Umwe mu bantu bazwi muri Showbiz Kalisa John uzwi ku izina rya Kjohn, yari azi abahanzi batatu bari buze gusezererwa mbere y’uko ibirori byo kubatangaza bigera ku mugoroba wa tariki 07/07/2012.
Cedru watunganya amashusho y’indirimbo “bibi” ya KGB yagiye muri Amerika atayarangije mu giha yari yarijeje abafana bayo ko aya mashusho azajya hanze mu mpera z’icyumwerukirangira tariki 08/07/2012.
Itsinda “Ramura Jazz Band” ryo mu murenge wa Ruli, akarere ka Gakenke rirasaba abakunzi baryo kubashyigikira kugira ngo ribashe no kugera ku isoko ry’umuziki muri Kigali no mu gihugu cyose.
Umunyamakuru Ruzindana Rugasa wamenyekanye cyane ubwo yakoraga ku rubuga rwa interinet rwa www.igihe.com mbere yo kwerekeza mu kinyamakuru Ijwi, aranenga imikorere ya PGGSS2 kubera uburyo idashobora gushyira mu bikorwa ibyo yatangarije Abanyarwanda ko izakora.
Kumurika alubumu ya Lil G bizaba tariki 17/11/2012 aho kuba tariki 24/11/2012; nk’uko yabitangaje tariki 03/07/2012.
Hari ingaruka zimaze kugaragara zatewe n’abantu bagiye bakora urutonde rw’ukuntu abahanzi barushanyije mu bitaramo bya PGGSS 2 byagiye bibera hirya no hino mu gihugu (road shows).
Jean Paul Samputu, umuhanzi nyarwanda wamamaye cyane ku rwego rw’isi arategura igitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 amaze avutse n’imyaka 35 amaze muri muzika kizaba tariki 30/06/2012.
Abahanzi 10 bari mu irushanwa rya PGGSS 2 barasabwa kwitondera uburyo biyamamaza dore ko uzabirengaho azabihanirwa by’intangarugero bamukura mu marushanwa.
Umuhanzi Jules Sentore yashize hanze amashusho y’indirimbo aherutse gukora yise “Ndayoboza”, indimbo y’urukundo ku ivuga k’umusore wakundanaga n’umukobwa, nyuma umukobwa akagenda umusore agasigara yibaza iyo yagiye.
Kuri uyu wa kane tariki 21/06/2012, abanyamakuru b’imyidagaduro, abategura Primus Guma Guma Super Star 2 ndetse n’abahanzi 10 bari muri aya marushanwa barahurira muri Top Tower Hotel barebere hamwe ibyagezweho n’ibisigaye.
Abahanzi Kitoko, Dream Boys, Urban Boys, Riderman na Radio bari gukora indirimbo ya Tigo ivuga kubyiza by’u Rwanda.
Ubuyobozi bwa Bralirwa bwatangaje ko kwamamaza ikinyobwa cya Coca Cola ntaho bizahurira n’abahanzi kuko ikinyobwa cya Primus kibafasha ku buryo buhagije.
Hashize igihe kitari gito havugwa cyane imyambarire idashimishije igaragara ku bahanzikazi b’Abanyarwanda mu bitaramo hirya no hino.
Kidumu, umuririmbyi w’Umurundi wari watumiwe mu muhango wo “Kwita Izina” abana b’Ingagi wabaye tariki 16/06/2012 mu karere ka Musanze, yatangaje ko yishimiye ako karere. Ngo ntiyari azi ko gafite ahantu heza nk’aho yabonye.
Umuhanzi nyarwanda Mugisha Benjamin uzwi ku izina rya The Ben uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyize hanze indirimbo yise “Nzakubona” izagaragara kuri alubumu izaba yitwa “Africa Mama Land”.
Road Show ya Primus Guma Guma Super Star II (PGGSS II) yabereye i Musanze tariki 09/06/2012, umuririmbyi King James ni we wahagurukije abafana ku buryo bugaragara, aho abafana bamwishimiye babyina kandi baririmba indirimbo ze.
Mudendezo Assa uzwi ku izina rya Assa Veejay, umwe mu basore bazwi mu kiganiro cy’indirimbo cyitwa “The Beat” kinyura kuri televiziyo y’u Rwanda akaba n’umunyamakuru kuri Rwandastar.net arahakana amakuru amuvugwaho ko yaba ari mu rukundo n’umuhanzikazi ukizamuka uzwi ku izina rya Sister Macky.
Gahunda yo kugeza talent detection (gushakisha abantu bafite impano yo kuririmba ngo babafashe kwigaragaza no kuziteza imbere) mu ntara ishobora kutagenda neza kubera ikibazo cy’amikoro.
Umuhanzikazi Buzindu Aline uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Allioni aranyomoza amakuru amaze iminsi amuvugwaho ko yaba yarasimbuye Knowless mu gukundana na Safi.
Umuhanzi Gatsinzi Emery uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Riderman amaze iminsi arwaye indwara y’umusonga ariko ntibyamubujije kwitabira ibitaramo bya PGGSS2 byo kwiyereka abafana i Nyamagabe na Huye byabaye mu mpera z’icyumweru cyarangiye tariki 03/06/2012.
Irushanwa Primus Guma Guma Super Star ryakomereje i Nyamagambe kuri uyu wa gatandatu tariki 02/06/2012 aho abahanzi basigaye muri irushanwa biyeretse abafana babo muri gahunda isanzwe izwi ku zina rya ‘Road Shows.’
Umuhanzi TMC wo mu itsinda rya Dream Boys ari koroherwa nyuma y’iminsi itatu amaze arwaye indwara itazwi.
Umurimbyi wo muri Jamaica, Sean Paul, mu mpera z’icyumweru gishize yambikanye impeta n’umukunzi we Jodi “Jinx” Stewart bamaranye igihe kirekire bakundana.
Ubuyobozi bwa East African Promotors (EAP) buratangaza ko nta rutonde na rumwe rw’uko abahanzi bagenda bitwara muri PGGSS bwigeze bushyira hanze. Ubu buyobozi buvuga ko abahanzi bose bitwara neza kandi ko bakora uko bashoboye ngo bashimishe abafana babo.
Imodoka yari itwaye abahanzi bari muri PGGSS II ibajyanye i Gicumbi kuri uyu wa gatandatu tariki 26/05/2012 yagize ikibazo ishaka gushya nk’uko byatangajwe na King James ku rubuga rwa Twitter.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 26/05/2012 abahanzi bari muri PGGSS2 bazerekeza mu karere ka Gicumbi mu Ntara y’amajyaruguru kwiyereka abakunzi babo nyuma y’ibitaramo bagiriye hirya no hino mu turere dutandukanye tw’intara z’u Rwanda.
Umuhanzikazi Butera Jeanne uzwi ku izina rya Knowless yakoze impanuka mu gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki 23/05/2012 ahita ajyanywa mu bitaro by’umwami Faycal biri mu mujyi wa Kigali.
Alexis Muyoboke, umujyanama (manager) w’itsinda Urban Boys aratangaza ko afite ikizere ko abahanzi be bazegukana insinzi muri PGGSS 2 nubwo bagiyemo nyuma.
Imodoka ebyeri zari zitwaye abahanzi bo muri Primus Guma Guma bari baje kwiyereka abakunzi babo mu karere ka Nyagatare zagonganye tariki 19/05/2012 ahagana masaa mbiri n’igice z’umugoroba ariko ku bw’amahirwe nta wakomeretse.
Nyuma y’icyumweru kirenga Emmy wari mu marushanwa ya PGGSS 2 agiye muri Amerika, ubuyobozi bwa Bralirwa na East African Promotors (EAP) bwemeje ko asimburwa n’itsinda Urban Boys kandi rigafata numero 1 Emmy yari afite.