• Ariel Wayz na Babo barafunze

    Umuvugizi wa Police, ACP Rutikanga yemeje ko abahanzi Barbara Horn Teta wamamaye nka Babo na Ariel Wayz bafunze.



  • Itsinda Kassav ryiteguye gususurutsa abitabiriye Kwita Izina

    Itsinda ryamamaye ku Isi mu njyana ya Zouk, Kassav, ritegerejwe gususurutsa abitabiriye umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi ku nshuro ya 20, binyuze mu gitaramo cyiswe Conservation Gala Dinner gitegerejwe kuri uyu wa 6 Nzeri 2025 muri Kigali Convention Center.



  • Nisanze nkunda umuziki we agakunda amakuru – Niyonshuti Tricia wa Tom Close

    Umuryango wa Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close wasangije abitabiriye amasengesho y’urubyiruko yo gusengera Igihugu azwi nka Young Leaders Prayer Breakfast urugendo rw’imyaka 12 bamaze bubatse urugo n’ibyabafashije kugira urugo rwiza.



  • Alicia and Germaine bakoze indirimbo nshya bizera ko izabageza kure

    Abahanzikazi Alicia and Germaine bamaze kumenyekana mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel) bashyize hanze indirimbo nshya bise ‘Ndahiriwe’ yasohokanye n’amashusho yayo, bakizera ko izagera kure hashoboka bitewe n’uburyo yitondewe mu kuyitunganya.



  • Christine Bukuru umwe mu bahatanye mu cyiciro cya muzika

    ArtRwanda-Ubuhanzi: Abeza mu beza barahatanira ibihembo bikuru

    Kuva mu mwaka wa 2018 binyuze mu muryango Imbuto Foundation hatangijwe amarushanwa ya ArtRwanda-Ubuhanzi hagamijwe gushyigikira no kuzamura impano z’abakiri bato.



  • Joseph Scriven wanditse igisigo cyahimbwemo

    Inkomoko y’indirimbo ‘Nta nshuti nziza nka Yesu’

    Waba uri umukirisitu, umuyisilamu, umuhindu, umubudisite, umubahayi, cyangwa se nta na hamwe ubarizwa, biragoye kuba waba utarigeze wumva indirimbo yitwa ‘What a friend we have in Jesus’, ikunze kuririmbwa n’abo mu itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi. Mu Kinyarwanda iragira iti ‘Nta nshuti nziza nka Yesu (Yezu). (…)



  • Ibirori bya ‘Friends of Amstel’ bigiye kubera muri Zaria Court

    Ku wa 18 Ukwakira 2025, muri Zaria Court i Kigali hazabera ibirori by’akataraboneka bizashyushya Umujyi wa Kigali, bikaba byarateguwe mu rwego rwo kwizihiza umuziki, kwidagadura ndetse n’ubuvandimwe buhoraho.



  • Umuraperi Gauchi yateguje Album ya mbere

    Umuraperi akaba na rwiyemezamirimo, Gauchi The Priest yateguje abakunzi be Album ye ya mbere yise ’Collabo’, izaba igizwe n’ibihangano byinshi bigaruka ku buzima busanzwe abantu babamo.



  • Manzi Music yatandukanye na Moriah Entertainment

    Umuhanzi Manzi Music yatandukanye na Moriah Entertainment

    Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Manzi Olivier uzwi nka Manzi Music, yatangaje ko kuva kuri uyu wa 15 Kanama 2025, atakibarizwa muri sosiyete ya Moriah Entertainment isanzwe ifasha abahanzi batandukanye bakora umuziki wa Gospel, nyuma y’imyaka itatu bari bamaze bakorana.



  • Amateka y’indirimbo Umwana ni we mahoro, Nta munoza, Ubarijoro 1&2 na Yuda Isikariyoti

    Nk’uko twabivuzeho mu nkuru iheruka ku bihangano n’amateka ari inyuma yabyo, indirimbo zose burya si ko ziba zishingiye ku nkurumpamo. Hari abahanzi bahimba indirimbo bashingiye ku bigezweho mu gihe cyabo, abandi ku bibazo abantu bahura nabyo, abandi bagahimba izishishikariza abaturage kwitabira gahunda za leta n’izindi.



  • Diamond yavuze agahinda yatewe n

    Diamond yavuze agahinda yatewe n’umukobwa wamwanze amuziza ubukene

    Umuhanzi w’icyamamare Diamond Platnumz, yahishuye uko kwangwa n’umukobwa bakundanaga amuziza ubukene byamuhaye inganzo, ahimba indirimbo ye yise ‘Kamwambie’ yahinduye ubuzima bwe kuko yakunzwe cyane, nubwo uko gutandukana na we byamuteye agahinda.



  • Sheka Umubwiriza yiyemeje gutanga ubutumwa bw’isanamitima abinyujije mu buhanzi

    Muragijimana Jean D’Amour ukoresha izina ry’ubuhanzi ’Sheka Umubwiriza’, yiyemeje gukora umuziki wibanda ku butumwa bw’isanamitima agamije guhumuriza abantu bafite ibikomere batewe n’amateka agoye banyuzemo, cyangwa ubuzima bukarishye bacamo buri munsi, no guhwitura abantu kujya mu nzira nziza bakagwiza urukundo mu bandi.



  • Muyoboke Alex ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we

    Alex Muyoboke uri mu bazwi cyane mu myidagaduro y’u Rwanda, akaba yaranabaye umujyanama w’abahanzi batandukanye ari mu gahinda nyuma y’urupfu rw’umubyeyi we (Maman) aguye mu bitaro bya CHUK.



  • Diamond ari kumwe na nyina n

    Diamond yagarutse ku byishimo yagize ubwo yamenyaga se nyawe - Ubuhamya

    Umuhanzi w’icyamamare w’Umutanzaniya, Diamond Platnumz, yatangaje ibyishimo yatewe no guhura na se nyawe abifashijwemo na nyinawabo, nyuma yo kurerwa n’umugabo wa nyina ndetse akamara igihe kinini yarabwiwe ko ari we se.



  • Jules Sentore yavuze inkomoko yo kwiyegurira injyana gakondo

    Umuhanzi wiyeguriye injyana gakondo, Jules Sentore, avuga ko gukunda iyi njyana kurusha izindi yakabaye yarakoze, abikesha inama yagiriwe na Sekuru Sentore Athanase, wamusabye kugira ikimuranga kikamutandukanya n’abandi yifuzaga kwigana.



  • Umuhanzi Weasel ari mu bitaro nyuma y’impanuka ikomeye y’imodoka

    Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Douglas Mayanja uzwi nka Weasel Manizo, arimo kuvurirwa mu bitaro bya Nsambya i Kampala, nyuma y’impanuka ikomeye bivugwa ko yatewe n’umugore we Sandra Teta.



  • Orchestre Impala ubwo bari bakoreye igitaramo i Burayi

    Zimwe mu ndirimbo zakunzwe kandi zishingiye ku nkuru y’impamo

    Muri rusange iyo mu nganzo haje umwezi (kugira igitekerezo cyo guhimba), umuririmbyi cyangwa umuhanzi aricara akandika indirimbo, yamara kuyishyira ahagaragara, abayumvise bakibaza niba yarayihimbye agendeye ku nkuru nyakuri cyangwa ku buzima bwe bwite.



  • Itorero Inganzo Ngari rizataramira Abanyarwanda ku munsi w’Umuganura

    Itorero Inganzo Ngari ryiteguye gutaramira Abanyarwanda mu gitaramo cyiswe ‘Tubarusha Inganji’, kizaba ku munsi w’Umuganura ku ya 01 Kanama 2025, kikabera muri Camp Kigali.



  • Zuchu yiyamye abamuhamagarira umugabo mu gicuku (Photo: K24 Didital)

    Zuchu yiyamye abamuhamagarira umugabo (Diamond) mu gicuku

    Umuhanzikazi w’Umunya-Tanzaniya, Zuchu akaba umugore w’umuhanzi w’icyamamare na we w’Umunya-Tanzania, Diamond Platnumz, yiyamye abahamagara umugabo we mu masaha akuze y’ijoro, abasaba kubihagarika.



  • Jules Sentore ni umwe mu bazafasha Lionel Sentore mu gitaramo cyo kumurika album ye ya mbere

    BK yateye inkunga igitaramo ’Uwangabiye’ cya Lionel Sentore

    Banki ya Kigali (BK), ibinyujije muri gahunda yayo ya ’Nanjye Ni BK’ yatangije ubufatanye n’abahanzi n’abanyabugeni, hagamijwe kubafasha kurushaho kwiteza imbere babinyujije mu bikorwa byabo.



  • Abitabiriye igitaramo ‘Unconditional Love’ bishimiye ubuhanga bwa Emma Rwibutso

    Emma Rwibutso ni umuhanzi umaze igihe gito mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, wahawe amahirwe yo kwigaragariza mu gitaramo ’Unconditional Love - Season 2’ umuhanzi Bosco Nshuti yamurikiyemo Album ye ya kane yise ‘Ndahiriwe’yizihiza n’imyaka 10 amaze mu muziki ku giti cye.



  • Inganzo Ngari yateguye igitaramo kizagaragaza amateka y’uko u Rwanda rwishakamo ibisubizo

    Inganzo Ngari, rimwe mu matorero gakondo akomeye mu Rwanda, ryatangiye kwitegura igitaramo bise ’Tubarusha Inganji’, kigamije kugaragaza uko u Rwanda rwahanganye n’ibibazo rwanyuzemo mu kwishakira ibisubizo rukagera ku ntsinzi.



  • Lionel Sentore

    Lionel Sentore agiye kumurikira Album yise ’Uwangabiye’

    Umuhanzi umenyerewe mu njyana gakondo, Lionel Sentore, agiye gutaramira i Kigali mu gitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere yitiriye indirimbo yise ’Uwangabiye’, yamamaye cyane mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Paul Kagame mu 2024.



  • Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

    Umuhanzikazi Clarisse Karasira, ari mu byishimo nyuma y’uko ku wa Gatatu, yagaragarije abakunzi be ko yibarutse umwana wa kabiri w’umuhungu, yise Kwema Light FitzGerard.



  • Senderi Hit ashimisha benshi mu bitaramo bye

    Senderi Hit agiye gukora ibitaramo bizenguruka Igihugu

    Umuhanzi Eric Senderi International Hit, agiye gukorera ibitaramo mu turere 13 tw’u Rwanda, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 amaze mu ruganda rw’umuziki nyarwanda.



  • Umuhanzi Gauchi yongeye guhuza imbaraga na Sean Brizz mu ndirimbo ‘Bazanga’

    Umuraperi Gauchi yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Bazanga’, yakoranye n’umuhanzi Sean Brizz, igaragaramo bamwe mu byamamare mu gukina filime bakunzwe cyane mu Rwanda, barimo Inkindi Aisha, Nyabitanga na Niyonshuti Eric wamamaye nka Killaman.



  • Prince Salomon

    Prince Salomon yasohoye indirimbo nshya yise ‘God Thank You’

    Prince Salomon, umuhanzi w’indirimbo zo guhimbaza no kuramya Imana, yasohoye indirimbo nshya yise God Thank You (Ndagushimira Mana), ifite ubutumwa bwo gushimira Imana ku byo yamukoreye byose, yaba mu bihe byiza ndetse no mu bihe bikomeye yanyuzemo.



  • UMG yasinyishije Ariel Wayz

    Umuhanzikazi Uwayezu Ariel wamamaye mu muziki w’u Rwanda nka Ariel Wayz yabaye Umunyarwanda wa mbere usinyishijwe na Universal Music Group (UMG), kimwe mu bigo bikomeye ku Isi mu bijyanye n’imyidagaduro.



  • Bosco Nshuti yaririmbiye abo muri Finland mbere yo gutaramira i Kigali

    Bosco Nshuti yageze muri Finland nyuma yo kwerekwa urukundo muri Suwede, aho aheruka gutaramira mu ruhererekane rw’ibitaramo yise Europe Tour 2025, anamurikira ababyitabiriye album ye ya kane yise ’Ndahiriwe’. Ni igitaramo yahakoreye ku wa 31 Gicurasi ndetse na tariki 01 Kamena 2025, akaba ategerejwe i Kigali mu gitaramo (…)



  • Richard Nick yasohoye indirimbo yise Amenya

    Richard Nick yasohoye indirimbo ‘Amenya’ mbere y’igitaramo ateganya i Kigali

    Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Richard Nick Ngendahayo, yongeye gukora ku mitima ya benshi asohora indirimbo nshya yise Amenya, ari na yo ya kabiri kuri alubumu ye ya gatatu ateganya gusohora, nubwo kugeza ubu atari yatangaza izina ryayo.



Izindi nkuru: