Abahanzi batunguwe n’igabanuka ry’amafranga bemerewe muri PGGSS III

Ubwo abahanzi 11 bari muri Primus Guma Guma Super Star III bajyaga gusinya amasezerano (contract), y’imikoranire na Bralirwa muri iki gikorwa, kuri uyu wa Gatanu tariki 08/03/2013, batunguwe n’igabanuka ry’amafranga bagombaga guhabwa.

Nk’uko bisanzwe bigenda, mbere y’uko amarushanwa ya PGGSS atangira, abahanzi batoranyijwe guhatana babanza kujya gusinya amasezerano y’imikoranire hagati yabo na Bralirwa mu gikorwa cyayo cya PGGSS.

Ubwo biteguraga gushyira umukono kuri ayo masezerano, batunguwe no kumenyeshwa ko amafranga y’u Rwanda bazahabwa ari miliyoni enye aho kuba miliyoni esheshatu, nk’uko bari babyiteze ari nabyo byari byaratangajwe.

Batangarije abanyamakuru ko hatorwa abahanzi 10 kandi ko buri muhanzi yagenewe miliyoni esheshatu.
Batangarije abanyamakuru ko hatorwa abahanzi 10 kandi ko buri muhanzi yagenewe miliyoni esheshatu.

Muri uko gutungurwa kwabo bagiye batanga ibibazo binyuranye biherekejwe n’impungenge.

Senderi yabajije impamvu bagabanyije amafranga babemereye, nyamara abahanzi ku ruhande rwabo barakoresheje amafranga menshi mu rwego rwo gushaka abafana (promotion) bityo akabona bizabatera igihombo.

Ku rundi ruhande, umuhanzi Fireman na Bull Dogg nabo bari bamaze gutumiza imodoka hanze bizeye amafranga bazahabwa na PGGSS.

Ubwo abanyamakuru n'abandi bafite uruhare runini muri muzika bitabiraga igikorwa cyo gutora, batangarijwe ko ari ugutora abahanzi 10 kandi buri muhanzi akaba yemerewe miliyoni eshaeshatu.
Ubwo abanyamakuru n’abandi bafite uruhare runini muri muzika bitabiraga igikorwa cyo gutora, batangarijwe ko ari ugutora abahanzi 10 kandi buri muhanzi akaba yemerewe miliyoni eshaeshatu.

Izi mpinduka zije nyuma y’uko hatowe abahanzi 11 aho kuba abahanzi 10, nk’uko byari byaratangajwe mbere bamwe bakaba basanga aribyo byaba byabaye impamvu yo kugabanyuka kw’amafranga yari yemerewe abahanzi.

Ntiturashobora kuvugana n’abakuriye igikorwa cya PGGSS kugira ngo tumenye neza impamvu yaba yarateye izo mpinduka zose.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Icyo Ndabona kitaba urwitwazo kuko niba bari bemerewe esheshatu buri wese maze hakavaho ebyiri buri wese ubwo total yizavuyeho zaba makumyabiri(20.000.000),kubera umuntu umwe yatera iryo gabanuka ryose? ahobwo hari ikindi kibazo.

Josh yanditse ku itariki ya: 12-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka