Niyumvamo impano ariko nkabura ubufasha-Umuhanzi Kennedy

Kamana Richard uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Kennedy, wo mu Karere ka Gatsibo Umurenge wa Kabarore, aravuga ko akeneye ubufasha kuko afite impano yo guhanga.

Kennedy yigeze gutunganyirizwa indirimbo ze muri studio ya Music Changes Organisation (MCO-Production) ya Kayitare Wayitare Dembe ubwo yakoreraga muri Nyagatare.

Umuhanzi yavuze ko agiye gutangira gukorana na studio “Ibisumizi” ya Riderman aho yiteguye kuririmbana na Danny Nanone. Mu kiganiro na Kigali Today tariki 05/02/2013 umuhanzi Kennedy yatangaje ko mu ndirimbo yise “Ubutwari bw’igihugu” umuhanzi Danny Nanone azayumvikanamo.

Kennedy avuga ko ubusanzwe yiyemeje gukora ubuhanzi bushingiye ku gukunda igihugu, yagize ati “natangiye ubuhanzi bwanjye ku myaka 7 kugeza ubu maze gukora indirimbo zigera kuri 4, niteguye gukora igaragaza ubutwari bw’Abanyarwanda”.

Umuhanzi Kennedy ukomoka mu Karere ka Gatsibo.
Umuhanzi Kennedy ukomoka mu Karere ka Gatsibo.

Kennedy avuga ko yatangiriye ku njyana y’Abanyafurika (Afro- Beat) ku myaka 7 ariko ubu araririmba Hip Hop, kuva kuwa 11 Mutarama 2013 ari gutunganya indirimbo “Ubutwari” azageza ku bakunda muzika mu minsi ya vuba.

Kennedy w’imyaka 15 y’amavuko kandi arasanga ubuhanzi butazamubuza gukomeza amasomo ye ku ishuri ribanza rya Bihinga kuko icyo agamije ari iterambere muri byose.

Mu mbogamizi avuga ahura nazo harimo ko usanga abura ubuvugizi kugira ngo azabe icyamamare kuko afite impano.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Inama nakugira uracyari muto, ujye ufata ibihangano byawe ubyandike neza, ubibike neza, Igihe nikigera uzabishyira hanze nta gihangano gisaza

Hirary yanditse ku itariki ya: 8-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka