa Tuvugane, akerekeza iyo mu muhanda acuruza Me2U ku bantu b’ingeri zose.

Abantu batari bake bakomeje kumuvugaho byinshi bitandukanye bamwe bavuga ko kariya kazi kadakwiye umuntu wize akarangiza kaminuza, uyu musore ntabwo yigeze yita kubyo abantu batandukanye bamuvugagaho, kuko yakomeje ubucuruzi bwe.

Aka kazi Pfumukel yagakoze imyaka isaga ine yose, atitaye ku magambo menshi yamucaga intege, mu gukora uyu murimo wo gucuruza mitiyu (Me2U) yaje gushakisha uburyo ki yajya kongera ubumenyi bwe mu gihugu cy’Ubuhinde.

Yakusanyije ibyangombwa bye abantu benshi bagiye kumva bumva yafashe rutemikirere yerekeza mu Buhinde, aho ari kwiga amasomo ye yo ku rwego rwa Maitrise, abantu benshi harimo n’abamusekaga baratangaye cyane karahava.

Ntihinyuzwa Jean Damascene, umwe mu basore bakurikiraniye hafi imibereho ya Pfumukel, avuga ko yabonye ubuhamya buhagije bw’uko nta muntu ukwiye gusuzugura umurimo uwo ariwo wose.

Nyuma y’uko uyu musore amaze kwerekeza mu Buhinde muri Nyakanga 2012, bamwe mu baturage ntibabyiyumvishaga, aho bavugaga ngo byanze bikunze yabonye Bourse ya Leta.

Pfumukel ariko abihakana yivuye inyuma. Aho agira ati “Ahahaaa, ese ababivuga babona nta mikoro nabona yo kwizana hano ndi mu Buhinde !!, igisubizo cyanjye ni oya nta muntu wampaye bourse, ndirihirira ku giti cyanjye, mu mikoro nkesha inkoramutima yanjye Tuvugane”.

Benshi mu bantu twaganiriye nyuma yuko Pfumukel ajya gukomeza amasomo ye, badutangarije ko bafata uyu musore nk’umwe mu bantu b’ikitegererezo mu kwicisha bugufi no kwihangira umurimo, abandi bavuze ko umurimo ari utunze nyirawo kandi nta muntu warukwiye gusuzugurwa bitewe n’icyo akora.

Munyaneza Emile aravuga ko mu myaka azamara hariya mu gihugu cy’u Buhinde azishyura amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni eshanu.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

ESE INZIRA WACIYEMO NI IYIHE?KO NAJYE NDI MUBUZIMA NKUBWO WABAYEMO NKABA MFITE OBJECTIF NKIYO

UMUTESI MARIE GRACE yanditse ku itariki ya: 15-08-2012  →  Musubize

sha nabyemera phumukel tuvugane ye yamuhesheje brouse,ndibuka dutonze umurongo batwoherereje frw kwa phumukel mobile money zitaraza akajya adukata 1/10.ahaa ararenze!

Francois Legis yanditse ku itariki ya: 10-08-2012  →  Musubize

njye mbono yarongere yeho ayandi yarafi.

olivier yanditse ku itariki ya: 7-08-2012  →  Musubize

ok kazi mbaya yashinda muchezo mzuli.gusa niyo twabara amafaraga yinjira kuri tuvugane na me2u ntabwo wakuramo million 5 zamafaranaga yurwanda ahubwo nimba aruko bimeze leta yatangiza gahunda yuko uretse abayobozi bakomeye berekana umutungo mu rwego rwumuvunyi na abantu bose bakagombye kwerekana umutungo wabo kuko unabajije MTN ntabwo bishoboka ko me2u ishobora kungura umuntu 5 million mumyaka ine muvuga haruguru.

sadu yanditse ku itariki ya: 7-08-2012  →  Musubize

Ibi njye sinemeye ko byashoboka nonese abandi ni ukuvuga ko batazi kuzicuruza? cyangwa ko bacuruza nta ntego?

kiki yanditse ku itariki ya: 7-08-2012  →  Musubize

nibyo kudasuzugura umurimo uwo ariwo wose ariko m2u ntizarihira umuntu maitrise ntibibaho.gusa nge nziko yanigishaga muri Esapag.

kayumba eric yanditse ku itariki ya: 7-08-2012  →  Musubize

uMURIMO NI UGUHINGA IBINDI NI AMAHIRWE!

Emmy yanditse ku itariki ya: 7-08-2012  →  Musubize

ubundi nkuko mwatanjyiye muvuga ngo umurimo nubeshejeho nyirawo nibyo kabisa kuko urebye amagambo bavugaga wabonagako kuribo atarirwo rwar’urujyero rwabo ariko kuri mpfumukelnicyo cyar’icyijyega cye.nanjye naramurebaga nkabona wenda bizamugora kujyera kujyikorwa cyigaraga nkacyiriya akoresheje tuvugane ye.yicishaga bugufi kandi yajyiraga nokwitanga imana imukomereze intambwe ze bitere benshi kumenya icyabatez’imbere.

Dany yanditse ku itariki ya: 7-08-2012  →  Musubize

jye mbonako ntampamvu yo gusuzugura umurimo uwo arimowose kuko uwo musore azanakira dukurikije nuburyo yubahaga umurimo we! bitubere isomo natwe tushyire ikirenge muke!

byiringiro ferdinand yanditse ku itariki ya: 7-08-2012  →  Musubize

Yoo, uyu musore disi! ndamwibuka twigana kuri College Adv de Gitwe yari umuntu ubona koko ufite ibitekerezo by ebyihariye pe, ndahamya ko abantu bari bakwiye kumwigiraho umuco wo kwicisha bugufi cyane rwose. Emile uri umugabo kabisa.

HAKIZIMANA yanditse ku itariki ya: 7-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka