Igikorwa cyo gutora abahanzi 10 bazahatanira PGGSS II kizatangira kuri uyu wa mbere tariki 20/02/2012 kirangire tariki 14/03/2012. Abazaza mu icumi ba mbere baza tangazwa tariki 17/03/2012 muri Serena Hotel i Kigali.
Nyuma y’igihe kirekire cyane itsinda KGB (Kigali Boyz) ritagaragara mu ruhando rwa Muzika, ubu ryagarutse.
Umuhanzikazi, Josiane Uwineza, uzwi ku izina rya Miss Jojo, aritegura gushyira ahagaragara alubumu ye nshya yitwa woman ku itariki 09/03/2012 haraye habaye umunsi w’abagore.
Mu gihe umuhanzi Kitoko Bibarwa yari yemeje ko yisubiyeho azitabira amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star season 2 yongeye kwemeza ko atazayitabira. Yemeye ko yavuze ko azitabira iri rushanwa ariko ngo yari atarabona amasezerano. Ntabwo yabashije kutubwira icyo yagaye mu masezerano.
Abahanzi 10 bazatoranwa ngo barushanwe muri Primus Guma Guma Super Star season 2 (PGGSS II) bazahita bahabwa amafaranga ibihumbi 500 ako kanya kandi buri kwezi bajye bahabwa miliyoni imwe mu gihe cy’amezi ane bazamara muri iri rushanwa.
Kitoko yagiriwe ikizere cyo gutorwa mu bahanzi 20 bazatorwamo icumi bazahatana muri PGGSS season 2 ariko nk’uko ubushize byagenze, uyu mwaka nabwo ntazitabira aya marushanwa.
Ubwo batangazaga amazina y’abahanzi 20 bazatorwamo icumi bazahatanira gutsindira PGGSS season 2, abantu benshi batunguwe no kumvamo Danny Nanone ariko sio bonyine kuko nawe ubwe byamutunguye.
Ku mugoroba wa tariki 03/02/2012 muri Serena Hotel, hashyizwe ahagaragara urutonde rw’abahanzi 20 bazatoranywamo 10 bazitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) season 2.
Umuhanzi, umunyamakuru akaba n’umunyamideli, Claude Ndayishimiye, n’umufasha we Courtney Alisha Cole bibarutse umwana w’umuhungu mu bitaro bya Example Good Samarithan mu mujyi wa Denver muri Colorado muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika tariki 01/02/2012.
Nyuma yo kutishimira uko Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) y’umwaka ushize yagenze, umuhanzi Rafiki aravuga ko iy’uyu mwaka hari byinshi byakosowe ku buryo yumva nta kabuza izagenda neza.
Umuhanzi Uncle Austin ni umuhanzi umenyereweho udushya twinshi cyane cyane kubijyanye n’ibihangano bye aho akora indirimbo ugasanga abantu benshi amagambo ayirimo basigaye bayakoresha cyane mu buzima bwa buri munsi.
Tariki 30/01/2012, Bralirwa yatangije ku nshuro ya kabiri igikorwa cyiswe Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) kigamije guteza imbere abahanzi nyarwanda n’umuzika nyarwanda.
Kalisa John a.k.a Kjohn azwi cyane muri Entertainment nk’umuntu uteza imbere abahanzi (promotion). Mu minsi ishize yaragaragaweho cyane kwibanda ku makuru y’umuhanzi Young Grace bityo bituma abantu benshi babyibazaho cyane.
Umuririmbyi Robin Rihanna wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ni we wesheje agahigo ko kugira umubare munini w’abantu baguze indirimbo kuri internet mu gihe byose nk’uko ikinyamakuru Ninapeople cyabitangaje. Rihanna yagurishije indirimbo kuri internet abantu bagera kuri miliyoni 47,5.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 06/01/2012, ahagana ku isaha ya saa kumi n’imwe nibwo Alexis Muyoboke yatangaje ku mugaragaro ko yatandukanye n’itsinda Dream Boys, nyuma y’umwaka umwe bari bamaranye.
Tariki 14/12/2011, umuririmbyi King James aravuga ko kuba yaranditse ku rubuga rwa facebook ko ari “single” (ingaragu) bitavuze ko ashakisha umukunzi.
Umuririmbyikazi uririmba mu njyana ya pop witwa Lady Gaga ni we winjije amafaranga menshi kurusha abandi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika no ku isi muri rusange.
Ikigo cy’imisoro cyo muri Canada (Revenu Canada) kiragurisha cyamunara inzu y’umuririmbyi w’Umunyarwanda uba muri Canada, Corneille Nyungura, kubera kutishyura umusoro ungana n’amadorali y’Amerika 69.000 (amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 57).
Bigirimana Fulgence wamenyekanye mu ndirimbo « Unsange » na « Musaninyange » mu muziki nyarwanda, nyuma y’imyaka isaga ibiri atagaragara mu ruhando rw’umuziki nyarwanda atangaza ko umwaka wa 2012 azaca ibintu bigacika.
Abagize itsinda Just Family baratanga ko amafaranga azava mu kumurika alubumu yabo ya kabiri “IBINDIMO” azafasha abantu bo muri Somaliya. Ibirori byo kuyimurika bizabera muri Sport View hotel i Remera kuri uyu wagatanu tariki ya 25 ugushyingo 2011.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 Ugushyingo 2011 guhera mu masaha ya saa moya z’umugoroba ibirori byo kumurika alubumu nshya y’itsinda Dream Boys byari bishyushye kuri petit stade i Remera.
Ku wa gatanu tariki ya 11/11/2011 umuhanzi w’umunyarwanda Jean Paul Samputu yatanze ikiganiro mu nama mpuzamahanga ibera i Beirut muri Liban.
Umuhanzi Nshimiyimana Naason uzwi cyane ku izina rya Naason aravuga ko yakoranye indirimbo n’itsinda Dream Boyz mu rwego rwo gusimbura indirimbo bigeze gukorana ikabura itararangira.
Alpha, Dream Boyz, na Miss Jojo begukanye ibihembo bya PAM (Pearl of Africa Music) Awards ku cyumweru tariki 6/11/2011 mu gihugu cya Uganda.
Indirimbo « Udasimburwa » y’abaririmbyi bo mu Rwanda bagize itsinda J-Kid yabashije gukomeza mu irushanwa « couleurs talent » ritegurwa na Radio RFI (Radio France International) mu kiganiro couleurs tropicales.
Umuririmbyi Tom Close atangaza ko umuziki akora uwukora mu rwego rwo kwishishimsha, ngo izindi nyungu abona ziza nyuma.
Itsinda rikorera umuziki mu Rwanda ryitwa Dream Boyz riravuga ko muri iyi minsi akazi k’umuziki ariko kari kubafasha mu mibereho yabo ya buri munsi isaba amafaranga.
Umuririmbyi uririmba mu njyana ya Afrobeat akaba n’umwanditsi w’indirimbo hano mu Rwanda Adolphe Bagabo uzwi ku izina rya Kamichi aratangaza ko album ye ya mbere izaba yitwa Umugabirwa.
Beer Fest ni igikorwa ngaruka mwaka gitegurwa na MÜTZIG mu rwego rwo kwishimana no gusangira ikinyobwa cya Mutzig, mu mwaka ushize hari hitabiriye abantu barenga 2500.