Groupe Amon na Charles ngo izanye gospel muri Rock, Rnb na country music

Groupe igizwe n’abahungu babiri bitwa Amon na Charles iratangaza ko yitegura gukorera amashusho album yabo y’indirimbo zigera ku munani, zikozwe mu njyana ya Rnb, Rock na Country Music.

Aba basore barangije amashuri yisumbuye muri ishuri Sonrise High School rikorera mu karere ka Musanze ari naho batuye, baravuga ko basanzwe baririmba muri chorale, aho banakora umurimo wo gucuranga guitar, gusa ngo bafite gahunda yo kuzakomeza umuziki bonyine.

Ngabonzima Amon, umwe mu bagize iyi groupe, avuga ko Choral Living Hope baririmbamo ariyo yabahaye umurongo, ndetse banakuramo igitekerezo cy’uko bakora umuziki bakabigira umwuga, kandi banakorera Imana.

Aba basore ngo bazanye gospel muri RnB, Rock na country music mu Rwanda.
Aba basore ngo bazanye gospel muri RnB, Rock na country music mu Rwanda.

Ngabonzima avuga ko kugeza ubu bamaze gushyira hamwe album iriho indirimbo umunani yitwa ‘Kubaho Wifuza’, gusa ngo ntabwo bahagarikiye aho kuko no muri ino minsi bari gukorana na studio yitwa Jordan High Production yo mu karere ka Musanze, bagakora indirimbo nshya.

Aba basore bafite mu kigero cy’imyaka 22 na 21, bavuga ko nubwo bamaze gukora indirimbo zagejejwe ku maradiyo atandukanye, cyane akorera mu ntara y’Amajyaruguru ngo kugeza ubu ntibarahagarika gukorana na choral.

Bavuga kandi ko bitewe n’uko bafite guitar zabo, ibijyanye no kwitoza biborohera cyane, dore ko banaturanye; ngo mu masaha y’umugoroba bakunze kuba bari kumwe basubiramo indirimbo baba bitegura kuzajya gukora muri studio.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka