Knowless arakora igitaramo i Kampala kuri uyu wa gatandatu

Umuhanzi Butera Jeanne uzwi ku izina rya Knowles ari mu gihugu cya Uganda kuva kuwa gatanu aho biteganyijwe ko aza gutaramira abakunzi be bo muri Uganda kuri uyu wa gatandatu tariki 09/02/2013.

Uyu muhanzi uririmba injyana ya RnB yageze i Kampala aherekejwe na Manager we witwa Clement aho agomba gususurutsa abakunzi be mu kabyiniro gakunzwe mu Mujyi wa Kampala kitwa Rouge Club.

Knowless na Manager Clement agera i Kampala akakirwa n'abantu batandukanye. (Photo:Chimpreports)
Knowless na Manager Clement agera i Kampala akakirwa n’abantu batandukanye. (Photo:Chimpreports)

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Chimpreports akigera ku kibuga cy’indege cya Entebbe, Knowless yatangaje ko aza gukora ibishoboka byose agashimisha abitabira icyo gitaramo.

Yagize ati: “Ukuri ni uko ntabatenguha. Ndabaha ibyiza byose bishoboka kandi nditeguye. Ndasaba abakunzi banjye kuza bakamfasha simbatenguha.”

Uyu muhanzi w’imyaka 22 y’amavuko akaba n’umunyeshuri muri Kaminuza ya ULK yatangaje ko umuhanzi w’Umunyarwanda akunda ku ikubitiro ari Cecile Kayirebwa.

Knowless n'abakozi ba Rouge Club. (Photo: Chimpreports. com)
Knowless n’abakozi ba Rouge Club. (Photo: Chimpreports. com)

Ku ruhande rwa Uganda, akunda abahanzi nka Julianna Kanyomozi, Jose Chameleone na Vampos, ariko Julianna Kanyomozi akaza ku isonga kubera ijwi rye ryiza.

Umuhanzi Knowless wamaze kubaka izina mu muziki nyarwanda amaze gusohora alubumu ebyiri, iya mbere yitwa Komeza na Nzabampari ikaba iya kabiri.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka