Imigabane 80% ya BCR yongeye kugurishwa

Imigabane 80% ya Banki y’Ubucuruzi y’u Rwanda (BCR) yari ifitwe na Actis, yaguzwe na banki yo muri Kenya yitwa I&M Bank Limited, ikigo cy’ishoramari cyo mu budage cyitwa Proparco n’icyo mu Bufaransa cyitwa DEG.

Ikigo Actis gishora imari mu kuzamura amasoko yegurirwa abikorera na Leta y’u Rwanda bemeje ko imigabane iki kigo cyari gifite muri BCR igurishwa kuri uyu wa gatatu tariki 18/7/2012.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi mu Rwanda, John Rwangombwa, yagize ati “Gusohokana intsinzi muri BCR kwa Actis birerekana isura nziza y’ishoramari Leta y’u Rwanda yatangije muri 2004 ubwo yeguriraga abikorera 80% by’imigabane ya BCR. Actis yabaye iya mbere mu kwinjira mu ruhando rwo gushora imari mu mabanki none ihavanye ikamba ry’intsinzi”.

Mu gihe cy’imyaka umunani Actis imaze ifite BCR yagerageje kuzamura no guharanira imicungire myiza no gushyiraho serivisi ziri ku rwego mpuzamahanga, yashyize imbere gukoresha Abanyarwanda no kubigisha uko baba intangarugero mu mikorere y’amabanki.

Actis yaguze 80% by’imigabane ya BCR mu mwaka wa 2004 ubwo Leta yeguriraga bimwe mu bigo byayo abikorera. Actis kandi yongereye serivise BCR yatangaga yongeramo izibanda ku bucuruzi buciriritse, inguzanyo z’amazu, inguzanyo z’igihe gito ndetse na serivise zo kwizigamira.

Ukugurwa gushya kwa BCR kuragaragaza uburyo u Rwanda rwishimiwe n’abashoranari bava mu mahanga, kandi u Rwanda rwihaye intego yo kugira ubukungu ntangarugero kandi buteza imbere Abanyarwanda; nk’uko Minisitiri Rwangombwa yakomeje abisobanura.

Paul Fletcher, umwe mu bafatanyabikorwa ba Actis yagize ati “amateka ya BCR ni amateka yo kuzamuka k’u Rwanda kuko urebye mu myaka ya za 2003-2004 ubukungu bwari butaratera imbere kandi n’abaturage bari bataritabira cyane gukorana n’amabanki, ubu biragaragara ko habaye izamuka ry’ubukungu ridasanzwe muri iyi myaka umunani ishize”.

Actis ikomeje gushora imari muri Afurika y’Uburasirazuba aho ifite imigabane mu bigo bitanga amashanyarazi muri Uganda na Kenya ndetse no mu kubaka amazu muri Tanzaniya; nk’uko byatangajwe na PRNewswire.

BCR yahawe igihembo cya banki y’umwaka mu myaka itanu ishize mu cyegeranyo gikorwa n’ikinyamakuru Global Finance Magazine.

Marie Josée Ikibasumba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka