Bamwe mu bayobora Koperative zo kubitsa no kugurizanya “Umurenge SACCO” baravuga ko guhomba kw’imishinga y’abaturage baba barasabye inguzanyo cyane cyane iyinganjemo iy’ubuhinzi, ubworozi n’ubucuruzi, ari bimwe mu bituma koperative zamburwa.
Mu gihe harimo gutegurwa ibiganiro bizaba muri Mata 2015 hagati y’u Rwanda n’abashomari bo mu gihugu cya Pologne, bamwe muri abo bashoramali bageze mu Rwanda kuri wa 11 Werurwe basuye Akarere ka Rubavu bagaragaza inyota yo gushora imali mu buhinzi bwo mu Rwanda.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, n’intumwa ayoboye bageze ahitwa Sharm El Sheikh mu Misiri aho batumiwe na Perezida Abdel Fattah Al Sisi wa Misiri mu ihuriro rizitabirwa n’abakuru b’ibihugu na za Leta 110 ndetse n’abashoramari bakomeye 3,000.
Abikorera bo mu Ntara y’Amajyepfo batangaza ko bagambiriye kwishyira hamwe kugira ngo bayizamure ive mu bukene, dore ko ari yo ikennye cyane kurusha izindi mu Rwanda.
Cooperative Umwalimu SACCO iratangaza ko igiye gutangiza uburyo bushya bwo guha abanyamuryango bayo inguzanyo biciye mu mishinga yabo bwite bazajya bakora ibyara inyungu.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro buratangaza ko Hoteli imwe rukumbi igiye kuzura muri aka karere izatuma abashoramari bajya kuhakorera, kuko ngo bakomeje kugira imbogamizi zo kubura aho barara.
Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoresheje y’imari n’umutungo by’igihugu mu nteko ishinga amategeko (PAC ), bagiriye inama ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera kuzajya bubanza gushishoza kuri rwiyemeza mirimo bagiye guha isoko.
Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) gifatanyije na leta y’u Rwanda cyatangiye kubakira abakozi bafite ubushobozi buciriritse amazu 609, mu rwego rwo gufasha igihugu kugera ku cyerekezo cyihaye cyo gufasha abakorera mu Mujyi wa Kigali kubona aho gutura.
Karuhije Alexis,w’imyaka 55 utuye mu murenge wa Kazo, Akagari ka Karama mu Karere ka Ngoma ngo kwegerezwa amashanyarazi mu cyaro byamufashije gukora umushinga wo gusharija batiri z’imodoka none ngo bimuhesha hafi miliyoni y’amafaranga ku mwaka.
Mu gihe abatuye Akarere ka Ngoma batungwa agatoki mu kutihutisha iterambere ryako bashyiramo ibikorwa remezo nk’amazu n’ibindi, ubuyobozi bw’aka karere burabasaba kuhashora imari byabananira ab’ahandi bakabatwara amahirwe.
Uwanyirigira Chantal utuye mu Mudugudu wa Rugwiro, Akagari ka Kidahwe, Umurenge wa Nyamiyaga mu Karere ka kamonyi yinjiye mu mwuga wo gufotora abitewe n’uko icyaro atuyemo bakeneraga amafoto bakabura ubafotora.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, James Musoni atangaza ko icyererekezo 20-20 u Rwanda rwifuza kugeraho rutakigera Leta ifatanyije gusa n’abikorera, ngo uruhare rw’amatorero ni ngombwa, akaba ashimira umusanzu utangwa n’itorero ry’Abangilikani mu Rwanda (EAR), Diyoseze ya Shyira.
Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, uri mu ruzinduko mu karere ka Rusizi, atangaza ko uruganda rwa Nyiramugengeri ruri kubakwa nirumara kuzura ruzagira akamaro gakomeye, birimo kuba umutungo kamere w’igihugu uzaba utangiye kubyazwa umusaruro uzakoreshwa mu nganda n’ahandi mu gihugu.
Perezida w’urugaga rw’abikorera (PSF) mu Karere ka Ngororero, Ibrahim Kanyambo akaba ari nawe ukodesha amazu y’akarere yubakiwe kwakira abakagana n’ibindi bikorwa (Guest House y’Akarere ka Ngororero) avuga ko kuba muri aka karere nta mahoteri ahagije ahari biteza igihombo gikomeye ku bacuruza serivisi zakira abagenzi.
Gahunda y’iyubakwa ry’umujyi wa Rusumo mu rwego rwo kuzamura ubucuruzi bukorerwa ku mipaka yishimiwe na benshi mu bikorera, bakavuga ko bagiye kuyigira iyabo baharanira kuyishyira mu bikorwa.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba, arasaba abikorera bo mu ntara y’Amajyaruguru n’abayobozi baho guhuza imbaraga kugira ngo bafatanye kuzamura ubukungu bw’akarere n’ubw’igihugu muri rusange.
Abikorera bo mu Karere ka Muhanga baravuga ko mu gihe cyose hatabayeho ubufatanye bizagorana kugera ku iterambere na gahunda z’imbaturabukungu, bityo iki kibazo kikazavugutirwa umuti mu itorero ry’abikorera benda kwitabira.
Nyuma y’imyaka ibiri isoko rya Kijyambere rya Gisenyi risubitswe kubaka, Akarere ka Rubavu gatangaza ko ryamaze kwegurirwa abikorera bagomba kuryubaka mu mezi atandatu rigakorerwamo.
Abafite inganda zinyuranye mu Karere ka Bugesera baratangaza ko babangamiwe no kutabona ibyo gupfunyikamo ibikorwa byabo bihendutse, kuko ibyo bapfunyikamo bituma ibicuruzwa bihenda.
Ubuyobozi bwa polisi ikorera mu Karere ka Bugesera buratangaza ko bumaze kwakira ikirego cy’abarega umushoramari Uwineza Jean de Dieu bakundaga kwita Majoro wambuye abaturage n’amabanki amafaranga angana na miliyari imwe na miliyoni 600 by’amafaranga y’u Rwanda.
Ihuriro rya Leta y’u Rwanda n’abashoramari (baba abo mu gihugu ndetse n’ibigo mpuzamahanga) “SIF” ryasoje inama y’iminsi ibiri kuva tariki 01-02/12/2014 bamwe mu bashoramari bayitabiriye biyemeje gukorera mu Rwanda, banasinyanye amasezerano y’imikoranire na Leta.
Banki ya Kigali (BK) yatangarije abakiriya bayo ko yungutse miliyari 14.1 z’amafaranga y’u Rwanda (RwF) mu mezi icyenda ya mbere y’uyu mwaka wa 2014, ndetse ko mu gihembwe cya gatatu cyawo nacyo cyavuyemo inyungu ya miliyari 4.2 RwF; mu gihe izindi banki zikorera mu Rwanda ngo zitabonye inyungu nk’iyo.
Umuryango mpuzamahanga w’abaholandi ushinzwe iterambere (SNV), umenyesha abashoramari ko bafite amahirwe mu gushora imari mu ngufu zivugururwa, kandi ko izo ngufu zihendukiye abaturage, ndetse zikaba n’ibisubizo bitandukanye ku buzima n’imibereho ya buri munsi.
Ibiganiro hagati ya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame na Ministiri w’igihugu cy’u Buholandi ushinzwe iterambere n’ubucuruzi mpuzamahanga, Lilianne Ploumen, byashojwe impande zombi zemeranyijwe kwagura umubano no kuzana ishoramari ry’u Buholandi mu Rwanda.
Mu gihe kitarenze amezi atanu imirimo yo kwagura uruganda rukora sima rwa CIMERWA ruri mu karere ka Rusizi mu Murenge wa Muganza iraba ishojwe. Gahunda yo kwagura uruganda rwa Cimerwa igamije kurwongerera ubushobozi ku buryo ruzajya rukora sima igera kuri toni ibihumbi 600 mu gihe rwakoraga toni ibihumbi 100 gusa mu mwaka.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Mutakwasuku Yvonne arasaba abarebwa no kubaka ikigo abagenzi bategeramo imodoka (Gare) cya Muhanga ko batagomba kudindiza iki gikorwa nyuma y’igihe bashaka kugitangira.
Abagore batandatu n’abagabo batanu bo mu Karere ka Musanze bibumbiye muri koperative Hirwa Musanze (KOHIMU) bashinga uruganda rutunganya ibikomoka ku bigori rufite agaciro ka miliyoni 25 rutanga akazi ku bantu 10.
Abagore batandatu n’abagabo batanu bo mu Karere ka Musanze bibumbiye muri “koperative Hirwa Musanze (KOHIMU)” bashinga uruganda rutunganya ibikomoka ku bigori rufite agaciro ka miliyoni 25 runatanga akazi ku bantu 10.
Abanyeshuri barokotse jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu w’1994 biga mu Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’iburasirazuba (IPRC East) bibumbiye mu muryango wa AERG bafunguye ku mugaragaro ikigega kizatera inkunga imishinga yabo ibyara inyungu.
Ikigo cy’imari cyitwa Letshego cy’abanya Botswana cyafunguye ishami mu Rwanda aho ngo kigiye kwibanda ku iterambere ry’abaturage bataragerwaho na serivisi z’imari, kandi bafatwa nk’abasuzuguritse.