Banki nyafurika y’iterambere (BAD) yahaye banki ya Kigali (BK) inguzanyo y’amafaranga miliyoni 12 z’amadolari y’Amerika ndetse n’inkunga y’ibihumbi 500 b’amadolari mu rwego rwo kuyifasha kwiteza imbere.
Inama y’abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe n’umukuru w’igihugu, Paul Kagame, kuwa gatanu tariki ya 18 Ugushyingo, yibanze ahanini ku ishoramari mu Rwanda.
Kuva tariki ya 2/12/2011 Rwanda Air izatangira ingendo zayo mu mujyi wa Lagos mu gihugu cya Nigeria aho izajya igwa ku kibuga k’indege cyitwa Murtala Muhammed International Airport (MMIA).
Ubuyobozi bwa sosiyete itwara abantu n’ibintu mu ndege, Qatar Airways, buratangaza ko guhera mu ntangiriro z’umwaka utaha izatangiza ingendo ziza i Kigali.
Benshi mu bashoramari bo mu Bushinwa batangaza ko muri iyi minsi umugabane w’Afurika ari isoko ndetse ikaba n’umugabane wo gushoraho imari.
Guhera tariki 21 Ugushyingo uyu mwaka Rwandair izatangira gushyiraho ingendo nshya, ikaba ibikesha indege iherutse kugura iri mu bwoko bwa boeing 737-800 hiyongereho n’indi iteganyijwe kugera i Kigali none tariki 25/10/2011.
Mu nama njyanama y’akarere ka Huye yabaye kuwa 21 Ukwakira 2011 hizwe ku myubakire mishya y’umujyi wa Huye uzwi cyane ku izina rya Butare, bemeza ko hakwiye gushyirwaho gahunda yihariye yo kubaka uyu mujyi nk’uko Kigali umurwa mukuru iyifite.
Nyuma y’ibirwa bya Maurice na Afrika y’epfo hakurikiraho u Rwanda nk’igihugu cyiza cyakorerwamo ubucuruzi muri afurika yose nk’uko byatangajwe na banki y’isi kuri uyu wa kane muri rapport yayo yise “doing business 2012”. Iyo rapport ikaba yamurikiwe i newyork hanyuma ikurikirwa n’amashusho yerekanirwaga i Kigali mu buryo (…)
Uburyo bwo kubona inguzanyo ku bigo bito n’ibiciritse bigitangira imishinga akenshi usanga ari ikibazo, ariko ubu ngo cyabonewe umuti, nk’uko Ikigenga cy’Imari n’Iterambere Business Development Fund, (BDF) cyabigaragaje.