Mu mujyi wa Karongi hashyizwe ibuye ry’ifatizo ahazubakwa igorofa y’amazu ane rizaba rifite agaciro ka miliyoni zirenga 950 z’amafaranga y’u Rwanda. rikazubakwa ahahoze inyubako y’urukiko rw’umurenge wa Bwishyura.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko imirimo yo kubaka isoko mpuzamahanga rya Cyanika, riri ku mupaka wa Cyanika muri ako karere, izatangirana n’umwaka wa 2014 aho gutangira mu mpera z’umwaka wa 2013 nk’uko byari byarateganyijwe.
Nshimyumuremyi Cephas, umwarimu mu rwunge rw’amashuri rwa Kabaya mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze yihangiye umurimo wo gukora amavuta yo kwisiga akoresheje ibimera biboneka mu karere akoreramo, none nyuma y’amezi arindwi atangije umushahara we ubu amaze kugira umushinga ubarirwa agaciro k’amafaranga agera kuri (…)
Abaturage 302 babaga muri gahunda yitwa VUP isanzwe ifasha abatishoboye mu murenge wa Mushubi mu karere ka Nyamagabe baratangaza ko bagiye kubaka uruganda rutunganya ibigori rukoramo kawunga kugira ngo ruzabafashe gukomeza kwiteza imbere kuko bemeza ko batagikeneye gufashwa ahubwo bahagurukiye iterambere rirambye.
Banki ya Kigali (BK) yatangaje ko inyungu y’amafaranga y’u Rwanda miliyari 10.8 yabonye mu mezi icyenda y’uyu mwaka, itanga icyizere kuri iyo banki ko ngo mu gihe gito izaba yabaye ikigo cya mbere mu Rwanda cyunguka kurusha ibindi.
Ikigo gishinzwe iterambere (RDB) kirasaba abashinzwe guteza imbere ishoramari bahagariye u Rwanda mu mahanga, gufasha kongera umusaruro w’ishoramari rituruka ku biva cyangwa byoherezwa mu mahanga, ndetse n’amadevise atangwa na bamukerarugendo basura u Rwanda.
Niyibizi Emmanuel ukora umwuga w’ububaji muri santire ya Mukamira mu Karere ka Nyabihu ngo yatangiye akora akazi k’ubuyede mu mwakwa wa 2000, nyuma y’imyaka itatu abona amafaranga 6000 ayakoramo umushinga ubu umaze kubyara miliyoni zisaga zirindwi.
Hari tariki ya 16/04/2012 ubwo umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, yizezaga abaturage imbere ya Perezida wa Repubulika ko mu mpera y’umwaka wa 2012 mu karere ka Ruhango hazaba huzuye hoteli y’inyenyeri eshatu nyamara kugeza ubu ntiruzura ndetse kuyubaka byarahagaze.
Sosiyete y’ubwishingizi y’Abanyakenya yongereye u Rwanda mu bihugu ikoreramo, ikaba yemeza ko izishingira imitungo, ibikorwa n’ubuzima by’abantu hafi mu byiciro byose bijyanye n’imibereho yabo, nk’uko abayobozi b’iyo sosiyete babitangaje kuri uyu wa kabiri tariki 19/11/2013.
Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye mu ishami ry’ubucuruzi ariko ntabashe guhita abona akazi, Habumugisha Michel yatangiye umwuga wo kudoda inkweto (kuzisana) ariko ubu ageze ku rwego rwo gukora ibintu bitandukanye mu ruhu ndetse afite abakozi ahemba.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 16/11/2013, abantu 50 baturuka mu mirenge ya Gasaka, Cyanika, Tare, Kibilizi na Kamegeri basoje amahugurwa y’iminsi itanu kuri hanga umurimo, aho bigishwaga gutegura imishinga bagamije kwihangira imirimo.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko ibikorwa byo kubaka isoko mpuzamahanga ryo ku mupaka wa Cyanika, uhuza u Rwanda na Uganda, bizaba bigeze ku kigero cya 30% mu mwaka wa 2014.
Bamwe mu bagize Umuryango w’abakire bakiri bato ku isi wa YPO, bamenyesheje Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, ko bagiye kuzana abashoramari bagenzi babo mu Rwanda, kuko ngo bashima uburyo iki gihugu cyorohereza ishoramari.
Inama yahurije hamwe inzego za leta n’izabikorera z’u Rwanda na Afurika y’epfo i Kigali kuri uyu wa 11/11/2013, yanzuye ko hagomba gukosorwa amakuru avugwa ku bihugu byombi, kugira ngo abashoramari babashe kuhakorera nta mpungenge bafite.
Bamwe mu babonye inguzanyo ya banki binyuze muri gahunda Hanga umurimo ya Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) mu karere ka Musanze, barasabwa kurangwa n’ubunyangamugayo birinda guhemukira amabanki yabagiriye icyizere.
Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi bwatangiye kubarura imitungo y’abahinzi b’icyayi n’abandi baturage bo mu murenge wa Rugabano bazimurwa ahazaterwa icyayi cy’uruganda ruri hafi kuhubakwa.
Icyegeranyo ku kohereza ishoramari cyashyizwe ahagaragara na Banki y’Isi gishimangira ko u Rwanda rwavuye ku mwanya wa gatatu muri Afurika rukaza ku mwanya wa kabiri nyuma ya Mauritius.
Kuri uyu wa kabiri tariki 22/10/2013, inzego za Leta zakiriye mu Rwanda itsinda ry’abashoramari baturutse mu Bushinwa, aho bunguranye ibitekerezo ku bisabwa kugirango baze gukorera mu Rwanda, nyuma y’aho mu Bushinwa ngo abikorera batunguka cyane kubera ko abakozi basaba iby’ikirenga.
Umunyemari ukomoka mu gihugu cya Indonesia, Adrian Zecha, yumvikanye na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku mugambi afite wo kuza gushora imari mu by’amahoteli mu Rwanda.
Umushoramari usanzwe ufite hoteri “Golden Monkey” mu mujyi wa Nyamagabe agiye kubaka indi hoteli izitwa “Nyungwe back packers hotel” izaba ifite inyenyeri enye mu marembo ya pariki y’igihugu ya Nyungwe mu murenge wa Kitabi mu karere ka Nyamagabe.
Mu mpera z’uyu mwa wa 2013 nibwo hategwanyijwe itangira ry’ibikorwa byo kubaka isoko mpuzamahanga ryo ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda, uri mu Cyanika, mu karere ka Burera, mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Abashoramari biganjemo Abanyarwanda, barashaka guteza imbere imishinga itatu, yo kubaka iguriro rya kijyambere ahari isoko na gare i Kimironko mu mujyi wa Kigali, hamwe n’amazu yo guturamo n’ububiko bunini bw’ibicuruzwa bitandukanye mu karere ka Gasabo.
Abashoramari icyenda b’Abafaransa baje kwiga isoko ry’u Rwanda, basanga bakora ibijyanye n’imyubakire, ikoranabunga no guhesha agaciro ibiribwa; ariko ngo si ibyo gusa bikenwe kuko Leta ishyira ku isonga ikibazo cy’ingufu, gutwara abantu n’ibintu ndetse n’umusaruro muke w’ubuhinzi.
Muri gahunda Banki y’Amajyambere y’u Rwanda BRD, Banque Rwandaise de Développement ifite yo gusura abo yahaye inguzanyo bakaganira uko bayibyaza inyungu nini, abayobozi ba BRD basuye abanyamishinga bo mu ntara y’Amajyepfo bagirana ibiganiro byabereye mu karere ka Nyanza kuwa 09/09/2013.
Nyuma y’amezi atanu atangije uruganda rutunganya divayi mu mitobe itandukanye, Nshunguyinka Annanie wo mu murenge wa Nyange muri Ngororero ubu aravuga ko yatangiye kugira igihombo gituruka ahanini ku kuba yarabuze amacupa yo gushyiramo divayi akora.
Icyegeranyo cyashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kane tariki 05/09/2013 na World Economic Forum kiragaragaza ko u Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu ku mugabane w’Afurika mu bihugu bifite ubukungu buhagaze neza nyuma y’ibirwa bya Maurice na Afurika y’Epfo.
Koperative Rukara Duterimbere y’abajyanama b’ubuzima bo mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza ngo igiye kuzamura imirire myiza mu baturage bo muri uwo murenge n’indi ihana imbibe na wo, yifashishije ubworozi bw’inkoko ikora.
Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda AMUR uratangaza ko ufite gahunda yo gukangurira Abayisilamu baba hirya no hino ku isi gushora imari mu Rwanda, bityo ngo bikazafasha kugabanya ubukene mu banyedini babo no guteza imbere ubukungu bw’igihugu muri rusange.
Nubwo abagore n’urubyiruko ari bamwe mu bagize umubare munini w’abaturage muri rusange mu Rwanda, ni nabo usanga bafite imbogamizi mu bijyanye na serivise zitangwa n’ibigo by’imari zirimo ahanini no kubona inguzanyo.
Ubwo hatangizwaga imurikabikorwa ry’inganda zatewe inkunga na banki y’igihugu itsura amajyambere (BRD) byagaragaye ko BRD imaze kugera kuri byinshi birimo no kwibaruka inganda zikomeye.