Abashinzwe imibereho myiza mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Rusizi barahabwa ubumenyi mu byerekeranye n’isuku kuko hari abibasirwa n’indwara zikomoka ku isuku nkeya.
Abantu 21 barimo abagore 12, abana 8 n’umugabo umwe barwariye mu bitaro bikuru bya ADEPR Nyamata bazira ubushera banyweye ubwo bari mu munsi mukuru mu kagari ka Biryogo mu Murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera.
Abaturage bo mu murenge wa Bugeshi utugari twa Butaka, Buringo na Sherima twashyikirijwe post de santé izajya ibagezaho serivisi z’ubuzima zitandukanye, nyuma y’uko bakoraga urugendo rw’amasaha atatu kugira ngo babone serivisi z’ubuzima.
Ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga mu rwego rw’akarere ka Nyamasheke byabaye ku wa 15/02/2014 byajyanye no gutaha ku mugaragaro inzu itanga amakuru ku batishoboye bo muri aka karere, by’umwihariko abafite ubumuga.
Urubyiruko rwo mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu rushima inama rugirwa n’umuryango Imbuto Foundation mu kugira ubumenyi ku buzima bw’imyororokere, kuko zibahwitura mu kumenya uko bitwara mu gihe bagezemo no kubona ibisubizo bibaza ku mihindagurikire y’imibiri yabo.
Umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Madamu Jeannette Kagame, ari mu gihugu cy’Ubwongereza aho yitabiriye inama ya kabiri y’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA (UNAIDS).
Rucamukago Size ufite imyaka 24 wo mu murenge wa Kabaya akarere ka Ngororero umaze imyaka itanu arwariye mu bitaro bya Kabaya arasaba Leta n’abagiraneza kumuha ubufasha akavuzwa mu mavuriro afite inzobere kugira ngo ave mu bitaro.
Mu karere ka Bugesera niho hatangirijwe ku rwego rw’igihugu igikorwa kigamije gushyira mu byiciro abantu bafite ubumuga hashingiwe ku buremere bw’ubumuga bwabo.
Umuhate w’u Rwanda mu guteza imbere ubuzima waruhesheje ku nshuro ya mbere mu mateka y’ikigega mpuzamahanga gishinze kurwanya agakoko gatera SIDA, igituntu na malariya (Global Fund) inkunga ya miliyoni 204 yo kurwanya SIDA no kwita ku barwayi bayo.
Mu magereza henshi mu Rwanda hari kugaragara ikibazo cy’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, hamwe bakemeza ko biri guterwa n’ikibazo cy’ubutinganyi (gukora imibonano mpuzabitsina n’uwo mu gihuje) hagati y’abagororwa cyangwa imfungwa.
Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri aratangaza ko umurwayi aba adakeneye guhabwa ubuvuzi busanzwe gusa kuko aba anakeneye kwerekwa urukundo, akihanganishwa ndetse agahabwa ikizere, kugirango abashe kumva ko atari wenyine.
Uko imyaka ishira indi igataha niko intambwe y’imyumvire y’abaturage kuri gahunda yo kuboneza urubyaro igenda irushaho kuzamuka mu karere ka Nyabihu.
Umuyobozi w’ikigo cyakira abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga cya Nyange mu karere ka Musanze aributsa ababyeyi kudahana abana bihanukiriye kuko bishobora kwica ubuzima bw’abana babo nk’uko byagendekeye umwe mu bana barererwa muri icyo kigo.
Bamwe mu bana b’abakobwa biga mu ishuri FAWE Girls School ryo mu karere ka Kayonza baratunga agatoki ababyeyi kuba nyirabayazana w’inda zitateguwe ziterwa abakobwa b’abangavu.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’amazi n’isuku n’isukura muri Minisitere y’ububanyi n’amahanga mu gihugu cy’Ubiholandi, Mr. Dick van Ginhoven, ari mu Rwanda aho asura ibikorwa by’umushinga wa Wash wegereza amazi abaturage mu turere tw’amakoro n’uruhare wagize mu mibereho y’abaturage.
Abayobozi ku nzego zinyuranye mu karere ka Nyamagabe barasabwa gukangurira abaturage kwipimisha ku bushake ubwandu bya virusi itera SIDA kugira ngo bamenye aho bahagaze, bityo babone aho bahera bafasha mu gukumira ubwandu bushya.
Bamwe mu bayobozi ku nzego zitandukanye mu karere ka Musanze bakinnye ikinamico ku buryo urubyiruko ruhura n’ibishuko, ndetse n’uko rwabisohokamo hagamijwe kubaha urugero rw’uko rwakwirinda icyorezo cya SIDA.
Itsinda ry’abaganga b’inzobere bavuye mu gihugu cy’Ubwongereza bari mu bitaro bya Gahini mu karere ka Kayonza, aho kuva tariki 03/02/2014 bari kuvura indwara ya Hernia, benshi bita Haniya mu Kinyarwanda.
Ministeri y’ubuzima (MINISANTE) yakiriye inkunga ya moto 30 zizahabwa uturere 30 tw’igihugu n’ingobyi y’abarwayi imwe (ambulance) yagenewe ibitaro bya Kinihira.
Nubwo hatewe intambwe igaragara muri gahunda y’uburezi budaheza, aho abana bafite ubumuga bahabwa amahirwe yo kwiga kimwe n’abatabufite, haracyagaragara imbogamizi ku bana bamwe na bamwe bitewe n’ubumuga bafite ntibabashe kwigana n’abadafite ubumuga.
Ku bufatanye bw’ibitaro bya Gisirikari by’u Rwanda n’ikigega kigenewe gutera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye (FARG), kuva 27/01/2014 kugeza tariki 01/02/2014, abarokotse Jenoside bo mu karere ka Nyamagabe bari guhabwa ubuvuzi mu ndwara zinyuranye basigiwe na Jenoside.
Nyuma yo kubona ikigo nderabuzima mu murenge wa Cyumba wo mu karere ka Gicumbi abagore bajyaga kubyara ndetse n’abandi barwayi bavuga ko kibagobotse urugendo rurerure bakoraga bajya kwivuza kure y’aho batuye.
Ministeri y’Ubuzima yemeza ko ibitaro bya Kibogora mu karere ka Nyamasheke, Ibitaro bya Shyira mu karere ka Musanze ndetse n’ibya Mugonero mu karere ka Karongi byarangije umwaka wa 2013 nta mubyeyi n’umwe uhapfiriye mu gihe cyo kubyara.
Umurenge wa Muhima mu karere ka Nyarugenge wifuje guhozaho gahunda yo gusuzuma ubwandu bwa SIDA n’igituntu ku bakora imirimo y’ubucuruzi itandukanye, kugirango birinde banarinde ababagana kwandura izo ndwara z’ibyorezo.
Ibitaro bya Kibungo byo mu karere ka Ngoma, mu ntara y’Uburasirazuba kwitegura kugirwa ibitaro by’urwego rukuru, igikorwa cyanashimwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Agnes Binagwaho, ubwo yabigendereraga kuwa Kane tariki 24/1/2014.
Abaturage bo mu mirenge ya Gashonga, Nzahaha na Rwimbogo mu karere ka Rusizi barishimira ko bagejejweho amazi meza bakaba batazongera kuvoma ibishanga n’imigezi bavomagamo amazi y’ibirohwa ndetse kenshi bakahandurira indwara zikomoka ku mwanda no gukoresha amazi mabi.
Nkuko bigaragazwa raporo yakozwe n’ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri za Leta, ibihugu 12 bya mbere bigaragaza ko bifite ababituye bafata indyo yuzuye kandi ihagije biherereye ku mu gabane w’Uburayi.
Mu myaka ine ishize ruhurura itubakiye iri iruhande rw’ikigo nderabuzima cya Bwishyura mu karere ka Karongi yari ntoya umuntu ashobora no kuyisumbuka ; ariko uko imvura iguye ubutaka bugenda butwarwa n’amazi imaze kuba icyobo kirekire.
Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, arasaba urubyiruko rwo mu karere ayobora kwirinda ubusambanyi kuko ariyo nzira ya hafi ishobora gutuma bandura agakoko gatera SIDA.
Abana bagera kuri 37% nibo bonyine babarujwe n’ababyeyi bakivukuka, ibi bikaba bitera ingaruka zitandukanye ku mwana zirimo no kumubuza uburenganzira bwe mu gihe hakorwa igenamigambi, nk’uko bitangazwa n’impuguke mu mikurire y’abana.