Korali Hoziyana izamurika alubumu yayo ya 10

Ku cyumweru tariki 17/02/2013, Korali Hoziyana iramurikira abakunzi bayo n’ab’umuziki muri rusange alubumu yabo ya 10 yise «Imana Irakuzi ».

Igitaramo cyo kumurika iyi alubumu kizabera ku itorero rya Christian Life Assembly (CLA) hirya gato yo ku gishushu ugana Nyarutarama guhera ku isaha ya saa munani z’amanywa aho kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari ubuntu.

Abahanzi bazaza kwifatanya na korali Hoziyana muri iki gitaramo harimo Dominic Nic, Simon Kabera na Korali Jehovah Jireh yo muri ULK.

Korali Hoziyana irarikiye abakristu bose kuza gufatanya nabo gushimira no gusingiza Imana muri iki gitaramo cyabo.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Korale Hoziyana, tunejejwe nuko IMANA yongeye kubashoboza gushyira ahagaragara Ubutumwa Bwiza butangwa mu ndirimbo. Dufatanye gusenga kugira ngo izo ndirimbo zizahindurire benshi ku gukiranuka, bityo Urumuri rw’Agakiza rumurikire u Rwanda rwose ndetse n’Akarere rutuyemo. Imana Iziheshe icyubahiro kuri uriya munsi ndetse no ku bantu bose bazumva bakanareba ziriya ndirimbo.Muzazidushyirire kuri INTERNET kugira ngo abatazabona uko bazigura kubera impamvu zinyuranye nabo bazabone ku mugisha uzivamo

yanditse ku itariki ya: 12-02-2013  →  Musubize

YESU ashimwe. choir haziana njyewe nayikunze kuva kundirimbo zabo zacyera imana ishimwe kuba bongeye kuturirimbira.ndi umugatorika niho nsengera ariko choir haziana ndayikunda cyane indirimbo zabo ziranyubaka ziba zifite ubutumwa bwiganjemo agacyiza .imana ibahe umugisha murugendo rugana kumana.

kayigire theoneste yanditse ku itariki ya: 11-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka