Banki iterambere mu Rwanda (BRD) iratangaza ko amasezerano yasinyanye n’ikigega Nyafurika cy’Ubwisungane (FSA), azayifasha gukomeza gahunda zayo zo gufasha mu iterambere itanga inguzanyo ku mubare munini w’abazifuzaga ariko bakabangamirwa no kutagira ingwate.
Ubuyobozi bushinzwe imirimo yo gutunganya igice cyagenewe inganda cya Kigali SEZAR (Special Economic Zone) ziherereye i Nyandugu buratangaza ko imirimo iri ku kigero kiza. Bukemeza ko Abanyarwanda bazabyungukiramo babona imirimo ubwo hazaba hatangiye gukora neza.
Minisitiri w’inganda n’ubucuruzi, Francois Kanimba, aratangaza ko yishimira cyane uburyo akarere ka Rulindo kagenda gatera imbere mu gukorana na gahunda ya Hangumurimo.
Guverinoma y’u Rwanda yagiranye amasezerano n’ikigo cyitwa GigaWatt Global cyo mu Buholandi ngo iki kigo cyizafashe u Rwanda kubona amashanyarazi angana na Megawati 8.5 akomoka ku mirasire y’izuba.
Mu rwego rwo kuzamura iterambere ryihuse ry’Akarere ka Rusizi binyuze mu ishoramari, mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 22/07/2013 habaye inama yahuje ubuyobozi bw’Akarere n’abashoramari bakorera hirya no hino mu gihugu, hagamijwe kubereka ubutaka bw’ahashobora gukorerwa ibikorwa by’ubucyerarugendo nk’uko benshi muri (…)
Umugore witwa Triphine Mukamukiza avuga ko yatangiye atira ingwate kugirango ahabwe amafaranga yo gutangiza umushinga we, none kuri ubu afite uruganda rukora amarangi rufite agaciro k’amafaranga miliyoni 25.
Abaturage batuye n’abakorera mu ga-centre ka Gisakura kari mu murenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke barakangurirwa gufata iya mbere mu kuvanaho amazu yubatse mu kajagari ahubwo bakishyira hamwe bubaka inzu y’ubucuruzi ibereye kugira ngo babone inyungu nyinshi.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) kizakira inama mpuzamahanga y’ihuriro ry’abashoramari muri za servisi, tariki 08-09/07/2013; aho abo bashoramari n’abagena za politiki bitezweho kureba niba bashinga ibikorwa byabo mu Rwanda, bakazatanga n’inama zatuma igihugu kigera ku ngamba z’iterambere.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro buvuga ko hariho gahunda yo kongera ibikorwa remezo birimo imihanda, amahoteli ndetse no gutunganya ahantu nyaburanga mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubukerarugendo n’ishoramari muri ako karere.
Itsinda ry’abashashatsi ryakoze inyigo ku byateza imbere akarere ka Bugesera riratangaza ko muri ako karere hagaragara amahirwe menshi y’ubukungu, ku buryo aramutse yitaweho akabyazwa umusaruro yageza abaturage ku ntambwe ikataje y’ubukungu.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard, yagiranye inama n’abikorera bo mu karere ka Rutsiro tariki 19/06/2013 abasobanurira bimwe mu bikorwa byo gushoramo imari haba mu buhinzi, ubworozi, ubucuruzi, ubukerarugendo n’ibindi.
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, François Kanimba, arashima uko gahunda ya Hanga Umurimo ihagaze mu karere ka Nyamagabe, uburyo inzego zitandukanye zayigize izayo ndetse n’uko yatangiye gufasha abayigannye.
Mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri, abashoramari bibumbiye mucyo bise Banana Paper Industry Ltd baraba batangiye kubaka uruganda ruzajya rukora impapuro mu mivovo n’imitumba y’insina zeraho ibitoki, rukazubakwa ahitwa Munyiginya mu karere ka Rwamagana.
Binyuze muri gahunda ya Hanga Umuriro, Nkiko Jean De Dieu utuye mu murenge wa Jenda mu karere ka Nyabihu hamwe n’umugore we babashije kubaka Hotel ntoya cyangwa se “Moteli”.
Ku mugoroba wo kuwa 07/06/2013 mu mujyi wa Karongi hatashywe ku mugaragaro hoteli nshya yitwa Best Western Eco Hotel ifite n’inzu yo kubyiniramo yitwa Boom Boom Nights.
Hashize imyaka isaga itanu ikibanza cy’ahahoze Guest House gishyizwe ku isoko kugira ngo abashoramari mu by’ubukeraruhendo bahashyire hotel yo mu rwego rwo hejuru, ariko kugeza n’ubu nta mukiriya uraboneka ngo atangire ahubake.
Umugore witwa Sinzamuhara Sabine utuye mu murenge wa Butaro, akarere ka Burera, ni rwiyemezamirimo wihangiye umurimo, ashinga uruganda rutunganya umusaruro w’ibigori abibyaza mo “umuceri w’ibigori”.
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Francois Kanimba, avuga ko hari amahirwe Abanyarwanda batarabasha kubyaza inyungu mu gihe biri mu buryo bwo kongera imikorere itanga inyungu nko kubaka ibikorwa remezo ku mipaka ihuza u Rwanda n’ibindi bihugu.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yamurikiye abikorera bo mu karere ka Burera umushinga w’isoko mpuzamahanga rizubakwa ku mupaka ugabanya u Rwanda na Uganda, uri mu Cyanika, mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Senateri Bizimana Evariste, umuyobozi wungirije wa komisiyo y’iterambere ry’ubukungu muri Sena y’u Rwanda arasaba ko ibigo byashyizweho hirya no hino mu turere ngo gifashe abaturage muri gahunda zitandukanye harimo no kwiga imishinga bitaba umwihariko w’abajijutse gusa.
Abaturage 10 bo mu murenge wa Musasa mu karere ka Rutsiro bishyize hamwe bakora koperative yenga inzoga mu bisheke mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo cy’umusaruro mwinshi w’ibisheke wabonekaga muri ako gace nyamara abahinzi bakabura isoko.
Kampani Imanzi Investment Group igizwe n’abarimu ndetse n’abakozi ba Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Mituweri y’iyi Kaminuza mu rwego rwo guteza imbere abanyamuryango b’ibyo bigo byombi ndetse no guteza imbere akarere batuyemo.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba, arashishikariza abaturage kugira ibitekerezo bibyara imishinga y’iterambere kuko Leta ibishingira mu kubona amafaranga yo gushyira mu bikorwa iyo mishinga yo kubateza imbere.
Urubyiruko 25 rwarangije Kaminuza rutarabona akazi ruvuye mu bice bitandukanye by’igihugu ruri mu karere ka Rubavu mu kigo cya CCSME, rwigishwa kwihangira imirimo no kwiga imishinga aho kwicara rugategerez ako abandi bayihanga bakaruha akazi.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu n’Imibereho myiza y’abaturage, James Musoni, arahamagarira abashoramari b’akarere ka Ruhango gukomeza kugaragaza uruhare rwabo mu iterambere ry’igihu rikomeje gukataza.
Uzabakiriho Agnès utuye mu Murenge wa Kinazi mu karere ka Huye yabashije gushinga uruganda rutunganya ifu y’ibigori, Rusatira Maize Flour Company, abifashijwemo na gahunda ya Hanga umurimo. Kawunga akora yitwa Isoko.
Abashoramari bo mukarere ka Nyagatare barasabwa kubyaza umusaruro ubwiza nyaburanga bw’urugomero rwubatse k’umugezi w’umuvumba mumurenge wa Tabagwe.
Umuyobozi wa karere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, arakangurira abashoramari kuza gushora imari zabo muri aka karere kuko kajyanye n’ishoramari iryi ari ryo ryose cyane cyane mu bijyanye n’ubucuruzi, amahoteri n’ibindi.
Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwali, arashimira abagize urugaga rw’abikorera mu ntara y’amajyepfo umusanzu batanga mu kubaka igihugu, akabasaba gukomeza gushyiramo ingufu kugira ngo u Rwanda ruzabashe kugera ku cyerekezo cy’iterambere no kuzamura ubukungu ruganamo.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidel Ndayisaba, araburira abatubahiriza amabwiriza yo gusaba no gutanga ibyangombwa byo kubaka mu mujyi wa Kigali mu gihe cya vuba, ko bagiye kujya bafatirwa ibihano, nyuma y’impinduka zo kwihutisha ishoramari ry’imyubakire.