Ba rwiyemezamirimo batangiye kwigishwa kunoza ibyo bakora

Ba rwiyemezamirimo baturutse mu turere twa Ruhango, Nyanza na Nyamagabe bari mu mahugurwa i Nyanza, kuva tariki 25-28/06/2012, bigishwa uburyo bwo kunoza neza imirimo bakora.

Inyigisho barimo guhabwa zigamije kubafasha gukora umwuga wabo neza ukababera ishingiro ry’ubukire, ubukungu ndetse n’iterambere ry’igihugu muri rusange; nk’uko Janvier Manirafasha ushinzwe guhuza ibikorwa by’ayo mahugurwa abitangaza.

Maniragaba avuga ko abo ba rwiyemezamirimo bagomba kuva aho bize byinshi bituma bagura imirimo bakora bagatanga akazi ku bandi bantu benshi ndetse byanashoboka bagashinga inganda zikomeye z’ubucuruzi zituma u Rwanda rurushaho kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.

Bariga uko bategura imishinga, uko hategurwa ibicuruzwa byo gushyira ku isoko, uko abantu bakorera ubuvugizi ibyo bakora babimenyekanisha mu itangazamakuru hifashishijwe ikoranabuhanga no gutinyuka gukorana n’amabanki kuko bo ubwabo ntacyo bakwigezaho.

Ayo mahugurwa barayahabwa n’Impuguke zo ku rwego mpuzamahanga zatanzwe na Banki y’Isi; nk’uko Janvier Manirafasha ukurikirana iby’ayo mahugurwa agenewe abo ba rwiyemezamirimo akomeza abisobanura.

Mu minsi ine ayo mahugurwa azamara abo ba rwiyemezamirimo bazaba bashobora gukora imishinga ishyikirizwa amabanki kugira ngo bashobore kwiyakira amafaranga nk’uko bijyanye na politiki ya Hanga Umurimo.

Bazaba bafite ubumenyi bwo gukoresha neza ayo mafaranga ndetse bashobora guhangana n’abandi ku isoko ry’umurimo n’akarere u Rwanda ruherereyemo.

Ntakirutimana Vincent, rwiyemezamirimo wo mu karere ka Ruhango, avuga ko ubumenyi barimo guhabwa buzabafasha gukora imishinga isobanutse.

Yakomeje avuga ko ayo mahugurwa bahawe ari ingirakamaro ngo kuko bigishwa ibintu bikenewe ku rwego mpuzamahanga mu bijyanye n’uburyo bwo gushora imali.

Ikindi abahawe ayo mahugurwa bishimira ni uko batazongera kujya batakaza amafaranga menshi bahaga impuguke kugira ngo zibategurire imishinga ibyara inyungu; nk’uko bamwe muri bo babikoraga.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka