Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) iratangaza ko ikigereranyo cy’ubukungu ku Munyarwadna (GDP) cyageze ku madolari ya Amerika 644 ku mwaka, bitewe n’ishoramri ryakomeje kwiyongera, n’ubwo u Rwanda rwari mu bihe byo guhagarikirwa inkunga.
Ari abahinzi n’abafite imigabane mu ruganda rutunganya umuceri (Bugesera Rice Mill) barishimira amasezerano yo kujya bagemura umuceri ku ruganda ku gihe kandi umusaruro umeze neza.
Bamwe mu banyamuryango ba Koperative yo kubitsa no kuguza CLECAM EJO-HEZA Kamonyi, barasaba ko hakurikizwa inyungu z’imishinga mu kugena inyungu ku nguzanyo, kuko imishinga yose itunguka kimwe.
Chairman w’umuryango PFR Inkotanyi mu ntara y’Amajyaruguru aravuga ko sosiyete y’ishoramari y’abanyamuryango ba FPR muri iyo ntara “North Multi-business Company LTD” (NMC) yatekerejwe nk’umusemburo w’iterambere muri iyo ntara.
Abashoramari bakomoka mu gihugu cya Oman bagize itsinda “MB Holding Company” bakiriwe na Minisitiri w’Intebe ku gicamunsi cya tariki 10/02/2013 bamutangariza ko bifuza gushora imari mu Rwanda mu biijyanye na gaz metane na peteroli.
Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyatangije urubuga rwa internet rukubiyeho amakuru yose ku mahirwe ari mu Rwanda umuntu ushaka gushora imari mu Rwanda yakwifashisha. Urubuga ruzaba rugaragaza n’andi makuru atandukanye ya serivisi zitangirwa mu Rwanda.
Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buratangaza ko kuva gahunda ya Hanga Umurimo yatangira imishinga ine gusa muri 20 yemewe ariyo imaze guhabwa inguzanyo n’amabanki.
Minisitiri w’umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba, Mukaruriza Monique, asanga amahirwe akarere ka Bugesera gafite cyangwa kagenda kabona adakwiye kunyura mu myanya y’intoki abikorera, ahubwo ko bakwiye guhuza imbaraga bakabyaza umusaruro ayo mahirwe.
Mu biganiro yagiranye na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, tariki 16/01/2013, Ambasaderi w’Ubudage mu Rwanda, Peter Fahrenholtz, yasabye Guverinoma y’u Rwanda gushaka ibyiciro by’ubukungu bikenewe gushorwamo imari, kugirango ajye kuzana abashoramari b’Abadage.
Rwanda Inspiration Backup yashimiye BK kubera inkunga ikomeye yabateye mu gikorwa The National young entrepreneur’s debate championship bakoze mu mwaka ushize cyo gukangurira urubyiruko kwihangira imirimo.
Ubuyobozi bwa sosiyete y’ishoramari yitwa Multisector investment Group (MIG) burizeza ko bitarenze ukwezi kwa Mata uruganda rw’icyayi rwa Mushubi ruri kubakwa mu murenge wa Buruhukiro mu karere ka Nyamagabe ruzaba rwatangiye gukora.
Rubagumya Omar afite umushinga w’ubworozi bw’inkoko akorera mu murenge wa Ruhango akarere ka Ruhango, umwinjiriza amafaranga ibihumbi 600 havuyemo ayo aba yashoye mu mushinga we.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe buratangaza ko umwaka wa 2012 utazibagirana kuko usize ubufatanye hagati y’abikorera n’ubuyobozi bw’akarere bwararushijeho kunozwa, ukaba urangiye biyemeje gukora imishinga minini izarushaho guhindura isura y’umujyi wa Nyamagabe.
Mu gihe hari benshi mu rubyiruko rufatirwa mu mijyi nk’inzererezi ruvuga ko rwaje gusha akazi, ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma buributsa urubyiruko ko imirimo itaba mu mijyi gusa.
Umukozi ushinzwe ibikorwa bya sosiye y’ishoramari y’i Muhanga SIM (Societe d’investissement de Muhanga), Ntihinyuka Jeremi, aratangaza ko iyi sosiyete itigeze isenyuka ahubwo ngo yagize ibibazo by’ubukungu kubera abo bantu banze gutanga imigabane yabo bari bemeye.
Guverinoma y’u Rwanda yagurishije imigabane yayo ingana na 51% y’uruganda rwa sima (CIMERWA), ku rundi ruganda rukora sima rwo muri Afurika y’Epfo rwitwa Pretoria Portland Cement (PPC), ku madolari y’Amerika angana na miliyoni 69.4.
Abibumbiye muri Koperative CODU TK (Duhange Udushya Tunoze Kinoni) iherereye mu murenge wa Kinoni, mu karere ka Burera bafite ubuhanga bwo gukora ibikoresho bitandukanye mu mahembe y’inka bakabigurisha bakabona amafaranga yo kwikenura.
Mu mishinga 150 yatoranyijwe muri gahunda ya Hanga Umurimo mu Ntara y’Amajyepfo igashyikirizwa amabanki ngo ihabwe inguzanyo, 51 yonyine ni yo yamaze kwemererwa akenshi bitewe nuko ba nyiri imishinga batse inguzanyo nyinshi.
Minisitiri ushinzwe ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda, Francois Kanimba, aranenga amabanki yakiriye imishinga abaturage bari batekereje muri gahunda ya Hanga Umurimo, bakayibika mu tubati ntibayihe inguzanyo cyangwa ngo bayisubize ba nyirayo bazishakire undi muterankunga.
Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyatangije uburyo bwo kumenya icyo abakiriya batekereza kuri serivisi zitangirwa mu mahoteli yo mu Rwanda, nyuma y’aho urwego rw’abikorera rushyiriwe mu majwi ku mitangire mibi ya serivisi.
Gahunda ya Hanga Umurimo irateganya gushyira mu bikorwa imishinga itari munsi ya 1200 mu mpera z’umwaka w’ingengo y’imari, uzasozwa mu kwezi kwa gatandatu 2013, gusa ngo ibi birasaba ubufatanye bwa buri wese urebwa n’iyi gahunda.
Kuri uyu wa mbere tariki 19/11/2012, Ikigo gishinzwe iterambere (RDB) cyakiriye abashoramari baturutse mu gihugu cya Suwede, baje kwiga uburyo bazaza gushora imari mu Rwanda, cyane cyane mu bijyanye no guteza imbere ingufu zitangiza ibidukikije.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’ikoranabuhanga mu Isazakabumenyi, Rosemary Mbabazi, arasaba urubyiruko kwishyira hamwe muri za koperative kugira ngo rubone ubushobozi bwo gutangiriraho mu bikorwa byabo bibyara inyungu.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashimye Umunyarwanda witwa Emmanuel Rusera, umaze kubaka amahoteli ane ya “Gorilla” mu Rwanda. Agahamya ko abakora nka we mu gushora imari mu gihugu, aribo bitezweho kuzamura ubukungu n’imibereho by’abaturage n’igihugu muri rusange.
Umushinga ugamije kongerera ubushobozi urubyiruko rwo mu cyaro biciye mu kwihamgira imirimo (STRYDE) watanze inyemezamirimo 155 ku rubyiruko rwigishijwe kwihangira imirimo rwo mu mirenge inyuranye yo mu karere ka Nyanza mu muhango wabaye tariki 15/11/2012.
Amafaranga y’umurengera ba rwiyemezamirimo baka amabanki akorera mu Rwanda, arabahangayikishije kuko bataba bizeye ko azishyurwa. Minisiteri y’Inganda n’Ubucuruzi (MINICOM) nayo yemeza ko izo mpungenge zifite ishingiro.
Kuva tariki 12-18/11/2012, ku nshuro ya kabiri u Rwanda ruzifatanya n’ibihugu 125 mu bikorwa bitandukanye bigamije gushyigikira ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko n’abagore, ndetse no gukomeza gukangurira abantu kwiteza imbere bahereye ku byo bafite.
Abagore batandatu bo mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera bibumbiye muri Koperative Dusukure PHAST bazi gukora amasabune mu mavuta y’amamesa kuburyo abenshi mu baturage batuye ako gace bayagura bakajya kuyamesesha imyambaro yabo.
Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise, aratangaza ko kuba umujyi wa Ngoma uri mu mijyi ikiri inyuma mu majyambere biterwa nuko abayituye bakiziritswe n’imyumvire ya kera ndetse bakaba bataritabira gukoresha inguzanyo z’ibigo by’imari ku buryo bushimishije.
Abagore batuye mu mudugudu wa Ngona, akagari ka Rubona, umurenge wa Shyorongi mu karere ka Rulindo, bishyize hamwe binyuze mu mugoroba w’ababyeyi bifuza gukora uruganda rukora inzoga.