Kabendera Tijara yanditse kurubuga rwa Facebook ko Alpha yamaze gufata indege aza mu Rwanda akaba azahagera kuri iki cyumweru tariki 16/12/2012 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Umuhanzi King James wegukanye Primus Guma Guma Super Star 2 asanga kuba Ally Soudy yarerekeje muri Amerika kwiturirayo byarashegeshe umuziki nyarwanda.
Umuhanzi Kamichi aherutse kudakora igitaramo yari yateguye cyo kumurika alubumu ye ya kabiri “Ubumuntu” kubera gahunda zihutirwa za Leta byatumye muri stade aho yagombaga gukorera hataboneka.
Umuhanzi Alexis Dusabe uririmba indirimbo zihimbaza Imana, nyuma y’igihe atigaragariza abakunzi be, agiye kongera gushyira hanze alubumu ye ya kabiri yise « Njyana i Gologota » bitarenze uyu mwaka wa 2012.
Umuhanzi w’umunyarwanda Corneille Nyungura ari ku rutonde rw’abahanzi bahatanira ibihembo by’abahanzi b’indashyikirwa bya NRJ bitangirwa mu gihugu cy’u Bufaransa.
Umuhanzi uririmba indirimbo nyarwanda, Nshimiyimana Naason, aratangaza ko avuka mu muryango w’abaririmbyi n’abahanzi nubwo batagize amahirwe nk’aye ngo bamenyekane.
Umuhanzi Henry Hirwa wo mu itsinda rya KGB uherutse kwitaba Imana yari afite gahunda yo gukora itorero (club) ry’imyidagaduro mu rwego rwo gufasha abarwayi.
Bamwe mu bari inshuti za hafi na bagenzi be bari abahanzi ndetse n’abanyamakuru, batunguwe no kumva urupfu rwa Henry Hirwa waririmbaga mu itsinda rya KGB, wazize kurohama mu kiyaga cya Muhazi, kuri uyu wa Gatandatu tariki 01/12/2012.
Kolari izwi ku izina rya Light Of Jesus ikorera mu kigo cy’ishuli ryisumbuye rya Collège MARANATHA mu karere ka Nyanza bwa mbere mu mateka yayo igiye kumurika indirimbo zayo mu mashusho.
Tuyishime Joshua aka Jay Polly umuhanzi w’umunyarwanda umaze kumenyekana cyane, aramurikira abakunzi be album ya 3 kuri uyu wa Gatandatu tariki 01/12/2012.
Uzamukunda Goreth uzwi ku izina rya Mama Gospel yatangiye ibitaramo bizazenguruka u Rwanda rwose yiyereka abakunzi be anabagezaho bimwe mu bihangano bye amaze gukora.
Tonzi uherutse gushyira ahagaragara alubumu ye ya kabiri mu gitaramo yise “East Africa Gospel Concert” kuri ubu ari kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho ari mu mwiherero (Retraite).
Mu marushanwa yo kwitegura isabukuru y’imyaka 25 umuryango FPR-Inkotanyi umaze ushinzwe, Uturere twa Karongi na Rubavu tuzaserukira Intara y’Uburengerazuba mu marushanwa y’indirimbo, imbyino n’imivugo.
Uwiringiyimana Theogene ahamya ko indirimbo ye yitwa “Bosebabireba” yamugejeje kuri byinshi ndetse kugeza ubwo abona inzu yo kubamo ye bwite.
Kuri iki cyumweru tariki 18/11/2012, korali Kubwubuntu yo muri Kaminuza y’u Rwanda (NUR) iramurikira abakunzi bayo alubumu yayo ya mbere bise “Imirimo itunganye” kuri EPR Paruwasi Kiyovu.
Umuhanzi King James yasubiyemo indirimbo “Bagupfusha ubusa” ya Dj Zizou ft All stars. Mu gihe gito imaze igeze hanze, iyi ndirimbo imaze kwamamara kuburyo umuhanzi King James yahisemo kuyisubiramo.
Playback yatumye Karangwa Lionel aka Lil G atamurikira abakunzi be alubumu ye ya mbere “Nimba umugabo” mu matariki yari yarabatangarije 17/11/2012.
Kuri uyu munsi tariki 14.11.2012, umunyamakuru ku Isango Star, Patrick Kanyamibwa, n’umudamu we Mukabacondo Jeanine Keza bizihije isabukuru y’imyaka itatu bamaze bashyingiranywe.
Nk’uko bimaze iminsi bigaragara mu ndirimbo zimwe na zimwe, imyambarire ndetse n’ubutumwa bidasanzwe birarushaho kwiyongera mu bahanzi nyarwanda ku buryo benshi mu bakurikiranira hafi umuziki usanga babyibazaho cyane.
Uwiringiyimana Theogene benshi cyane bazi ku izina rya Bosebabireba azanye agashya katigeze gakorwa n’undi muhanzi kuko yatangangaje ko agiye kumurika alubumu ze zose uko ari umunani kandi akazazimurikira icyarimwe.
Hashize amezi arenga abiri bamwe mu bari bagize orchestre Impala n’Imparage bakiriho biyemeje kuyigarura mu ruhando rw’abanyamuzika banezeza Abanyarwanda. Kuri uyu wa gatandatu tariki 10 Ugushyingo, abari batahiwe ni Abanyehuye.
Umuhanzi akanatunganya umuziki, Maurice Jean Paul Mbarushimana uzwi ku izina rya Maurix, aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise “Mama ndakuririmbira”. Avuga ko ko irimo ubutumwa bushimira umubyeyi we n’umuntu ufite urukundo rudasanzwe.
Ubwo umuhanzi Senior Sgt Robert Kabera yataramiraga abatuye akarere ka Muhanga ku munsi wo gusoza icyumweru cyahariwe umuryango kuri uyu wa 08/11/2012, abatari bake barenzwe n’ibyishimo buzura imyuka ku bw’indirimo “Impanda”.
Itsinda Dream Boys ryatanze ubunani ku banyeshuri bose yaba abo mu mashuri yisumbuye ndetse na za kaminuza bazitabira ibitaramo byo kumurika alubumu yabo “Uzambarize Mama” mu mpera z’iki cyumweru.
Umuhanzi James Ruhumuriza uzwi ku izina rya King James, kuwa gatanu tariki 02/11/2012 yashyize hanze indirimbo ye itari iy’urukundo yise “Abubu”.
Umuryango wa Ally Soudy wasezeye ku nshuti n’abavandimwe kubera ko kuri uyu wa kabiri tariki 06/11/2012 bazerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho bagiye gutura.
Gakuba Alphonse aka Mr Ba wiga mu mwaka wa gatandatu w’ikoranabuhanga mu kigo cy’ ishuli ryisumbuye rya COSTE-Hanika mu karere ka Nyanza atangaza ko yibonamo kuzaba umuhanzi kurusha ibindi byose bijyanye n’ubuzima bwe bwa buri munsi.
Rumwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Burera rutangaza ko rwifitemo impano y’ubuhanzi bwo kuririmba, ariko bakagira imbogamizi yo kubura amafaranga yo kubafasha kuyigaragariza Abanyarwada.
Umuhanzi Kamichi umaze imyaka itari mike muri muzika aratangaza ko agiye gukora indirimbo y’Imana ya mbere izaba yitwa ‘‘Izabayo’’. Iyo ndirimbo izaba ari iyo gushimira Imana ibyiza byose ihora imugirira.
Abahanzi Nirere Shanel, Christian na Samuel nibo begukanye buruse yo kwiga muzika nyuma y’amahugurwa (workshop) bahabwaga na Jacques-Greg Belo baturutse muri Goethe Institute.