Abikorera bafite uruhare runini mu gufasha abatuye Afrika kwihaza mu biribwa

Minisitiri Francois Kanimba asanga abikorera bafite uruhare runini mu gutuma abatuye Afurika bihaza mu biribwa. Yabitangaje tariki 19/03/2012 ubwo yatangizaga inama y’Abaminisitiri b’Ubuhinzi baturutse mu bihugu bitandukanye by’Afurika iteraniye i Kigali.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yavuze ko Abanyafurika bakwiye kugaragaza ko igice cy’abikorera ari cyo gikwiye kwibandwaho, ubwo inama izahuza ibihugu bikize kurusha ibindi ku isi (G8) izaba itangiye mu kwezi kwa Gatanu.

Minisitiri Kanimba avuga ko abahagarariye Afurika bakwiye kuzagaragaza ko ishiramari muri Afurika ariryo rizazamura ubukungu muri Afurika.

Nubwo hakiri inzitizi mu buhinzi, ishoramari mu buhinzi niryo rishishikarizwa kwibandwaho; nk’uko umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Erneste Ruzindaza yabigarutseho.

Muri iyi nama izibanda ku kwihaza mu biribwa no guteza imbere urwego rw’ubuhinzi ihuje abaminisitiri barindwi baturutse muri Burukina Faso, Tanzaniya, Mozambique, Ghana, Kenya, Ethiopiya n’u Rwanda. ibi bihugu bihuriye mu ihuriro ryiswe Grow Africa ugamije guteza imbere ubuhinzi.

Intumwa z’ibi bihugu zizongera guhurira i Addis Abeba muri Ethiopia mu ntangiro z’ukwezi kwa Gatanu uyu mwaka bategura inama iy’ibihugu bikize kurusha ibindi.

Muri iyo nama bazanahahurira n’ibashoramari ku rwego mpuzamahanga babakangurira gushora imali mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi ku mugabane w’Afrika.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka