Korali Itabaza izakora igitaramo cyo kurwanya ibiyobyabwenge bise « Imbaraga z’umukristu mu kurwanya ibiyobyabwenge » mu rwego rwo kugira ngo abantu bareke gukomeza kumugazwa nabyo kandi bagakwiriye kubireka bakagira ubuzima bwiza.
Riderman, umuririmbyi wo mu Rwanda w’injyana ya Hip Hop, atangaza ko atazigera ashora amafaranga ye asaba abantu kumutora kugira ngo azegukane igihembo cya PGGSS III (Primus Guma Guma Super Star) ngo kuko byaba ari ukwitora. Ngo ahubwo yizeye ko bazamutora kuko babonye ko ashoboye.
Nyuma y’igitaramo cya Chorale de Kigali cyanyuze benshi kuri iki cyumweru tariki 28/07/2013 muri hotel Umubano i Kigali, abataragize amahirwe yo kugikurikirana barifuza ko iyi korali yazajya no kubataramira mu Ntara.
Kuri uyu wa gatanu tariki 02/08/2013, Shining Stars izakora igitaramo cyo kubyina yise “Drama and Dance Gospel Concert” kizabera ku itorero Christian Life Assembly i Nyarutarama guhera 16h00 kugeza 20h00 aho kwinjira bizaba ari ubuntu.
Kuva uyu mwaka, ibihembo Remo Awards bizajya bihabwa abahanzi ndetse n’abandi bafite aho bahurira n’iterambere ry’umuziki mu ntara y’Amajyaruguru, hagamijwe gushishikariza abahanzi guharanira gukora ibihangano by’umwimerere.
Itorero Inyamibwa rigizwe n’abanyeshuri bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda biga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda bazataramira abakunzi b’injyana gakondo i Kigali tariki 02/08/2013 ndetse na Huye tariki 04/08/2013.
Abahanzi Bull Dogg na Senderi International Hit ntibakiriye gusezererwa mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star nyuma y’uko bisanze ku rutonde rw’abahanzi batandatu batagize amahirwe yo gukomeza muri aya marushanwa.
Benshi mu bakurikiranira hafi iby’amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star baraha amahirwe umuhanzi Riderman kuba yakwegukana ay’uyu mwaka kuko ariwe wagaragaje gukundwa cyane no kugira abafana benshi kurusha abandi.
Kuri iki cyumweru tariki 28/07/2013, korali Siloam y’abanyeshuri b’i Karambi mu Ntara y’Amajyepfo yateguye igiterane mu mugi wa Kigali cyo kumurika amashusho y’indirimbo zabo.
Umuhanzikazi Ingabire Irene Kamanzi uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Gaby, aritegura kujya kumurikira Abarundi alubumu ye ya mbere yise “Ungirira Neza” mu rwego rwo kurushaho kwiyegereza abakunzi be bo mu Burundi cyane ko ahafite benshi.
Ku wa gatandatu tariki 27/07/2013 nibwo abahanzi batanu bazakomeza amarushanwa ya PGGSS 3 bazamenyekana mu muhango uzabera muri Serena Hotel. Muri aba ni naho hazavamo uzegukana iri rushanwa ku nshuro yaryo ya gatatu.
Alubumu ‘‘Umushumba Wanjye’’ ya Murara Jean Paul uwayikenera yayisanga muri Librairie Caritas i Kigali ariko nyuma y’igihe gito iraba yageze ahasanzwe hagurishirizwa alubumu hose.
Umuhanzikazi Jozy yibarutse umwana w’umuhungu kuwa gatanu tariki 12/07/2013, ku munsi yari yarabwiwe na muganga. Amakuru dukesha abantu ba hafi ni uko uyu muhanzikazi yibarutse neza gusa akaba akinaniwe ariko bitari cyane.
Ku cyumweru tariki 14/07/2013 ubwo habaga igitaramo cyateguwe na Bahati Alphonse mu rwego rwo gutera inkunga imirimo yo kubaka urusengero rwa ADEPR Gisenyi, habonetsemo amafaranga 870 000.
Chorale de Kigali yateguye igitaramo yise “Special Concert for Classic Music” kizaba ku cyumweru tariki 28/07/2013 muri Hotel Novotel mu mugi wa Kigali guhera ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h).
Umuhanzikazi Knowless uri mu bahatanira irushanwa rya PGGSS III n’umuhanzi Uncle Austin nawe umaze kubaka izina mu muziki Nyarwanda babisabwe n’isosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda basusurukije abatuye mu karere ka Nyanza tariki 12/07/2013.
Umuhanzi Alphonse Bahati yateguye igitaramo cyo gukusanya amafaranga yo kubaka inyubako nshya kandi nini y’urusengero rwa ADEPR Gisenyi.
Korali Promise and Mission izamurika alubumu yayo ya kabiri y’amashusho ku cyumweru tariki 14/07/2013; nk’uko twabitangarijwe n’umuyobozi wayo Rwangabwoba Jean Paul.
Kuri uyu wa kane tariki 11/07/2013, Gakondo Group irangajwe imbere na Masamba Intore, irerekeza muri Congo Brazaville kwitabira iserukiramuco rya muzika muri Africa FESPAM (Festival Panafricain de la Musique).
Umuhanzikazi Josiane Uwineza uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Jozy yashyize hanze indirimbo « Toi Mon Petit Bebe » iri mu rurimi rw’igifaransa yahimbiye umwana we yenda kwibaruka .
Senderi International Hit afite gahunda ko natwara Guma Guma azigisha amategeko y’umuhanda urubyiruko rutagize amahirwe yo gukomeza amashuri. Ngo azishyurira urubyiruko 100 kuri buri site yigisha amategeko y’umuhanda.
Nyuma y’umwaka wose Karamuka Junior uzwi nka producer Junior Multisystem avuye muri Bridge Records benshi banemeza ko yahavuye nabi, yagarutse avuga ko muri Bridge Records ari ku ivuko kandi ko nta kibazo yigeze agirana nabo.
Patient Bizimana, Gaby Irene Kamanzi na Alphonse Bahati batorewe guhatanira igihembo cy’umuhanzi nyarwanda muri African Gospel Music Awards kuri ubu bari kwitegura urugendo rwerekeza i Londre mu muhango wo gusoza ayo marushanwa tariki 06/07/2013.
Umuhanzi Auddy Kelly aherutse gushyira hanze indirimbo « Sinzagutererana » yakoranye na Jody nyuma y’uko ngo bakomeje kuvugwaho urukundo hagati yabo.
Mu gihe hirya no hino mubafite uruhare mu iterambere rya muzika bari kwiga uburyo umuziki nyarwanda watera imbere ndetse ukaba wanatunga abawukora, ELE Rwanda yiteguye gufasha abahanzi bazaba bateguye neza inyigo y’umushinga wabo (Business plan) mu by’ubuhanzi.
Ku cyumweru tariki 23/06/2013, korari ijuru yijihije yubile y’imyaka 25 imaze itangiye umurimo wo guhimbaza Imana ibinyujije mu majwi agoroye.
Umuhanzi Ellion Victory uzwi mu njyana ya Afrobeat, amazina ye bwite ni Ngarambe Victoire. Uyu muhanzi wamenyekanye mu ruhando rw’umuziki nyarwanda kubera indirimbo nka “Marita” na “Amafaranga”.
Dj Adams nyuma yo kuregwa icyaha cyo gusambanya no gutera inda umwana w’umukobwa wari utaruzuza imyaka 18 akajyanwa mu nkiko mu mpera z’umwaka wa 2011 yagizwe umwere.
Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Olivier Ndatimana, uzwi nka Papa Hero ni umuhanzi ubarizwa mu itorero rya ADEPR-Matyazo mu karere ka Huye.
Umuhanzi Ngarambe Victoire uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Ellion Victory, avuga ko itangazamakuru ryo mu Rwanda rirangwa n’amarangamatima aho rizamura bamwe mu bahinzi batanafite ubuhanga, abandi bagahera hasi.