Umuhanzi Lil P ubarizwa mu gihugu cy’Ubwongereza azitabira igitaramo cyo kumurika alubumu “Miss President” ya Paccy kizaba tariki 24/08/2012.
Ranking Trevor, wari umuhanzi akaba n’umudije (Dj), ukomoka muri Jamaica yitabye Imana, kuwa Kabiri w’iki cyumweru tariki 07/08/2012, azize impanuka y’imodoka yakoreye i Kingston mu murwa mukuru wa Jamaica.
Umuhanzikazi uzwi cyane mu njyana ya Hip Hop aho benshi banemeza ko ariwe mwamikazi w’iyo njyana Paccy, yahamije ko azamurika alubumu ye tariki 24/08/2012.
Ndahimana Jean de Dieu uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Asa ni umwe mu bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana akaba afite ubuhanga bukomeye mu njyana ya Afrobeat ndetse n’injyana ya R&B na Pop.
Jackson Kalimba uherutse kugaragaza ubuhanga buhambaye muri Tusker Project Fame 5 araganira n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu tariki 03/08/2012 mu rwego rwo kubanyuriramo uburyo Tusker Project Fame 5 yagenze kuri we.
Umuhanzi Emile Nyezimana aritegura kugaruka mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru aho azaririmba mu imuraka rya albumu ya Dominic no muri World-Camp ya IYF. Aho hose ngo azahagaragara abyina reggea amanitse amaguru yombi.
Umuhanzi Kamichi umaze iminsi avugwaho kwaka ruswa umuhanzi Jason Derulo ubwo yari hano mu Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize aratangaza ko ayo makuru atari yo.
Umuhanzikazi Uwitonze Clementine uzwi ku izina rya Tonzi, yibarutse umwana wapfuye (umwana yapfiriye mu nda) mu ijoro rishyira kuwa mbere tariki 30/07/2012.
Umuhanzi nyarwanda Kalimba Jackson wari waritabiriye amarushanwa ya Tusker Project Fame 5 yavuyemo atsinzwe n’Umunyakenyakazi Ruth yegukanye iryo rushanwa tariki 29/07/2012.
Jason Derulo, umuririmbyi w’Umunyamerika wari waje kwitabira igitaramo cyo gusoza amarushanwa ya PGGSS 2, mbere yo gusubira iwabo muri Amerika yabanje gusura abarwayi mu bitaro bikuru bya CHUK aranabagaburira tariki 29/07/2012.
Abatuye umujyi wa Ruhango bavuga ko bamaze kumenya ko King James ari bwegukane igihembo cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 2, bituma abantu bataramenyekana bangiza ifoto ya Jay Polly yari ku cyapa cyamamazaga abahanzi.
Biteganyijwe ko tariki 28/07/2012 umuhanzi wo muri Amerika, Jason Joel Desrouleaux uzwi ku izina rya Jason Derülo, azataramira Abanyarwanda kuri sitade Amahoro i Remera ubwo bazaba basoza irushanwa rya PGGSS II (Primus Guma Guma Super Star 2).
Derek, umwe mu bahanzi bari gufasha abahanzi bari muri Primus Guma Guma Super Star 2 kuririmba (backing) kubera ubuhanga azwiho, arihanganisha King James kubera ibibazo ari guhura nabyo muri iyi minsi.
Abakunzi ba Knowless bo mu Ruhango bavuga ko batababajwe n’uko yasezerewe muri Primus Guma Guma Super Star icyiciro cya kabiri, ahubwo ngo babajwe cyane n’uko ka mitiyu Me2U babonaga kahagaze.
Umuhanzikazi uririmba injyana ya Hip Hop akaba ari n’umwe mu bahanzi batunguye abantu cyane mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star 2, Young Grace, n’ubwo afana Jay Polly nka mugenzi we mu njyana ya Hip Hop, arakangurira abafana ba R&B gutora King James.
Abahanzi batsindiye ibyiciro bitandukanye mu marushanwa ya Salax Awards 2011 bahawe ibihembo mu muhango wabereye muri Landstar Hotel iri Kimironko tariki 17/07/2012. Abahanzi batsinze bahawe amafaranga ibihumbi 100 na seretifika naho abahanzi bose bari bahamagariwe guhatana muri ayo marushanwa batahana seretifika gusa.
Abahanzi Knowless na Young Grace nibo basezerewe tariki 14/07/2012 mu bahanzi bane bari basigaye muri Primus Guma Guma Super Star 2.
Karasira uzaramba Aimable, umuhanzi uririmba mu njyna ya HipHop uzwi cyane ku izina rya ‘Prof Nigga’ cyangwa ‘NDC’ yemeza ko n’ubwo hari abamubona nk’umuhanzi usanzwe abandi bakamubonamo umusazi, we yibonamo umuhanuzi.
Nyuma y’uko haje abantu bashaka kwiyitirira Young Grace kugira ngo bamusebye bamubuze amahirwe yo gukomeza gutorwa muri PGGSS 2, ngo haje n’abashaka kumwinjirira muri konti yari asanzwe akoresha bituma ahitamo kuzifunga zose asigarana imwe gusa.
Umuhanzi Jay Polly n’umukunzi we, Nirere Afsa, biravugwa ko baba bibarutse umwana n’ubwo Jay Polly we atari yabyemeza.
Umuhanzi Murara Jean Paul asanga atari ngombwa gukora igitaramo mu gihe cyo kumurika albumu. Kuri we yumva ko gushaka uburyo bushya wakoramo ibintu ari byo byarushaho kuba byiza.
East African Promotors na Bralirwa, tariki 09/07/2012, batangaje amanota abahanzi bari muri PGGSS 2 bagiye bagira mu rwego rwo kumara Abanyarwanda impungenge.
Abo mu muryango wa nyakwigendera Sentore Athanase ndetse n’abategura iki gikorwa cyo kwibuka baragirana inama n’abanyamakuru muri Goethe Institute kuri uyu wa kabiri tariki 10/07/2012.
Umwe mu bantu bazwi muri Showbiz Kalisa John uzwi ku izina rya Kjohn, yari azi abahanzi batatu bari buze gusezererwa mbere y’uko ibirori byo kubatangaza bigera ku mugoroba wa tariki 07/07/2012.
Cedru watunganya amashusho y’indirimbo “bibi” ya KGB yagiye muri Amerika atayarangije mu giha yari yarijeje abafana bayo ko aya mashusho azajya hanze mu mpera z’icyumwerukirangira tariki 08/07/2012.
Itsinda “Ramura Jazz Band” ryo mu murenge wa Ruli, akarere ka Gakenke rirasaba abakunzi baryo kubashyigikira kugira ngo ribashe no kugera ku isoko ry’umuziki muri Kigali no mu gihugu cyose.
Umunyamakuru Ruzindana Rugasa wamenyekanye cyane ubwo yakoraga ku rubuga rwa interinet rwa www.igihe.com mbere yo kwerekeza mu kinyamakuru Ijwi, aranenga imikorere ya PGGSS2 kubera uburyo idashobora gushyira mu bikorwa ibyo yatangarije Abanyarwanda ko izakora.
Kumurika alubumu ya Lil G bizaba tariki 17/11/2012 aho kuba tariki 24/11/2012; nk’uko yabitangaje tariki 03/07/2012.
Hari ingaruka zimaze kugaragara zatewe n’abantu bagiye bakora urutonde rw’ukuntu abahanzi barushanyije mu bitaramo bya PGGSS 2 byagiye bibera hirya no hino mu gihugu (road shows).
Jean Paul Samputu, umuhanzi nyarwanda wamamaye cyane ku rwego rw’isi arategura igitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 amaze avutse n’imyaka 35 amaze muri muzika kizaba tariki 30/06/2012.