Umuhanzi Fulgence agarutse mu muziki avuga ibibazo by’ingo

Nyuma yo kumenyekana ku ndirimbo nka “Unsange” na “Musaninyange” yahimbiye umugore we ariko akaza kuzimira mu ruhando rw’umuziki, Umuhanzi Bigirimana Fulgence agarukanye n’indirimbo nshya yise “Iz’ubu” ivuga ibibazo by’ingo.

Indirimbo “Iz’ubu” yasohotse mu cyumweru gishize, ivuga ibibazo bigaragara mu ngo cyane cyane hagati y’abashakanye birimo urukundo rwuzuye uburyarya, gucana inyuma n’ibinyoma.

Fulgence ufitanye ibibazo n’umugore we, avuga ko yahimbye iyo ndirimbo agamije gukebura abashakanye kwirinda uburyarya no gucana inyuma mu mibanire yabo.

Mu ijwi ricishije makeya, Fulgence yagize ati: “Kubaka urugo si ugukina… ba bandi bavuga gukundana ntabwo ari ugukina bya bindi by’ikibariko…mu gihe cya fiancailles ni ho hagombwe kuba imyubakire y’ejo hazaza kubyizanya ukuri, kwizerana nta buryarya.”

Umuhanzi Bigirimana Fulgence.
Umuhanzi Bigirimana Fulgence.

Uyu muhanzi wari umaze imyaka itandatu atagaragara mu ruhando rwa muziki nyarwanda asobanura ko inshingano z’urugo zamubereye imbogamizi zo gukora umuziki kuko yabaga ahugiye mu byateza urugo imbere akabura umwanya wo kwita ku muziki.

Igitumye agaruka mu muziki ngo nuko wateye imbere ugereranyije n’igihe yakoraga umuziki. Aha, avuga ko yakoraga umuziki ari kwishimisha kuko nta mafaranga winjizaga ariko ngo muri iki gihe usanga umuntu ashobora kuwukora ukamutunga.

Mu mwaka wa 2007, indirimbo z’amajwi (audio) zakinwaga ku maradiyo zari zihagije, nyamara ngo muri iki gihe indirimbo z’amashusho ni ngombwa kugira ngo umenyekane kuko abantu bakunda kureba za video; nk’uko Bigirimana Fulgence abisobanura.

Fulgence yemeza ko azashyira imbaraga mu ndirimbo z’amashusho kugira ngo yongere kwigarurira abakunzi be.

Uretse indirimbo “Iz’ubu” yatangiye kumvikana ku maradiyo atandukanye, ngo no mu minsi mike arashyira hanze indi yise “ Ni ibanga”.

Fulgence Bigirimana, umugabo w’imyaka 30 ubu ufatanya ubuhanzi n’uburezi mu Karere ka Gakenke.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

naze nawe aryeho ahubwo yaratinze pe!

sam yanditse ku itariki ya: 25-03-2013  →  Musubize

Fulgence, kuba utabana n’umugore wawe birarababaje isubireho mwongere mubane birakwiye.

baba yanditse ku itariki ya: 25-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka