Umuhanzi Auddy Kelly aherutse gushyira hanze indirimbo « Sinzagutererana » yakoranye na Jody nyuma y’uko ngo bakomeje kuvugwaho urukundo hagati yabo.
Mu gihe hirya no hino mubafite uruhare mu iterambere rya muzika bari kwiga uburyo umuziki nyarwanda watera imbere ndetse ukaba wanatunga abawukora, ELE Rwanda yiteguye gufasha abahanzi bazaba bateguye neza inyigo y’umushinga wabo (Business plan) mu by’ubuhanzi.
Ku cyumweru tariki 23/06/2013, korari ijuru yijihije yubile y’imyaka 25 imaze itangiye umurimo wo guhimbaza Imana ibinyujije mu majwi agoroye.
Umuhanzi Ellion Victory uzwi mu njyana ya Afrobeat, amazina ye bwite ni Ngarambe Victoire. Uyu muhanzi wamenyekanye mu ruhando rw’umuziki nyarwanda kubera indirimbo nka “Marita” na “Amafaranga”.
Dj Adams nyuma yo kuregwa icyaha cyo gusambanya no gutera inda umwana w’umukobwa wari utaruzuza imyaka 18 akajyanwa mu nkiko mu mpera z’umwaka wa 2011 yagizwe umwere.
Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Olivier Ndatimana, uzwi nka Papa Hero ni umuhanzi ubarizwa mu itorero rya ADEPR-Matyazo mu karere ka Huye.
Umuhanzi Ngarambe Victoire uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Ellion Victory, avuga ko itangazamakuru ryo mu Rwanda rirangwa n’amarangamatima aho rizamura bamwe mu bahinzi batanafite ubuhanga, abandi bagahera hasi.
Abinyujije ku rubuga rwa Facebook, Anita Pendo yagize ati : «Beef hari igihe yinjiza cash mu bindi bihugu ubu ndimo ndibaza niba izo mbona mu bahanzi bacu muri iyi minsi niba zituma bunguka!»
Mu gihe hategerejwe ibitaramo by’umwimerere (live) mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star 3, abantu banyuranye bakurikiranira hafi umuziki basanga ari ikintu gikomeye kigiye kugaragaza koko umuhanzi w’umuhanga.
Abinyujije mucyo yise “umusanzu w’umuhanzi mu burere mboneragihugu ku matora”, umuhanzi Kizito Mihigo ku bufatanye na komisiyo y’igihugu y’amatora, yataramiye Abanyangoma tariki 16/06/2013 abakangurira kwitabira amatora y’abadepite yo muri Nzeri 2013.
Umuhanzikazi Charly wamenyekanye cyane ku ndirimbo ye “Ntawe ukuruta” akaba ari n’umwe mu bahanzi bafasha kuririmba (becking) abahanzi bari mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star yabaye ahagaritse kuririmba kubera amasomo no kwandika igitabo.
Nyuma y’igihe kinini Tete Roca atigaragaza mu muziki ndetse akaba yari yaranatangaje ko yahagaritse muzika, kuri ubu ngo asigaye aririmba mu makwe, bityo ntiyahagaritse umuziki burundu.
Umuhanzi Alexis Dusabe ufite igitaramo tariki 30/06/2013, avuga ko imyiteguro we n’abandi bahanzi bazaba bari kumwe bayigeze kure kubera ko yihaye intego yo kugirango igitaramo cye kizabe ari ntamakemwa.
Umuhanzi Kizito Mihigo hamwe n’abandi bahanzi batandukanye ku bufatanye na komisiyo y’igihugu y’amatora bakoreye igitaramo mu isoko rya Nyakarambi mu karere ka Kirehe mu rwego rwo gusobanurira abaturage amatora y’abadepite ateganijwe mu kwezi kwa cyenda.
Patrick Nyamitali arahakana ko atigeze atangaza ko atazongera kuririmba indirimbo z’urukundo nk’uko ayo makuru yari atangiye gukwira hirya no hino.
Nubwo Henry Hirwa, umwe mu bahanzi bari bagize itsinda rya KGB akaba na musaza wa Nyampinga w’u Rwanda Kayibanda Umutesi Aurore , yitabye Imana, benshi bakomeje kumwifuriza isabukuru nziza ari nako bagaragaza agahinda batewe no kuba yaragiye.
Umunymakuru, umukinnyi wa filime n’umushyushyarugamba Anita Pendo asanga Minisiteri ifite ubuhanzi mu nshingano zayo nitagira icyo ikora abahanzi nyarwanda batazatera imbere.
Auddy Kelly Munyangango avuga ko kuba umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana (Gospel) yaririmba urukundo ari nta cyaha kirimo mu gihe yaba aririmba urukundo Imana yadushyizemo.
Kizito Mihigo aherekejwe n’umuhanzi gakondo Nzayisenga Sophia ndetse na Bigirimana Fulgence basusurukije abaturage bo mu Mujyi wa Gakenke, kuri uyu wa Kabiri tariki 04/06/2013.
Umuririmbyi Elion Victory ni umwe mu baririmbyi b’iki gihe bo mu Rwanda bafite impano mu kuririmba ariko usanga atamenyekana cyane ndetse n’indirimbo ze ntizizwi na benshi kuko zidacurangwa kenshi kuri amwe mu maradio yo mu Rwanda.
Nyuma yo gusohora indirimbo yise “Iz’ubu” muri Werurwe uyu mwana, umuhanzi Bigirimana Fulgence yasohoye indi ndirimbo yise “Ibanga” aho aririmba ibyiza by’urukundo rutari urumamo. Yemeza ko urukundo rw’ukuri hagati y’abakunzi babiri ruhwanye na paradizo hano ku isi.
Mani Martin na Massamba bibumbiye muri Art For Peace, basusurukije urubyiruko rw’i Kayonza kuri uyu wa Gatanu tariki 31/05/2013, muri gahunda ya Youth Connekt yo muri kwezi kwahariwe urubyiruko.
Masamba Intore n’itsinda rye rizwi ku izina rya Gakondo Group ndetse n’abandi bahanzi nka Jean Paul Samputu, Mariya Yohana n’abandi kuwa kane tariki 30/05/2013 bazataramira i Gitarama i Muhanga guhera saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba.
Umuhanzi Alexis Dusabe yateguye igitaramo yise ‘‘Golghotha Vibrant Live Concert’’ kizabera muri Kigali Serena Hotel tariki 30/06/2013 ariko isaha n’amafaranga yo kwinjira mu gitaramo ntibiratangazwa.
Hashize iminsi mike umuhanzi Eric Mucyo na Jay Polly bashyize hanze indirimbo bakoranye bise “I Bwiza” ikaba ari indirimbo iri gukundwa cyane kandi yumvikanamo ubuhanga buhanitse haba mu miririmbire, imihimbire ndetse n’imicurangire.
Dj Ismael, Guido na Hassan bo mu mujyi wa Gisenyi mu karere ka Rubavu barafunzwe kuva tariki 21/05/2013 bazira gucuruza ibihangano bya bamwe mu bahanzi b’i Kigali kandi batabifitiye uburenganzira.
Emmy, umuhanzi wakunzwe cyane hano mu Rwanda akaza kwerekeza muri Leta zunze Ubumwe za Amerika umwaka ushize ubwo yari mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star2, aritegura gushyira hanze indirimbo nshya.
Byari bimaze kumenyerwa ko muri aya marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star 3, Eric Senderi, Kamichi na Knowless aribo biyegereje abafana b’amakipe y’amaguru ariko noneho biravugwa ko n’abandi bahanzi batangiye kubigana.
Umuhanzi Frere Manu, mu gikorwa arimo cy’ivugabutumwa agiye kwerekeza mu karere ka Musanze, aho azaririmbira abantu anabacurangira gitari, nyuma yo kumva ubutumwa bwa bamwe mu bavugabutumwa bo mu ntara y’Amajyaruguru.
Bamwe mu baririmbyi bo mu Rwanda cyane cyane abakizamuka, bavuga ko kumenyekana kwabo cyangwa kumenyekanisha indirimbo zabo bigorana ngo kuko hari igihe bakwa ruswa kugira ngo ibyo bifuza bishyirwe mu bikorwa.