Iyo utatowe mu 10 ba Guma Guma abantu bagira ngo ntukora- Kamichi

Adolphe Bagabo uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Kamichi yishimiye byimazeyo kuba yagaragaye mu bahanzi 11 batoranijwe guhatanira insinzi ya PGGSS ku nshuro yayo ya gatatu.

Kamichi yabwiye Kigali Today ko yashimishijwe cyane no kuba mu bahanzi bazahatanira igihembo cya Primus Guma Guma ku nshuro y aya gatatu cyizwi nka PGGSS 3. Umuhanzi Kamichi yagize ati : ‘‘Nishimiye cyane kugaragara mu bahanzi bazahatanira gutsindira PGGSS 3 cyane cyane ko iyo utatowe mu bahanzi 10 ba Guma Guma abantu bagira ngo ntukora…’’

Kamichi amaze guhamagarwa mu bazahatanira PGGSS3 (foto Plaisir).
Kamichi amaze guhamagarwa mu bazahatanira PGGSS3 (foto Plaisir).

Kamichi avuga ko yari amaze imyaka ibiri yifuza gutorwa muri bahatana ndetse akaba yanatwara PGGSS. Ngo gutorwa byamutuye umutwaro. Yagize ati : ‘‘Hashize imyaka ibiri yose ntagaragara muri Guma Guma ku buryo kuba natowe byantuye umutwaro nari mfite muri icyo gihe cyose…’’

Kamichi kandi yanaboneyeho gushimira abanyamakuru n’abandi bafite uruhare muri muzika bose bamugiriye ikizere cyo kumuhesha amahirwe yo kugaragara mu bahanzi bahatanira insinzi ya PGGSS ku nshuro yayo ya gatatu. Yaboneyeho kandi no gusaba abafana be gukomeza kumuba hafi bakazanabigaragaza by’umwihariko bamutora mu gihe gutora bizaba byatangiye.

Kamichi ni umwe mu bahanzi 11 batorewe guhatanira kwegukana PGGSS3. Abahanzi bazapiganirwa PGGSS3 babaye 11 mu gihe hari hasanzwe hatangira 10 bitewe n’uko babiri ba nyuma banganyije amanota bityo bose bahabwa amahirwe yo kwinjira mu marushanwa.

Urutonde rw’uko abo bahanzi bagiye bahamagarwa rurimo Dream Boys yahamagawe ku ikubitiro, Bull Dogg, Riderman, Christopher wabaye uwa mbere mu bahanzi bakiri bashya winjiye muri aya marushanwa, Urban Boyz, Kamichi, Senderi International watunguye akanashimisha abantu benshi, Danny Nanone, Fireman, Knowless na Mico The Best.

Tom Close watwaye PGGSS1 ashyikiriza igihembo King James wayitwaye ku nshuro ya kabiri mu mwaka ushize.
Tom Close watwaye PGGSS1 ashyikiriza igihembo King James wayitwaye ku nshuro ya kabiri mu mwaka ushize.

Irushanwa rizwi nka PGGSS riterwa inkunga n’ikinyobwa cya Primus, rikaba rigiye kuba ku nshuro ya gatatu. Ubwa mbere ryegukanywe na Tom Close, ubwa kabiri mu mwaka ushize ryegukanwa na King James.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka