Itorero “Impumuro nziza” ryo mu karere ka Ngoma ryabaye irya mbere mu marushanwa ya FESPAD

Itorero “Impumuro Nziza” ryo mu karere ka Ngoma ryatsindiye umwanya wa mbere mu matorero ndangamuco ku rwego rw’intara y’uburasirazuba mu marushanwa yateguwe muri gahunda y’iserukiramuco nyafurika (FESPAD).

Itorero "Impumuro Nziza" ryabaye irya mbere. Ni iryo mu karere ka Ngoma.
Itorero "Impumuro Nziza" ryabaye irya mbere. Ni iryo mu karere ka Ngoma.

Ayo marushanwa yabaye tariki 25/02/2013 mu karere ka Rwamagana yari yitabiriwe n’amatorero ndangamuco atanu yo mu turere dutanu tw’intara y’uburasirazuba.

Itorero "Impumuro Nziza" ryo mu karere ka Ngoma ryabaye iryambere mu gihe abantu benshi bahaga amahirwe itorero “Imanzi” ryo mu karere ka Rwamagana kuko rifite ibigwi byinshi, ariko ntiryabasha kwitwara neza.

Itorero Imanzi ry'i Rwamagana ryahabwaga amahirwe ariko riba irya nyuma kuko ritubahirije amabwiriza y'irushanwa.
Itorero Imanzi ry’i Rwamagana ryahabwaga amahirwe ariko riba irya nyuma kuko ritubahirije amabwiriza y’irushanwa.

Massamba Intore wari mu bari bagize akanama gatanga amanota yavuze ko itorero ry’i Rwamagana ryakoze ibintu byiza cyane, ariko yongeraho ko ryishe amabwiriza yagengaga irushanwa kandi ryari ryarayamenyeshejwe.

Ayo mabwiriza yavugaga ko nta torero rigomba gukoresha abantu barenze 20. Itorero ry’i Rwamagana ryarabarengeje bitewe n’uko ryakoresheje imitako myinshi ubwo ryarushanwaga, bikaba ngombwa ko ryifashisha abantu bo kurinda iyo mitako ngo itagwa. Iyo ni yo mpamvu yaba yaratumye rirenza umubare w’abantu 20 bari bateganyijwe.

Abanyamisiri bashimishije cyane abitabiriye ibyo birori.
Abanyamisiri bashimishije cyane abitabiriye ibyo birori.

Itorero ryo mu karere ka Ngoma ryabaye iryambere ryakurikiwe n’itorero ryitwa Benimpano ryo mu karere ka Nyagatare.

Ku mwanya wa gatatu haje itorero Imanzi ryo mu karere ka Bugesera, ku mwanya wa nyuma haza itorero Imanzi ryo mu karere ka Rwamagana n’ubwo ari ryo ryahabwaga amahirwe cyane.

Uyu mugabo w'Umunyamisiri yizengurutse mu mbyino y'iwabo mu gihe kirenga iminota 30.
Uyu mugabo w’Umunyamisiri yizengurutse mu mbyino y’iwabo mu gihe kirenga iminota 30.

Uretse amarushanwa yahuje amatorero y’imbyino gakondo, hanarushanyijwe ababyina n’abaririmba umuziki w’iki gihe (Dense moderne).

Icyo cyiciro na cyo cyarimo abantu batanu, umwana witwa Twagiramungu Bernard wo mu karere ka Rwamagana uririmba mu njyana ya Hip Hop wegukanye umwanya wa mbere, akurikirwa n’itsinda ry’abana batatu ryitwa Imanzi ribyina imbyino zigezweho bo mu karere ka Bugesera.

Abitabiriye amarushanwa bararyohewe baranyurwa cyane.
Abitabiriye amarushanwa bararyohewe baranyurwa cyane.

Abitabiriye ayo marushanwa banasusurukijwe na bimwe mu bihugu byitabirye iryo serukiramuco nyafurika ribaye ku nshuro ya munani mu Rwanda. Ibihugu byagaraje umuco wa byo ni Misiri, Namibia, Uganda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi numa yari mu giseke umubyinnyi w'Impumuro Nziza yabyinanaga ku mutwe.
Iyi numa yari mu giseke umubyinnyi w’Impumuro Nziza yabyinanaga ku mutwe.

Iserukiramuco nyafurika (FESPAD) ribera mu Rwanda ku nshuro ya munani ryafunguwe ku mugaragaro tariki 24/02/2013, bikaba biteganyijwe ko rizarangira tariki 02/03/2013.

AbanyaNamibiya nabo basusurukije abitabiriye ayo marushanwa.
AbanyaNamibiya nabo basusurukije abitabiriye ayo marushanwa.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka