Natty Dread yagize icyo avuga ku isabukuru y’amavuko ya Bob Marley

Umuhanzi w’umunyarwanda Natty Dread yavuze ko isi itabashije gushimira Bob Marley ibyo yakoze, ahubwo yihitiramo kwiyumvira imiziki irwanya Kirisito.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa facebook tariki 06/02/2013, Natty Dread yabanje kwifuriza isabukuru nziza uyu mugabo, aza no gusoza amubwira ko ahamubereye kandi azakomeza kuhamubera.

Yagize ati: “Isabukuru nziza umwami Marley. Isi ntabwo yagushimiye! Ahubwo bihitiyemo kumva umuziki wa anti kirisito. Ariko ndahari kandi nzahora mpakubereye. Jah ari kumwe nawe”.

Bob Marley.
Bob Marley.

Natty Dread ni umuhanzi nyarwanda uririmba injyana ya Raggea, akaba yarabaye mu bihugu bitandukanye birimo na Jamaica, aho yamenyaniye na nyakwigendera Bob Marley, wanamwise akazina k’ubuhanzi akoresha ariko Natty Dread.

Bob Marley, uzwi nk’umwami wa Raggea bitewe n’uburyo yateje imbere iyi njyana. Amaze imyaka 32 avuye ku isi, nyamara indirimbo ze zifite abakunzi benshi kandi mu bice byose by’isi, bitewe n’ubutumwa bukora ku mitima ya benshi, ijwi rihebuje ndetse n’injyana idashobora kwiganwa n’uwo ariwe wese.

Iyo Bob Marley aba akiriho, tariki 06/02/2013 yari kuba yujuje imyaka 68.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka