Guhanga bituma agira ubumenyi butambutse ubwo mu ishuri

Niyonkuru Justine, umunyeshuri mu mwaka wa 2 w’amashuri yisumbuye muri GS Karama mu karere ka Kamonyi, afite impano yo guhanga imivugo agendeye ku nsanganyamatsiko yahawe. Ubu buhanzi ngo bumufasha kumenya ubuzima bw’igihugu, akaba ahamagarira na bagenzi be kubwitabira.

Uyu mwana w’imyaka 12, yahimbye umuvugo wegukanye umwanya wa mbere mu marushanwa y’imiyoborere myiza, ku rwego rw’akarere ka Kamonyi, yabaye tariki 15/02/2013. Ahamya ko kwitabira amarushanwa bimwongerera ubumenyi ku mibereho y’Abanyarwanda.

Insanganyamatsiko y’aya marushanwa yari igamije kugaragaza aho u Rwanda rugeze mu gushyira mu bikorwa gahunda y’imiyoborere myiza igamije iterambere ry’abaturage. Niyonkuru avuga ko kwitabira amarushanwa nk’aya bituma amenya igihugu n’abagituye.

Niyonkuru Justine.
Niyonkuru Justine.

Mu muvugo yazanye mu irushanwa ry’imiyoborere myiza, yagaragaje ibikorwa by’iterambere bigaragara mu murenge atuyemo wa Karama nk’amashanyarazi, amazi, imihanda, amashuri yisumbuye hafi ya bo no kwigira ku buntu ku bana bose.

Ni ku nshuro ya gatatu uyu mwana umaze imyaka 2 ahimba, yitabira amarushanwa y’imivugo. Yahimbye umuvugo wo kwamagana SIDA, yitabira amarushanwa y’imivugo ku munsi w’umuco.

Nk’uko abihamya ngo guhimba imivugo byatumye agira ubumenyi butambutse ubw’abana bigana, cyane mu bijyanye n’amateka y’igihugu ndetse na gahunda zigezweho.

Niyonkuru arasaba abandi bana b’abanyeshuri gukunda ubuhanzi no kwihatira kubikora, kuko guhimba ugendeye ku nsanganyamatsiko, bisaba umunyeshuri gukora ubushakashatsi ahantu hatandukanye bityo akagira ubumenyi bwiyongera ku bwo mu ishuri.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka