Abacukuzi b’amabuye y’agaciro barasabwa kubahiriza amategeko abagenga
Minisitiri Stanislas Kamanzi ufite amabuye y’agaciro mu nshingano ze yasabye abacukura amabuye y’agaciro mu murenge wa Kabacuzi mu karere ka Muhanga kuyacukura banubahiriza amategeko agenga uwo murimo.
Ibi Kamanzi yabibasabye nyuma y’uko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri aka karere bugiye bugaragaramo ibibazo binyuranye bikomoka ku kutubahiriza amategeko agenga aka kazi.
Hagaragaye ibibazo by’isuri no kwangiza ibikorwa by’abaturage ndetse n’ibidukikije byatewe no gucukura amabuye binyuranije n’amategeko. Isosiyeti icukura aya mabuye mu murenge wa Kabacuzi yitwa Pyramides Ltd.
Tariki 20/03/2012, Minisitiri Kamanzi yeretse bamwe mu bashoramari bo mu mabuye y’agaciro, abavugizi, n’abandi uko ubucukuzi bwo mu Rwanda bukorwa.
Minisitiri Kamanzi yavuze ko ari ngombwa kureshya abashoramari cyane ko n’abo yeretse ubucukuzi bwo mu murenge wa Kabacuzi, barimo abacukuzi kabuhariwe ndetse n’abavugizi bakomeye bo mu bihugu bwateye imbere barimo n’Umunyamerika Pasitori Rick Warren.
Ibi bizafasha kuzamura ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda ndetse ngo bizamure n’abaturage babukoramo; nk’uko Minisitiri Kamanzi yabivuze.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|