Mohogany Jones uyobotse itsinda riturutse muri Leta zunze ubumwe z’Amerika riri mu bikorwa by’iserukiramuco mu Rwanda, aratangaza ko abahanzi Nyarwanda badakwiye gutandukanya n’umwimerere wabo, bagaharanira ibiteza igihugu cyabo imbere.
Mu myiteguro yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 umuryango wa FPR-Inkotanyi umaze ushinzwe, hanateguwe indirimbo zivuga ibigwi by’uwo muryango.
Umuhanzi Mani Martin umaze kugaragaza ubuhanga buhambaye muri muzika, agiye kwitabira iserukiramuco (festival) mu gihugu cya Zanzibar mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2013.
Joy Kamikazi, Umunyarwandakazi wiga kaminuza mu Buhinde, yinjiye muri muzika ku ndirimbo ye ya mbere yise “Nyakira” yakozwe na Producer Bruce, Umunyarwanda nawe wiga mu Buhinde.
Umusore witwa Niyibizi Bonaventure w’imyaka 26 y’amavuko ubu ni umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana nyuma yokuvuka akamara imyaka 22 atavuga.
Ku isaha ya Saa Cyenda z’amanywa zo kuri uyu wa Gatanu tariki 12/10/2012, nibwo umuhanzi King James yuriye indege bwa mbere mu mateka ye yerekeza ku mugabane w’u Burayi, aho agiye gukora ibitaramo.
Ndamufite ni indirimbo nshya ya Dieudonné Musabe yakoranye na Dominic Nic ndetse na Rachel.
Nk’uko bigenda bigaragara mu bahanzi nyarwanda, benshi mu bamaze gutera imbere usanga ari nabo bamaze kwegukana ibihembo byinshi ugerereanyije na bagenzi babo bataratera imbere cyane nyamara basa n’abinjiriye mu muziki mu gihe kimwe.
Mu gihe umuziki nyarwanda uri kugenda urushaho gutera imbere, benshi mu bakunzi bawo baragenda barushaho kumva no kubona agaciro k’uburyo bwo kuririmba by’umwimerere (Live).
Nyuma y’igihe gito yemeye ku mugaragaro ko azakora indirimbo ishishikariza Abanyarwanda gushyigikira ikigega Agaciro Development Fund (AgDF), Umuhanzi Kizito Mihigo ubu yayigejeje hanze.
Nyuma yo kumurikira Abanyarwanda alubumu ze ebyiri “My Destiny” na “Intero y’Amahoro”, kuri ubu benshi baremeza ko Umuhanzi Mani Martin ariwe muhanzi wa mbere mu Rwanda ukoze ibintu bitazibagirana mu mateka ya muzika nyarwanda.
Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi ku izina rya The Ben usigaye abarizwa muri Amerika muri Leta ya Chicago, agiye kumurikira alubumu ye ya kabiri muri Amerika no muri Canada.
Bamwe mu baririmbyi bo mu Rwanda bakoresha ikoranabuhanga rya “Auto-tunes” kugira ngo amajwi yabo agororoke kurushaho bigatuma amajwi yo mu ndirimbo zabo zicurangwa ku maradiyo aba ari meza kurusha igihe baba bari kuririmba mu bitaramo by’imbonankubone “live”.
Abahanzikazi b’injyana ya Hip Hop Sandra Miraj na El Poeta babuze umuvandimwe wabo witwaga Umutesi wazize indwara z’ibibyimba mu mutwe.
Umuhanzi Jules Sentore usanzwe amenyerewe mu njyana gakondo, kuri ubu arimo gukora indirimbo yageneye abatuye muri Afurika y’Uburasirazuba ibakangurira kwishyira hamwe.
Abasore babiri bo mu itsinda rya Goodlyfe aribo Mowzey Radio na Weasel, mu cyumweru gishize bahaswe ibibazo nyuma yo gufatanwa forode ku kibuga cy’indege cya Entebbe muri Uganda.
Umuhanzi Jay Polly uherutse kugirana ibibazo n’abanyamakuru kubera amagambo asebanya yavugiye kuri Radio Flash FM nyuma y’uko yanditsweho inkuru y’uko yaba yarafunzwe, nawe yatanze ikirego muri Media High Council.
Umuhanzi Mani Martin yahinduye itariki yagombaga kumurikiraho alubumu ye kubera ubutumwa bw’igihugu bwihutirwa yoherejwemo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Umuhanzi Bruce Itahiwacu uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya “Bruce Melody”, we n’abavandimwe be batatu bapfushije Mama wabo ari nawe mubyeyi bari basigaranye azize uburwayi butunguranye, kuri uyu wa Gatanu tariki 14/09/2012.
Nyuma yo gukora indirimbo zashyizwe mu gice cya mbere cy’igitabo cy’indirimbo cyifashishwa mu rusengero, Umuhanzi Aimé Uwimana umenyerewe mu ndirimbo zihimbaza Imana agiye gushyira hanze igice cya kabiri.
Itsinda ‘the shooters’ ry’abahanzi babiri baririmba injyana ya Hip Hop rikorera mu karere ka Musanze bavuga ko nubwo aribwo bagitangira, bagize amahirwe bakabona ubahagararira (manager) nta tsinda ririmba iyi njyana batahangana naryo mu gihugu.
Kuwa gatandatu tariki 08/09/2012, umuhanzi Lil G afatanyije na Jay Polly bashyize hanze indirimbo bise “Akagozi”.
Nyuma y’igihe kitari kinini babyaranye umwana, urukundo rwa Paccy na Lick Lick ruragenda rurushaho gukendera. Ubu noneho Lick Lick yatangiye gukora indirimo icyurira Paccy.
Abanyamakuru Ally Soudy na Dj Adams bazwi mu myidagaduro (showbiz) ntibarebana neza aho umwe ashinja undi ko yamuvuze ko afata ruswa y’abahanzi mu rwego rwo kugira ngo abamenyekanishe.
Umuhanzi Danny Vumbi, umwe mu bagize itsinda ry’abaririmbyi “The Brothers”, atangaza ko kuba muri iyi minsi asigaye aririmba indirimbo nyinshi wenyine (solo) bimufasha kuko ngo hari igihe ajya kuririmba indirimbo akabura bagenzi be ngo baririmbane.
Mu kumurika alubumu yabo ya gatatu bise “Ku rugamba”, itsinda Urban Boys izazana abahanzi bose bagiye bakorana indirimbo (collabo) harimo Jackie Chandiru na Washington bo mu gihugu cya Uganda.
Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Rurangwa Gaston uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Skizzy yakoze impanuka ya moto tariki 27/08/2012 Imana ikinga akaboko.
Christopher umaze kwigaragaza cyane muri muzika nyarwanda kubera ubuhanga n’ijwi rye ryiza, nawe kimwe n’abandi bahanzi bose b’abanyarwanda babarizwa mu Rwanda, ntagikorana na Nelly Asanase muri gahunda ye ya Nelly’s Diamonds.
Umuhnzikazi Dada Cross usanzwe abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri ubu ari kubarizwa mu Rwanda, mu gihe nta gihe gishize ahavuye. Aje kurangiza indirimbo ze yasize muri studio zitarangiye.
Umuhanzi Gatsinzi Emery uzwi ku izina rya Riderman yageze mu Rwanda avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yari amaze ibyumweru bitatu yitabiriye inama y’abahanzi ba Hip Hop yitwa “Hip Hop and Physics Engagement”.