Indirimbo ‘Biracyaza’ yasubiwemo bayita ‘Ibitenge’

Abahanzi Urban Boys, Ama-G The Black na King James basubiyemo indirimbo ‘Biracyaza’ ya King James bayita ‘Ibitenge’.

Iyi ndirimbo mu magambo yayo, hagaragaramo umugabo wari ubabajwe n’ibyo umugore we amukorera, kuba asigaye asinda, asigaye yiyambika imyambaro we atishimira kandi atikwije.

Muri iyi ndirimbo kandi bagaragaza uburyo uyu mugabo ari ntako atari yagize ngo ashimishe umugore we, amuha ibishoboka byose ngo amererwe neza ariko we aranga aramunanira.

Mu magambo atangira iyi ndirimbo, Ama-G agira ati : « …Nirye nimare ngure ibitenge, inzara bazisige imisatsi bayisokoze,…ibyo unkoze ni ibiki wa mugore we? ».

Ama-G The Black.
Ama-G The Black.

Mu nyikirizo iririmbwa na Super Level (Urban Boys) bagira bati : «Ibitenge ngura ndetse n’inyama mpaha ibyo unkoze ni ibiki wa mugore we? ».

Mu butumwa batanga muri iyi ndirimbo bakomeza bagira bati : « nagukuye ku ntoryi ngushyira ku nyama, ntacyo utabona ntacyo ntakwereka,…ibiryo nkutekera n’akazi nkukorera urabizi sinagupfubiriza nagukuye muri tarinyota ubu urica akanyota, ntanga iposho nkishyura umuboyi ngo udakora ku itorosho,

twaratembereye twaranezerewe, imisatsi barasuka inzara bagasiga, nyamugabo ntaheruka kwiyogoshesha, ingohe zanjye zisa nka sandari,….ntacyo wansabye ngo nkwime ntacyo utakoze ngo undye, ntacyo ntakoze ngo uwotse none uraka...iwacu ntiturwaye… »

Urban Boyz.
Urban Boyz.

King James nawe agira ati: “aya mavuta wisiga ntuyabone gutya arahenda, kandi singucyurira niwowe ubizanye ».

Urban Boys barongera bati: “Twabanye i Butare tugerana i Kigali nkujyana na Serena none reba ibyo unyituye. Wansabye umukenyero nguha n’umwitero ngirango wishime unezerwe because I love you because I need you none ubaye umusinzi.

Ibuka njye nawe duhura bwa mbere utarananira utari wahinduka utari wayoba ibyo bikanyibutsa tukiva mu cyaro ntiwari uziko bambara iyo myambaro wiyambika .

King James.
King James.

Twaje uri igikara sinamenye inzobe yawe aho wayishishuye wamugore we. Ibitenge ngura ndetse n’inyama mpaha ibyo unkoze ni ibiki wamugore we.”

Iyi ndirimbo bake bamaze kuyumva, abo twaganiriye bemeza ko izakundwa cyane kubera ubutumwa burimo, ukuntu ikoze ariko by’umwihariko ngo iranasekeje cyane.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ndungikira amafoto

nganji dorel yanditse ku itariki ya: 19-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka