Minisitiri w’Intebe arashima abikorera ba Rusizi bagiye kuzuza inzu y’amagorofa ane

Minisitiri w’Intebe arashima ubushake bw’iteramabere abikorera ku giti cyabo bo mu karere ka Rusizi bagaragaza. Yabitangaje nyuma yo kwerekwa inzu y’ubucuruzi y’amagorofa ane igiye kuzura i Kamembe yubatswe n’abikorera bo muri ako karere nta nkunga batse ahandi.

Nubwo iyi nzu ya kijyambere y’ubucuruzi ya Rusizi (Rusizi commercial complex) yenda kuzura, Minisitiri w’Intebe yashyize itafari ry’ifatizo ry’ikimenyetso cyo gutangiza kuyubaka ku mugaragaro ku mugoroba wa tariki 09/02/2012.

Minisitiri w’Intebe yagize ati “Kugera ku gikorwa nk’iki kizatwara miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda nta nkunga yo hanze mwatse bitanga icyizere cy’ejo hazaza h’Abanyarwanda. Ibi ni ukwihesha agaciro nk’uko umukuru w’igihugu akunda kubivuga”.

Minisitiri w'Intebe ashyira ibuye fatizo nk'ikimenyetso cyo gutangiza imirimo yo kubaka Rusizi commercial complex
Minisitiri w’Intebe ashyira ibuye fatizo nk’ikimenyetso cyo gutangiza imirimo yo kubaka Rusizi commercial complex

Ubuyobozi bw’ihuriro ry’abashoramari bo mu karere ka Rusizi (Rusizi Investment Corporation) bwasabye ubuyobozi bwa Leta kuba hafi abikorera kugira ngo bajye basoza inshingano baba bihaye.

Ukuriye Rusizi Investment Corporation, Kalisa Jeremie, yasabye Minisitiri w’Intebe kugeza ubutumwa bw’abagize iryo huriro ku mukuru w’igihugu bwo kuzaza gutaha inzu yabo niyuzura.

Minisitiri w’intebe yijeje ubuvugizi n’ubufasha bishoboka ku bikorera ku giti cyabo bo mu karere ka Rusizi. Yavuze ko gukorana n’abikorera ku giti cyabo biri muri gahunda ya Guverinoma kandi ko imishinga nk’iyi Guverinoma iyishyigikiye.

Ihuriro ry’abashoramari bo mu karere ka Rusizi rigizwe n’abanyamuryango 49; rifite imari shingiro igera kuri miliyari 3.

Jean Baptiste Micomyiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka