Uruganda Mount Meru SoyCo Ltd rushobora no gukora ibiryo by’amatungo

Uruganda ruzajya rutunganya soya rukayibyazamo amavuta rugiye kubakwa mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza ruzagirira akamaro aborozi by’umwihariko kuko rushobora no gutunganya ibyo kurya by’amatungo.

Imirimo yo kubaka uru ruganda izatwara hafi miriyari icyenda z’amafaranga y’u Rwanda (miliyoni 15 z’amadorari y’Amerika) yatangiye tariki 09/02/2012, izamara umwaka n’igice.

Abakoze inyigo y’uru ruganda bavuga ko ibisigazwa bya soya bishobora kuvangwa n’ibigori bikavamo ibiryo byiza bifite intungamubiri ku matungo. Abaturage batuye hafi y’aho urwo ruganda ruzubakwa bavuga ko rwaba ari ingirakamaro kuri bo ndetse no ku matungo ya bo dore ko barutezeho n’akazi.

Uruganda rurateganya gukoresha abakozi 120 bahoraho ndetse n’abandi bazakora imibyizi bagera kuri 200. Uruganda Mount Meru Soyco Ltd rushobora kuzajya rutanga toni 200 z’amavuta ya Soya buri munsi.

Umuyobozi w’uru ruganda, Africa Ramba, yavuze ko kugira ngo ibyo bishoboke ari uko hazaboneka soya ikenewe kugira ngo uruganda ruzakore neza. Yasabye abaturage kuzagira uruhare mu kuboneka kwa soya bayihinga ku bwinshi.

Ramba kandi anavuga ko urwo ruganda rushobora kuzanashamikiraho izindi nganda nyinshi zatunganya ibintu bitandukanye. Yavuze ko nk’abashaka gushora imari mu gukora amandazi, capati, sambusa n’ibindi biribwa bikorwa hifashishijwe amavuta baba babonye uburyo kuko babona amavuta hafi kandi atabahenze nk’atumizwaga hanze.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka