Mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry’akarere ka Burera mu bijyanye n’ubukerarugendo hafashwe umwanzuro ko abikorera baguze ibibanza ku biyaga bya Burera na Ruhondo bakaba baratinze kubibyaza umusaruro bagiye kubyamburwa bigahabwa abandi babifitiye ubushobozi.
Umushoramari Karyabwite Pierre uri kubaka uruganda rw’icyayi aho bita mu Gatare, mu murenge wa Karambi, avuga ko ahangayikishijwe n’uruganda yumva ko rushobora kubakwa , hafi y’uruganda rwe akemeza ko byaba binyuranyije n’amasezerano yagiranye na Leta mu guteza imbere ako karere.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko isoko mpuzamahanga ryagombaga kubakwa ku mupaka wa Cyanika ritacyihubatswe mu mwaka wa 2014 kuko umushoramari wagombaga kuryubaka yahagaritse uwo mushinga kubera gasutamo imwe yashyizwe ku cyambu cya Mombasa muri Kenya.
Ahantu nyaburanga, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’imicanga ndetse n’ubuhinzi bwa kijyambere bigaragara muri Kamonyi, ni bimwe mu byagaragajwe mu mahugurwa y’iminsi ibiri RALGA yokereye abayobozi mu nzego zitandukanye byabafasha gukurura bikorwa by’iishoramari no guharanira kwigira.
Mu karere ka Gatsibo hatashywe ku mugaragaro uruganda Star Leater Products Company Ltd. rukora inkweto mu ruhu. Uru ruganda ruherereye mu Murenge wa Kabarore, rwafunguwe kuri uyu wa gatanu tariki 16/5/2014.
Mu karere ka Bugesera hatangiye ikigo gitanga ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba cyitwa Mobisol Rwanda Limited kikaba kije kunganira EWSA mu gutanga amashanyarazi.
Minisiteri y’Ubucuruzi ibinyujije mu mushinga wayo PPMER II ku bufatanye na banki ya Sacco Rubengera, kuri uyu wa 29 Mata 2014 bafashije urubyiruko rwo mu Murenge wa Rubengera kwihangira umurimo babaha ibikoresho by’imyuga yo kudoda no kogosha bifite agaciro k’amafaranga 870,000.
Uruganda rukora ibinyobwa mu Rwanda, BRALIRWA, rwavuze ko inyungu rwabonye mu mwaka ushize wa 2013 yagabanutseho 18.8% ugereranyije n’umwaka wawubanjirije wa 2012; bitewe n’ibibazo by’ubukungu igihugu cyanyuzemo; ariko ko urwo ruganda ngo rwanashoye imari mu bikorwa byinshi bizatuma rwunguka cyane ubutaha.
Nyuma yo gutinyuka gukorana na Banki akaka inguzanyo ya miliyoni 10 zo gukora umushinga wo korora ingurube, Shirimpumu Jean Claude wo mu murenge wa Kajyeyo mu karere ka Gicumbi ubworozi bwe bumaze kugera kuri miliyoni zisaga 100.
Bamwe mu bagore babashije gutinyuka bagakora imishinga itandukanye batangaza ko umugore wagumye mu rugo rwe agategereza ibyo umugabo azana cyangwa agatinya kwegerana n’abandi ngo bungurane ibitekerezo asigara inyuma agahora ameze nk’usabiriza kandi afite ubushobozi yifitemo atabizi bwo kuba yagera kuri byinshi akiteza imbere (…)
Nyuma yuko uruganda rwa Gisakura Tea Company rukiranutse n’umushoramari Habimana Gervais rwari rwarabujije kubaka hoteri ruvuga ko ubutaka yubakaho ari ubwarwo ariko nyuma bikagaragara ko Atari byo, ubu hari ibindi bibazo byinshi by’abaturage bafitanye n’uru ruganda aho basaba kurenganurwa mu karere umunsi ku munsi.
Umushoramari Habimana Gervais yasubijwe uburenganzira bwo kongera gukora imirimo yakoraga mu karere ka Nyamasheke hafi y’ishyamba rya Nyungwe, ahateye icyayi cya Gisakura, nyuma yo gusanga ubutaka yaburanaga n’uruganda rwa Gisakura Tea Company yarabuhawe mu buryo bwemewe n’amategeko.
Abaturage bo mu karere ka Kayonza barasabwa kwitondera abantu biyita abashoramari babasaba gukorana imishinga ibyara inyungu ariko ntibagirane amasezerano kuko bishobora kubateza igihombo kandi ntibabone uko barenganurwa igihe hatabayeho amasezerano ku mpande zombi.
Itsinda ry’abadepite bo mu birwa bya Seychelles ryasuye abahinzi b’inanasi bo mu karere ka Ngoma, bavuga ko bashaka gutangira kubona inanasi z’u Rwanda ku masoko y’iwabo, aho inanasi imwe igurwa amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 21.
Nyuma yuko akarere ka Ngoma bikomeje kuvugwa ko kasigaye inyuma mu migi yindi , abikorera bo muri aka karere bari gukusanya imigabane ngo bashore imari mu karere kabo.
Akoresheje imashini zigera ku 9 zabugenewe yatumije mu Bushinwa, Uwizeyimana Jean Bosco ukorera mu murenge wa Mukamira mu karere ka Nyabihu, yiyemeje gukora kirida bihaganyuza mu menyo n’imishito botsaho burusheti (cure-dent et broches) mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Nyaruguru bavuga ko hari imishinga bakora yamara kwemerwa amabanki akayihera abandi bantu. Barabivuga nyuma y’ubukangurambaga ku kwihangira imirimo babinyujije mu mishinga ihabwa inguzanyo ku ngwate y’ikigega BDF (Business Development Fund).
Ministeri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) na Banki nkuru y’igihugu (BNR), baratanngaza ko umubare w’abamaze kuguriza Leta amafaranga mu buryo bwo guhabwa impapuro z’agaciro (Treasury Bond) igeze ku kigereranyo gishimishije.
Umuyobozi mukuru w’ikigo cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gishinzwe guteza imbere ishoramari mpuzamahanga aricyo ‘Overseas Private Investment Corporation (OPIC), Madam Elizabeth L. Littlefield, aratangaza ko icyo kigo kigiye gukorana n’abashoramari ndetse n’abikorera mu gushora imari mu Rwanda.
Kuba u Rwanda rukomeje kuba mu bihugu bya mbere ku isi mu korohereza ishoramari no kuzamuka mu bukungu, ngo byatumye ikigo mpuzamahanga gitanga ubujyanama ku mikorere, Deloitte, cyifuza guherekeza abashoramari baza gukorera mu Rwanda, kugirango bunguke kandi bateze imbere igihugu.
Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise, aremeza ko aka karere gafite amahirwe menshi mu ishoramari kubera imiterere yako n’uburyo nta bandi bakahashore imari.
Hashize imyaka igera kuri itanu uruganda rwahoze rukora ibibiriti ruzwi ku izina rya SORWAL rufunzwe kubera kutabasha kwishyura imisoro rwasabwaga.
Minisiteri w’Ubucuruzi n’Inganda iratangaza ko yamaze gufata icyemezo cyo kubaka uruganda rucicicitse rutunganya amabuye y’agaciro mu karere ka Rutsiro mu rwego rwo kongerera agaciro umusaruro w’amabuye aboneka muri ako karere no mu nkengero zako.
Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM) ifatanyije n’akarere ka Burera ndetse n’aborozi b’inka zitanga umukamo igiye kubaka uruganda rutunganya ibikomoka ku mata mu rwego rwo guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo mu karere ka Burera.
Abagize koperative “HANGUMURIMO” yo mu murenge wa Kazo, akarere ka Ngoma bavuga ko bafite ikibazo gikomeye cyuko bafashe inguzanyo ngo bubake uruganda rutunganya ibigori, maze nyuma yo kururangiza bakabuzwa gutangira gukora kubera ikibazo cy’umuturage uturiye uru ruganda wavuze ko imashini zimusakuriza.
Uruganda rwa Maiserie Mukamira rutunganya bigori rukabikuramo akawunga n’amavuta nyuma yo kumara igihe rufunze kubera guhomba ubu rweguriwe ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amajyambere (RDB).
Nyuma y’imyaka itandatu Kiliziya Gatulika yarananiwe kuzuza hoteri y’inyenyeri eshanu mu karere ka Rusizi kubera ubushobozi buke, ubuyobozi bw’akarere ndetse n’abandi bashoramari biyemeje kugura imigabane muri iyi hoteri kugirango izamure iterambere ry’akarere.
Minisitiri w’Imari muri Niger, Gilles Baillet, uri mu wari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, yongey gutangaza ko yishimiye ibihe byiza yahagiriye, cyane cyane ko yahakuye ubumenyi ku buryo ibihugu byacunga imari yabo mu miyoborere myiza.
Ministiri w’imari w’igihugu cya Niger, Gilles Baillet waje ayoboye itsinda ryo kwigira ku Rwanda uburyo ingengo y’imari ya Leta ikoreshwa, yahaye ikaze Abanyarwanda bifuza gushora imari mu gihugu cye, haba mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubucuruzi bwa peterori cyangwa gushora ibiribwa muri Niger.
Urubyiruko rugera kuri 50 rwo mu karere ka Kayonza rwahuguwe ku bijyanye no kwihangira imirimo mu kigo cy’urubyiruko cya Kayonza, rwahawe impamyabushobozi nyuma y’amezi atatu rwari rumaze ruhugurirwa muri icyo kigo.