Jean Paul Ibambe ntakiri umunyamakuru ku inyarwanda.com

Umunyamakuru Jean Paul Ibambe wari uzwi cyane ku inyarwanda.com nk’umwanditsi mukuru (Chief Editor) ntakiri umunyamakuru kuri uru rubuga rwa inyarwanda.com

Abinyujije kurukuta rwe rwa facebook, Jean Paul Ibambe yagize ati: “ Dear friends, this is to let u know that I stopped working for Inyarwanda.com from this Saturday 16th Feb 2013! This goes especially to mes collegues banyamakuru ncuti zanjye....tuzakomeza twubakane Entertainment y’u Rwanda may be in another way!!!Be blessed!!!”.

Ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga “nshuti zanjye, ndabamenyesha ko nahagaritse gukorera inyarwanda.com uhereye kuri uyu wa gatandatu tariki 16.2.2013! by’umwihariko ndamenyesha abanyamakuru bagenzi banjye kandi nshuti zanjye «...» tuzakomeza twubakane Imyidagaduro y’u Rwanda wenda no mu bundi buryo!Imana ibahe umugisha! ”

Jean Paul mu biro bya Inyarwanda Ltd.
Jean Paul mu biro bya Inyarwanda Ltd.

Nyuma y’ubu butumwa yageneye abanyamakuru bagenzi be by’umwihariko, yatubwiye ko yasezeye ku inyarwanda.com kubera impamvu ze bwite. Mu magambo ye yagize ati: “Nibyo kabisa guhera le 16.2.2013 sinkiri umukozi wa inyarwanda,...kubijyanye no kuba nakora ahandi iby’itangazamakuru ntabwo ndabitekerezaho... ”.

Umuyobozi wa Inyarwanda Ltd, Nelson Misago, ukunze kwitwa Nelly yagize ati: “Bibaho mu kazi kubera ko umuntu yagiye, Jean Paul yari umukozi witangaga cyane pe birumvikana ko hari ikizahindukaho kuba tutakiri gukorana nawe ariko nyine kuko afite izindi nshingano nta kundi twabigenza...”.

Yakomeje avuga ati: “...kuruhande rwanjye Jean Paul ni umuntu nzi neza ko akunda akazi cyane pe, ni umuntu witanga mu kazi ke, ibintu byose akabishyira ku murongo ariko bibaye ngombwa ko agenda kubera izindi nshingano afite...”.

Jean Paul Ibambe yatangiye nk'umunyamakuru usanzwe nyuma y'igihe gito agirwa umwanditsi mukuru.
Jean Paul Ibambe yatangiye nk’umunyamakuru usanzwe nyuma y’igihe gito agirwa umwanditsi mukuru.

Benshi mu bamenye aya makuru bagize icyo babivugaho. Richard Irakoze, umunyamakuru ku igihe.com, nk’umwe mu banyamakuru bakoranye na Jean Paul mu mwuga w’itangazamakuru ry’imyidagaduro, asanga kuba Jean Paul atakiri gukora mu myidagaduro hari icyo bizahungabanya ku muziki nyarwanda.
Yongeyeho ko ntacyo byatwara umuziki aramutse agiye gushinga urubuga rwe rw’imyidagaduro cyangwa se akaba hari ubundi buryo azafashamo imyidagaduro ku rundi ruhande.

Yagize ati: “Jean Paul Ibambe ni umunyamakuru wagaragazaga umurava n’ubwitange mukazi ke,...itangazamakuru riri online ni ikintu gisaba guhora ushyiraho amakuru mashya (update) kandi Jean Paul ibyo yari abishoboye...nk’urugero natanga niwe wambere watangaje inkuru y’uko Miss Rwanda Grace Bahati atwite,...ni umuntu ukunda gukebura abahanzi kandi akanandika n,inkuru zibakosora,...”.

“Yateje imbere umuziki nyarwanda bigaragara ko hari ikizahinduka ku inyarwanda.com ndetse n’umuziki nyarwanda uzahungabanaho kereka niba hari ibindi bintu azakora bifite aho bihuriye no guteza imbere umuziki nyarwanda cyangwa se akaba agiye gushinga urubuga rwe rwa interinet rw’imyidagaduro...”.

Umunyamakuru Rugasa nawe wabanye cyane na Jean Paul akaba anamuzi bihagije yagize ati: “Jean Paul Ibambe muzi nk’umunyamakuru witanga kandi ugira umurava, yari amaze igihe kinini kuri ruriya rubuga, ni nk’urwa gatatu mu gihugu rukaba n’urwa mbere muri Entertainment ku buryo mvuze ko hari aho yarugejejeho ntaba mbeshye pe. Ntabwo yakoraga wenyine birumvikana ariko nka Chief Editor hari aho yakuye inyarwanda hari n’aho yayigejeje...”.

Jean paul na bagenzi be bo ku inyarwanda (Jean Paul, Selemani na Eric)
Jean paul na bagenzi be bo ku inyarwanda (Jean Paul, Selemani na Eric)

Jean Paul yabaye umukozi w’Inyarwanda Ltd ari umunyamakuru usanzwe w’imyidagaduro nyuma aza kuba umwanditsi mukuru w’urubuga rwa inyarwanda.com.

Yari amaze imyaka igera kuri ibiri akorera Inyarwanda Ltd. Yahatangiye mu mwaka wa 2011 nyuma y’igihe gito ahita agirwa umwanditsi mukuru w’uru rubuga rwa inyarwanda.com

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

buri wese agira amahitamo ye nibamureke agende naho agité sihabi

DJ kr yanditse ku itariki ya: 22-11-2017  →  Musubize

Ibyo Yakoze Sibyo

Mitsindo yanditse ku itariki ya: 13-10-2015  →  Musubize

dababayecane

biseruka yanditse ku itariki ya: 29-05-2014  →  Musubize

Mwiriwe ndabaza niba eric natwemwaduha akazi nkanjyambagezaho amakuru yomuntara yamajyepho ya M .evode murakoze

Masengesho evode yanditse ku itariki ya: 17-08-2013  →  Musubize

IBAMBE igihe cyawe niki cyogukora utikoresheje IMANA ijyagukura abisiraheri mugiputa yabonaga igihekigeze nawerero igihe cyawe niki kuko urumusore wumunyabingwi nkurikije ibitecyerezo byabagenzi bawe aho IMANA YABA SOGOKURU IZA

EMMY yanditse ku itariki ya: 11-05-2013  →  Musubize

Ibambe simuzi neza ariko nkurikije ibyo bamuvuga ashobora kuba yari umusore wigitangaza mumurimowe waburimu tsi nange mwifurije amahirwe mubyo azakoro byose tura musengera IMANA izabane nawe mukoze.

yanditse ku itariki ya: 11-05-2013  →  Musubize

twagukundaga cyane pee
turifuzako wakomeza umwuga wawe
wogushimisha abanyarwanda muri rusange
Imana ibigufashemo muvandimwe

TITINHO yanditse ku itariki ya: 1-05-2013  →  Musubize

turamwifuriza amahitamo meza cyane ashingiye mubwitange ahorana

yanditse ku itariki ya: 1-05-2013  →  Musubize

gusa ubundi umuntu agenda ateraimbere ahindurani imikorere gusa imana ibarinde mubyo mugiyegukora

Uwigiriye Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 25-04-2013  →  Musubize

Ibambe ni umuntu witangaga nawe amahirwe mubyo agiyemo

yanditse ku itariki ya: 1-03-2013  →  Musubize

Ibambe ni umuntu witangaga nawe amahirwe mubyo agiyemo

ndayambaje egide yanditse ku itariki ya: 1-03-2013  →  Musubize

kabisa nange ibambe namutangira ubuhamya kuko no mu buzima busanzwe ibintu byose wamushinga agaragaza kwitanga kandi akaba niyangamugayo. vraiment amahirwe masa mu byo agiye gukora. inyarwanda ibuze umuntu w’ ingenzi rwose kandi w’ umuhanga uzi icyo gukora.

lora yanditse ku itariki ya: 20-02-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka