Nyagatare: Perezida Paul Kagame yatangije imirimo y’uruganda rw’amakaro

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yafunguye ku mugaragaro uruganda East African Granite Industries (EAGI) rukora amakaro, ruherereye ahitwa Rutaraka mu Murenge wa Nyagatare, mu Karere ka Nyagatare.

Mu muhango wo gufungura uru ruganda rufatwa nk’ikitegererezo muri Afurika y’Iburasirazuba, wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 06/07/2012, Perezida Kagame, yavuze ko yishimira ko nk’umusaruro w’abashoramari b’imbere mu gihugu.

Yabivugiraga ku kuba amafaranga hafi ya yose yakoreshejwe mu mirimo yo kurwubaka yaratanzwe n’abashoramari b’Abanyarwanda, harimo nk’Ikigo cy’Igihugu cy’Ingoboka (RSSB).

Umukuru w’igihugu yasabye abashinzwe imirimo y’uru ruganda gukora ibishoboka umusaruro warwo ukabanza guhaza Abanyarwanda, ku biciro byiza mbere y’uko rutangira kohereza amakaro mu mahanga.

Ati: “Dukwiriye kubanza guhaza isoko rya hano mu gihugu mbere mbere yo kujya mu mahanga”.

Perezida Kagame yabasabaga gucuruza ayo makaro ku giciro giciriritse ku Banyarwanda, noneho aho kungukira ku giciro cyo hejuru bakungukira mu bwinshi bw’ayo bagurisha.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ashyira ibuye ry'ifatizo ku ruganda rwa East African Granite Industries.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ashyira ibuye ry’ifatizo ku ruganda rwa East African Granite Industries.

Yongeyeho ko igihe bizagagara ko isoko ribaye rinini bazagura bakageza aya makaro mu bihugu by’abaturanyi no hanze. Ariko akongeraho ko bisaba abakozi b’uruganda gukora amanywa n’ijoro kugira ngo bagire umusaruro munini.

Umukuru w’igihugu yanasabye abari muri uwo muhango kuba aribo baba abakiriya b’imena no kuba abavugizi barwo mu bandi. Ati: “Mpereye kuri mwe muri aha, mukwiye guhita muba abakiliya mukagura amakaro mukajya kubaka ariko kandi mukaba n’abambasaderi b’uru ruganda”.

Perezida Paul Kagame atemberezwa mu ruganda.
Perezida Paul Kagame atemberezwa mu ruganda.

Uruganda Easter African Granite Industries rufite ubushobozi bwo gukora amakaro afite ubusobwa metero kare ibihumbi 120 ku mwaka. Rukazajya rukora amakaro agera ku bihumbi 200 mu mwaka, nk’uko abayobozi barwo babisobanuriye Perezida Kagame.

Uru ruganda rwatwaye miliyoni 15 z’amadolari kugira ngo rurangire, rukoresha abakozi 150, ariko hari na gahunda yo kongeraho abagera kuri 50 mu myaka ibiri iri imbere, kuburyo mu myaka iri imbere bazaba bazagera ku 1000.

Mu zindi gahunda abayobozi b’uru ruganda bafite mu bikorwa bifasha abaturage baruturiye ni ukubafasha kugera ku mazi meza, no kwagura umujyi wa Nyagatare.

Uru ruganda ruje rusanga hari izindi nganda ebyiri zikora amakaro yo mu mabuye y’urutare ziri muri Tanzania na Kenya. Impuguke mu zikavuga ko iryo piganwa nta mpungenge riteye kuko amakaro rukora ariyo azaba ari meza ugereranyije n’abandi bakoresha amabuye ava mu Bushinwa.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka