King James yashatse kubyinisha umuhanzikazi Vesta aramuhunga

Umuhanzikazi Vesta ukunze kwitwa Neviska akaba ari umwe mu bakobwa baririmba mu itsinda rya Lucky Girls yagize isoni zo kubyinana na King James maze aranamuhunga.

Vesta ahunga King James.
Vesta ahunga King James.

Ibi byabereye ku Kicukiro muri Bralirwa kuwa gatanu tariki ya 22/02/2013 ubwo hatangizwaga ku mugaragaro amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yayo ya gatatu.

Umuhanzi King James ubwo yari ari kuririmbira abari muri ibyo birori, yageze ubwo aririmba indirimbo “Yebaba we” aho agira ati: “Yebaba we, wagira ngo wariremye kuko waransajije kandi sinjye njyenyine n’abandi ntiborohewe…” maze yegera Vesta ngo babyinane Vesta nawe aramuhunga, abari aho bose baraseka cyane bavuza akaruru.

Ubwo King James yazamukaga yerekeza aho Vesta ari ngo amubyinishe.
Ubwo King James yazamukaga yerekeza aho Vesta ari ngo amubyinishe.

Vesta wanze kubyinana na King James yabwiye Kigali Today ko mu by’ukuri atanze ko babyinana, ahubwo ngo byamutunguye. Yagize ati “Ntabwo nanze kubyinana na King James rwose n’ubwo ariko benshi babiketse… Njye narindi gutunganya camera ngo mufate amafoto na video, ni uko aje ansanga ngira ubwoba ndikanga nibaza ibibaye, nibwo nasubiye inyuma numva abantu bose bari guseka. Ntabwo nanze ko tubyinana ni uko yantunguye…”

King James yegera Vesta ngo amubyinishe. Vesta avuga ko yarimo atunganya camera ngo afate King James amashusho.
King James yegera Vesta ngo amubyinishe. Vesta avuga ko yarimo atunganya camera ngo afate King James amashusho.

Vesta ni umuhanzi akaba n’umunyamakuru ku Igihe TV kuva yava kuri Radiyo Ishingiro aho yakoreraga na mugenzi we Mutara bari mu itsinda rimwe rya Lucky Girls. Lucky Girls igizwe n’abakobwa batatu aribo Vesta, Mutara na Papova.

Iri tsinda ryamenyekanye cyane mu ndirimbo yabo “Ndagufuhira” bakaba bafite n’izindi ndirimbo zagiye zikundwa nka “Dada”, “Ngarukira” na “Mutoyi wanjye” bashyize ahagaragara vuba ikaba ikunzwe cyane.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Rata ntukabyine PLAYBACK, ujye ubyina LIVE MUSIC

yanditse ku itariki ya: 6-03-2013  →  Musubize

King James yihangane kuko atamuteguje mbere hose

UWIHANGANYE Cedrick yanditse ku itariki ya: 5-03-2013  →  Musubize

uwo mukobwa yatinye palapala alias king james

yohani makuni yanditse ku itariki ya: 3-03-2013  →  Musubize

uwo mukobwa yatinye palapala alias king james

yanditse ku itariki ya: 3-03-2013  →  Musubize

Yatinye amagambo y’iriya ndirimbo!

Matsiko Friday yanditse ku itariki ya: 1-03-2013  →  Musubize

ubwose kweli iyo abyina azamushake rero babyinane yivane mu isoni king james nawe amwereke uko babyina

umurerwa yanditse ku itariki ya: 28-02-2013  →  Musubize

kuki utawucinye kweli.?!

hadji el muhamadi yanditse ku itariki ya: 27-02-2013  →  Musubize

video iri ?he niba mutubeshya

tony yanditse ku itariki ya: 27-02-2013  →  Musubize

uwo muhanzikazi ni nyabaki utinya undi koko kabisa niwinyakariro 2

elias brwown yanditse ku itariki ya: 27-02-2013  →  Musubize

Niyihangane bibaho.

mukunde yanditse ku itariki ya: 27-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka