Equity Bank iranengwa imikorere idahwitse

Bamwe mu bakozi ba Equity Bank, banki yo muri Kenya imaze amezi agera kuri 5 itangiye gukorera mu Rwanda batangiye kugaragaza ko batishimiye imwe mu mikoranire y’iyo banki yabahaye akazi.

Abo bakozi bagiye bandikira itangazamakuru bagaragaza zimwe mu ngorane bahuye nazo zirimo gukatwa amafaranga kumushahara wabo batabizi kandi bitanari mu masezerano bagiranye n’ababakoresha, guhembwa amafaranga make ugereranije n’akazi bakora, kudahabwa ubusobanuro igihe babajije bimwe muri ibyo bibazo n’ibindi.

Umwe mu banditse ayo mabaruwa ariko batashatse ko umwirondoro wabo utangazwa yagize ati “urugero nk’imishahara y’abakozi ikurwaho amafaranga mu buryo budakurikije amategeko ndetse nta n’ubusobanuro ba nyiri ubwite bahawe, ubona gusa ku mpera z’ukwezi umushahara wawe wakuweho umubare runaka”; nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru, The Rwanda Focus.

Undi we yavuze ko abakozi ba Equity Bank bahabwa akazi cyangwa bakirukanwa bitewe n’abo ari bo. Yagize ati “hari umugore dukorana ukora kuri Guichet umaze guhomba inshuro nyinshi, mu byukuri nta bushobozi (the skills) afite bwo gukora ako kazi ariko ntiyakwirukanwa kuko afitanye isano n’abantu bakomeye. Udafite uwamuzanye iyo akoze agakosa gato ahita ahabwa ibaruwa imwihanangiriza”.

Muri iryo perereza The Rwanda Focus yakoze ngo byagaragaye ko mu mabanki y’amanyamahanga akorera mu Rwanda, Equity Bank ariyo ihemba afaranga make.

Iyo abakozi babajije icyo kibazo, abayobozi bayo bababwira ko bazongezwa igihe bazaba bamaze kwisuganya no kunguka. Cyakora ngo nubwo ibyo byumvikana ngo hagaragara ubusumbane bukabije bw’imishahara.

Umuyobozi wa Equity Bank mu Rwanda, Samuel Kirubi, yanze kugira icyo atangaza kuri iki kibazo.

Mu gihe cy’amezi atanu imaze itangiye mu Rwanda, Equity Bank imaze kugira abakiriya ibihumbi 30, ifite amafaranga miliyari 5 zirenga ibikiye abakiriya bayo, miliyari 1 yatanzwe nk’inguzanyo; nk’uko ubuyobozi bw’iyo banki bwabitangaje tariki 17/2/2012.

Marie Josée Ikibasumba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

imishahara yacu igera kuri konte kubona mesage bigatinda mudufashe murakoze

ingabire betty yanditse ku itariki ya: 4-04-2017  →  Musubize

dukeneye kubona mesage zacu bidatinze mugihe twohererejwr amafaranga kuri konte murakoze

ingabire betty yanditse ku itariki ya: 4-04-2017  →  Musubize

MBIBARIZE: Ese mu gihe muzasanga ibyo mwanditse ari ibinyoma n’ibihuha, muzabyifatamo mute? ndabaza cyane cyane Focus rwanda kuko aribo batangaje iyo nkuru bwa mbere. Mugire amahoro.

Mazimpaka yanditse ku itariki ya: 27-03-2012  →  Musubize

nukwisubiraho equity bank kbsa!

yanditse ku itariki ya: 27-03-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka