Nyamasheke: idindira mu kubaka uruganda rw’Icyayi rwa Gatare hari abo biri guhombya

Abashoye imari yabo mu buhinzi bw’Icyayi, barimo Umushoramari Pierre Claver Karyabwite, baravuga ko kuba uruganda rutunganya icyayi rwa Gatre rutari kuzura biri kubahombya, kuko bibasaba kukijyana ku rundi ruganda rwa Gisovu ruherereye mu karere ka Karongi.

Hashize iminsi imirimo yo kubaka uruganda rw’Icyayi rwa Gatare yahagaze kuko umuhanda ujyayo utari mwiza, byatumye Karyabwite washoye amafaranga ye mu gutunganya icyayi abura uko ageza ku nyubako z’uruganda.

Avuga ko usanga imirimo ikorwa yo gusoroma icyayi no kwishyura imodoka ikijyana ku ruganda rw’icyayi rwa gisovu, ica mu mihanda nayo itari myiza, bimutwara amafaranga aruta ayo akura mu cyayi aba ajyanye.

Yongeraho ko uko bakomeza gutera icyayi uru ruganda rutubakwa bizagera aho bikamunanira kukijyana kuri urwo ruganda.

Karyabwite asaba ko hakoreshwa uburyo bwose bushoboka uyu muhanda ugatunganywa, imirmo yo kurwubaka igasubukurwa kugira ngo icyayi ntigikomeze kumuhombera.

Koperative y’abahinzi b’icyayi ba Gatare (Cothega), bamwe mu bashyira umushinga w’icyayi wa gatare mu bikorwa, nayo ivuga ko bitazayorohera kujya igeza icyayi cyayo ku ruganda rw’icyayi rwa Gisovu.

Ibi babitangaje nyuma y’uko nabo tariki 23/05/2012 basoromye icyayi cyabo, umusaruro bari babonye ku nshuro ya mbere.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke, umuyobozi w’akarere wungiririje ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere avuga ko bagiye gukora ubuvugizi ku nzego zirebwa n’iki kibazo maze kigashakirwa umuti.

Umushinga w’icyayi wa Gatare ushirwa mu bikorwa n’umushoramari Karyabwite ugomba guhinga hegitari 700 z’icyayi akanubaka uruganda, mu gihe Cothega yo igomba guhinga hegitari 1500.

Kugeza ubu hamaze kuboneka hegitari zikabakaba 1.000 z’icyayi, ariko hari n’izindi ngemwe z’icyayi zishobora gutera hegitari zisaga 850.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka