UAP izatangira gukorera mu Rwanda bitarenze uyu mwaka

Sosiyete ikora ibikorwa by’ubwishingizi n’ n’imicungire y’umutungo, UAP , irateganya gutangiza ibikorwa byayo mu Rwanda mbere y’uko uyu mwaka wa 2012 urangira; nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wayo, James Muguiyi.

Muguiyi avuga ko UAP ifite gahunda yo kugera mu bihugu byose bigize COMESA bitarenze 2014. Ati: “Dufite abafatabuguzi bakorera mu bihugu byinshi by’Afrika, ni ngombwa rero ko babona uko bashingana ibikorwa byabo byose aho bari hose”.

UAP ni sosiyete y’ubwishingizi igizwe n’abanyamuryango umunani, ikaba ifite ikicaro i Nairobi, ikagira ibikorwa no muri Uganda, Soudani y’Amajyepfo ndetse no muri bimwe mu bihugu by’u Burayi.

Iri huriro rirateganya kandi kugurisha imwe mu migabane yaryo mu gihe kiri imbere, ndetse no kwagura ibikorwa byayo mu bihugu nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Tanzania.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nanjye nshigikiye igitekerezo cyo guhanga imirimo igihugu nticyatera imbere nta nganda zifite kandi no kugerageza ko uruganda rumwe rwaba iso ry’urundi aho gukura matieres premiers mu bindi bihugu. ndi kurangiza muri Economie i Butare muri obption monetary economics. merci.mba i Huye.

KUBWIMANA JEANNETTE yanditse ku itariki ya: 13-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka