Mani Martin akomeje kubona ubutumwa bw’abamubwira ko impanuka ye ari igihano cy’Imana

Nyuma y’uko umuhanzi Mani Martin akoze impanuka ya moto, abantu bakomeje kumuha ubutumwa bamubwira ngo impanuka yakoze ni igihano cy’Imana ngo kubera ko yaretse kuririmba indirimbo zihimbaza Imana (Gospel).

Mu butumwa abantu bamwohereje ngo hari uwamwifurije ko yagombaga gukomereka mu mutwe ngo kugira ngo imisatsi afite bayogoshe.

Uwo yagize ati: “Uraho neza, nizere ko uri koroherwa, kandi ubikuremo isomo rikomeye! Ubona iyaba wakomerekaga mu mutwe ngo bakogoshe ibyo bisatsi usigaye warishyizeho?

Nizere ko abaganga babigukuyeho! Subwo ubundi wowe wabonaga bikubereye? Hari hageze ko ubona ikigucisha bugufi ugakuraho uwo mwanda wikoreye ku mutwe ngo ni imisatsi!”.

Hari n’ubundi butumwa buvuga ko ibi byabaye kubera ko asigaye akorera shitani aho gukorera Imana, abandi ngo ni uko asigaye yigaragura mu byaha. Benshi mu babonye ubu butumwa bagaya cyane abantu biyita ko ari abakristu nyamara bagacira abandi urubanza.

Hari n’uwibajije impamvu Mani Martin bamuha ubutumwa nk’ubu kandi bigaragara ko mu ndirimbo ze atanga ubutumwa bwiza bw’amahoro bunakangurira abantu kubana neza n’indi migenzo myiza.

Impanuka Mani Martin yakoze yari i komeye nk’uko we ubwe yabitangaje avuye mu bitaro gusura umumotari wari umutwaye. Uwo mumotari ngo yasanze yarakomeretse cyane bikabije ku maguru cyakora ngo amaguru ye ntibazayaca.

Yagize ati : «Koko burya nyagasani yansimbukije urupfu! Imana ihimbazwe iteka n’iteka! Uyu munsi nabashije kuva mu nzu mazemo iminsi hafi itanu ndyamye ntabyuka ku bw’impanuka nagize hambere aha! Nanyarukiye kuri CHUK gushakisha umuvandimwe (umumotari). Mu by’ukuri uko ameze byarushijeho kunyereka uburemere bwo kurusimbuka kwanjye! Ndetse n’ishimwe ryanjye ryikubye inshuro zitabarika! ».

Mani Martin abinyujije kuri facebook yagaragaje agahinda kenshi yatewe n’ubutumwa ari gukomeza ahabwa. Yagize ati : « Impanuka yampaye andi masomo akomeye y’ubuzima! Nize ko umuntu wese yakubera umuvandimwe!

Ntukagire uwo wirengagiza uko yaba ari kose! Nize kandi rwose ko burya hari abatarangwa n’umuco wa KOMERA ibwirwa utsitaye na URAKIRE ibwirwa uwitsamuye cyangwa MPORE ibwirwa ukomeretse! HARI ABANTU BAMWE BAFITE UBUGOME BUKABIJE KANDI HATO NA HATO BAKITWAZA IMANA!...”.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Yemwe bavandi mwe. tureke gucira mugenzi wacu urubanza. Mani martin ibyago byamubayeho na webyakubaho.urekekumushinja ibyo utazi ahubwo Imana iramukunda kuberako iyaba itamukunda ntago aba acyiriho abayarapfuye rero mwitonde mani martin imana iramukunda! uhubwomwebwemwamuvuze amagambo atarimeza mumusabe imbabazi kuberekomwacumuye kumana.

emmy yanditse ku itariki ya: 12-01-2015  →  Musubize

ushatse wakwihana kuko yesu agiye kugaruka vuba

uziyesu yanditse ku itariki ya: 17-11-2014  →  Musubize

Ihangane bibaho kwisi abashinyaguzi bahozeho na cyera

EMNM yanditse ku itariki ya: 31-08-2014  →  Musubize

mani aho wahoze urahazi niba mumutima wawe ari amena komereza aho

gegi yanditse ku itariki ya: 21-09-2013  →  Musubize

Mani Martin, hora hora ihorere hora Mama, abo ntibagukure mumurongo, komera, ushikame.

Leader yanditse ku itariki ya: 13-02-2013  →  Musubize

ARIKO ABANYARWANDA MWABAYE MUTE UMUNTU AGIRE IMPANUKA AHO KUMUHUMURIZA MU MWISHIME HEJURU NGO NIGIHANO CYIMANA!!!!!
MUJYE MUREKA GUCIRA ABANDI URUBANA NAMWE UWAZUZUMA YASANGA HARI IBYO MUDAKURIKIZA PLS MWEKUJYA MWISHYIMIRA IBYAGO BYABANDI.

ALINE yanditse ku itariki ya: 13-02-2013  →  Musubize

Imana ishimwwe kuko ikijije ubuzima bwari buzimiye.Naho abavuga ngo ni ibihanao bo baritiranya Imana n’abantu pe.Ube se iyaba Imana ihita iduhanira amakosa yacu nin de uba ukiri ho koko?Nitureke rero gucira abandi imanza kuko natwe uwaziducira nitwaba abere.Ese ubundi uyu mwana w’umuhngu ni ki yaririmbye giteza urwango mu bantu?Ese kuba umuntu w’Imana ni kuririmba amagambo gusa cyangwa ni ibikorwa?

Shimwa yanditse ku itariki ya: 12-02-2013  →  Musubize

bamubwiye nabi ariko niba asigaye yibera mubyaha nagarukirimana rwose mbere waririmbiraga Imana tugafasha bikadusunikira ku Mana kuruta ibyo uririmba ubu uzagerageze wongere wibuke ibitereko.

SHEJA yanditse ku itariki ya: 12-02-2013  →  Musubize

komomera wa nfura we rwose erega abantu turimo ibyiciro byinshi humura twaza ikibanze n’umutima ukiranutse gusa!none se Imana ireba umusatsi cg ikindi kintu kikuriho ko ireba umutima gusa! kandi buriya uwanditse iriya sms wasanga asenga! nabanze yibwire namara kwiyumvisha abone kubwira abandi!ntabwo byoroshye kabisa!

kiki yanditse ku itariki ya: 12-02-2013  →  Musubize

Komera Martin, abo bantu niba bandi badashikira u rwanda icyiza, bo bifuza ko ubaho uko wifuza ubutumwa utanga mubihangano byawe nikimwe no gukorera imana.. ntucike intege muvandimwe, iwacu muri catholic turasenga kandi tukubaha ibitekerezo b’uwariwe wese, igera Kizito mihigo azaguha isomo ryiza

Daniel yanditse ku itariki ya: 12-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka