Imishinga 50 izaterwa inkunga mu ntara y’amajyaruguru muri Hangumurimo yatoranijwe

Mu karere ka Musanze, kuri uyu wa kabiri tariki 27/03/2012, habereye igikorwa cyo guhitamo imishinga 50 izaterwa inkunga muri hangumurimo, gahunda ya Minisiteri y’Ubucuruzi igamije guhanga imirimo itari ubuhinzi n’ubworozi ku bantu benshi no gutera inkunga imishinga mito ibyara inyungu.

Abantu baje gupiganisha imishinga igera kuri 100 bari babukereye. Buri wese yajyaga imbere y’itsinda rishinzwe gutanga amanota maze akavuga ibyo azakora.
Umubyeyi Uzakiruru Mediatrice w’imyaka 48 ubana n’ubumuga ni umwe mu batoranyijwe kuzahabwa inkunga. Uyu mubyeyi wacitse amaguru yose afite umushinga wo kuboha imipira bifubika n’ingofero zo kwambara.

Uyu mubyeyi uyobora ishyirahamwe ryitwa Association des Femmes Handicapees de Buyoga yatangaje ibyishimo bye muri aya magambo “twari dusanzwe tubikora ariko ubu tubonye imbaraga. Ubu ndishimye cyane, abantu babana n’ubumuga twerekanye ko dushoboye, abatubonaga nk’abantu b’indushyi bagiye kubona ko twiteza imbere n’abo tuzaha akazi”.

Ishyirahamwe Uzakiruru ayoboye rigizwe n’abantu 20 barimo abamugaye, abasigajwe inyuma n’amateka, abapfakazi ba Jenoside ndetse n’abantu bahoze bafunzwe. Amafaranga abasha kwibikira nyuma yo kugura ibyo akeneye n’abana be babiri ni ibihumbi 40 ku kwezi.

Nyiramana Germaine ukomoka mu karere ka Rulindo we afite umushinga wo gukora amasahani n’ibikombe mu ibumba. Uyu mushinga na wo ukorana n’abasigajwe inyuma n’amateka.

Nyiramana yagize ati “bizaduteza imbere, tuve mu kuba ababungana injyo n’inkono natwe tujye mu majyambere kandi abasigajwe inyuma n’amateka turusheho kubaho neza”.

Uwo mushinga uzaha akazi abantu 28 biganjemo abasigajwe inyuma n’amateka; nk’uko Nyirakamana yabisobanuye.

UZAKIRURU Mediatrice ari kumwe na NYIRAKAMANA Germaine
UZAKIRURU Mediatrice ari kumwe na NYIRAKAMANA Germaine

Imishinga itoranywa muri Hangumurimo ni iyujuje ibintu bine: kugaragaza agashya cyangwa ikidasanzwe, kuzatanga akazi ku bantu benshi, kuzasubiza ikibazo runaka kandi winjira muri gahunda akarere kihaye mu iterambere no kuba uganisha mu kongera umusaruro w’ibyo u Rwanda rujyana hanze; nk’uko ukuriye Hangumurimo muri Minisiteri y’ubucuruzi, Albert Bizimana yabisobanuye.

Harebwa kandi niba umushinga agaragaza ubumenyi buhagije bwo kuzawushira mu bikorwa kandi niba umuntu yashoboye kwerekana niba azashobora kwibonera ingwate ya 25%. Imishinga yatoranijwe ba nyirayo bazatangirwa ingwate ingana na 75%, nabo bishakire 25%.

Ukuriye Hangumurimo muri Minisiteri y’ubucuruzi avuga ko imishinga yagaragajwe ari myiza kandi iyatoranijwe yiganjemo igaragaza ibikenewe mu karere abazayikora barimo. Yatanze urugero nko ku karere ka Burera aho abatoranijwe harimo abashaka kubaka amacumbi kuko ari imbogamizi muri aka karere.

Gahunda Hangumurimo yatangiye umwaka ushize, intego yayo ni kuba nibura kugera mu mwaka wa 2020 haba hamaze guhangwa imirimo ku bantu miliyoni imwe n’ibihumbi 400.

Intego nyamukuru y’uyu mushinga ni ugutinyura urubyiruko nyarwanda kwihangira imirimo no kubafasha biciye mu marushanwa yo gutekereza imishinga ibyara inyungu, hibandwa mu guhanga udushya.

Jean Claude Hashakineza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Turumva uyumushinga arimwiza mudufashe ugere mutureretwose bige umushinga ibateza Ibateza imbere

Nibishaka innocent yanditse ku itariki ya: 8-07-2022  →  Musubize

Turumva uyumushinga arimwiza mudufashe ugere mutureretwose bige umushinga ibateza Ibateza imbere

Nibishaka innocent yanditse ku itariki ya: 8-07-2022  →  Musubize

Turumva uyumushinga arimwiza mudufashe ugere mutureretwose bige umushinga ibateza Ibateza imbere

Nibishaka innocent yanditse ku itariki ya: 8-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka