Bamwe mu byamamare batabashije kurangiza umwaka wa 2021

Umwaka wa 2021 kimwe n’uwawubanjirije wa 2020 yabaye imyaka itoroshye ku Banyarwanda no ku batuye Isi muri rusange, kuko bari bahanganye n’icyorezo cya Coronavirus.

Ni icyorezo cyahitanye ubuzima bw’abatari bakeya, gihungabanya ubukungu , kuko iyo virusi itahwemye kwihinduranya, ubu umwaka ukaba urangiye hari Coronavirusi yihinduranyije yiswe ‘Omicron’ ivugwaho kuba yandura cyane kandi ku buryo bwihuse kurusha izindi zatambutse. Usibye ababa barazize icyorezo, hari n’abazize izindi mpamvu zitandukanye. Aba ni bamwe mu byamamare bitabye Imana mu mwaka wa 2021.

Mu Rwanda

Umwe mu bantu bazwi cyane mu Rwanda witabye Imana muri uyu mwaka wa 2021 ni Padiri Ubald Rugirangoga wamenyekanye cyane kubera ibikorwa by’isanamitima n’ibindi byiganjemo ibyo gusengera abarwayi bagakira.

Padiri Ubald Rugirangoga
Padiri Ubald Rugirangoga

Padiri Ubald yari yaravutse muri Gashyantare 1955, avukira mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu (mu Ntara y’Iburengerazuba), Komini ya Karengera muri Segiteri ya Rwabidege muri Paruwasi ya Mwezi, akaba yari amaze imyaka irenga 32 ari Umupadiri. Yitabye Imana ari Umupadiri wa Diyoseze ya Cyangugu ariko akunda kuba ari no mu bindi bice by’igihugu aho yabaga ategerejwe n’abantu benshi ngo abasengere.

Ambasaderi Joseph Habineza
Ambasaderi Joseph Habineza

Undi witabye Imana muri uyu mwaka wa 2021, yari umuntu wamenyakanye cyane mu Rwanda akundwa n’urubyiruko n’abakuze ni Ambasaderi Joseph Habineza, wari warigeze no kuba Minisitiri w’Umuco na Siporo mu Rwanda. yitabye Imana azize uburwayi ku itariki 20 Kanama 2021, aguye mu bitaro by’i Nairobi muri Kenya. Amb. Joseph Habineza yitabye Imana afite imyaka 57 y’amavuko, kuko yari yaravutse ku itariki 3 Ukwakira 1964, avukira mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo.

Mukeshabatware Dismas
Mukeshabatware Dismas

Hari kandi Mukeshabatware Dismas, wamenyekanye cyane mu kwamamaza kuri Radio no kwamamariza ibigo bitandukanye ndetse akaba yarabaye n’umukinnyi mu makinamico atandukanye. Yitabye Imana ku itariki 30 Kamena 2021 azize uburwayi. Mukeshabatware yitabye Imana afite imyaka 71 y’amavuko, kuko yari yaravutse mu mwaka wa 1950, avukira mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo.

Thomas Kigabo
Thomas Kigabo

Undi witabye Imana muri uyu mwaka wa 2021, ni Thomas Kigabo Rusuhuzwa wari umuyobozi mukuru ushinzwe ubukungu muri Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR). Yitabye Imana ku itariki 15 Mutarama 2021, aguye mu bitaro byo muri Kenya, aho yari yaragiye kwivuriza.

Jay Polly
Jay Polly

Umwaka wa 2021, wanatwaye Umuhanzi Tuyishime Joshua wari uzwi cyane nka Jay Polly, witabye ku itariki 2 Nzeri 2021. Jay Polly yitabye Imana afite imyaka 33 y’amavuko gusa, kuko yari yaravutse ku itariki 5 Nyakanga 1988, yapfuye yari afungiye muri Gereza ya Mageragere aho yari yarakatiwe iminsi 30 y’agateganyo ku cyaha yari akurikiranyweho cyo gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi. Bivugwa ko yapfuye azize gukoresha ibiyobyabwenge yanywereye aho muri Gereza.

Kabandana Venant
Kabandana Venant

Hari kandi Kabandana Venant wari uzwi cyane ku izina rya ‘Chez Venant’, uwo akaba yari umucuruzi wari uzwiho kugira imigati iryoha cyane mu myaka ya za 80, ku buryo ngo wasangaga abantu bamwe bavuga ko batarya umugati w’ahandi uretse uwa ‘Chez Venant’. Yitabye Imana ku itariki 17 Werurwe 2021.

Ally Bizimungu
Ally Bizimungu

Undi muntu w’icyamamare witabye Imana mu mwaka wa 2021, ni Ally Bizimungu wabaye umutoza w’amakipe atandukanye mu Rwanda, harimo nka Rayon Sports, Kiyovu Sports, Mukura VS, ATRACO FC, Bugesera, Etincelles, agatoza no hanze y’u Rwanda mu makipe arimo Inter Star y’i Burundi, Mwadui FC yo muri Tanzania. Yitabye Imana ku itariki 29 Kanama 2021, azize uburwayi aguye mu bitaro bya CHUK, akaba yarapfuye afite imyaka 55 y’mavuko.

Masabo Martin
Masabo Martin

Hari kandi Masabo Martin, wayoboye ishuri ryisumbuye rya Lycée de Kigali igihe kirekire. Masabo Martin yari azwi cyane mu Rwanda kubera urahare yagize mu kurera abana b’Abanyarwanda, aho yabaye umuyobozi w’iryo shuri rya Lycée de Kigali guhera mu 2000. Yitabye Imana ku itariki 27 Nzeri 2021, azize indwara.

Undi muntu uzwi cyane witabye Imana mu mwaka wa 2021, ni Padiri Muhawenimana Bernard, wari Umusaseridoti muri Arkidiyosezi ya Kigali. Yitabye Imana ku itariki tariki 09 Nzeri 2021, azize uburwayi.

Padiri François d'Assise Hategekimana
Padiri François d’Assise Hategekimana

Hari kandi Padiri François d’Assise Hategekimana wakoreraga ubutumwa muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, na we witabye Imana, ku itariki 17 Kanama 2021 azize uburwayi.

Umumararungu Sandra
Umumararungu Sandra

Undi Munyarwanda w’icyamamare witabye Imana muri uyu mwaka wa 2021, ni Umumararungu Sandra wamamaye mu mafilime yakunzwe cyane nka Ruzagayura, Kaliza, amarira y’urukundo n’izindi akaba ari na ho yamenyekaniye cyane. Uwo mukobwa kandi yavuzweho cyane ko yaba yarakundanye n’umuhanzi Bahati wabaga mu itsinda rya Just Family ryaje gusenyuka. Sandra yitabye Imana ku itariki 24 Kanama 2021, aguye mu bitaro bya Kanombe azize uburwayi.

Ishimwe Patrick
Ishimwe Patrick

Hari kandi Ishimwe Patrick wamenyekanye cyane mu mukino w’amagare, akaba yarakiniraga ikipe y’umukino w’amagare yitwa ‘Cine Elmay’ yo mu Rwanda. Yitabye Imana ku itariki 4 Nzeri 2021 azize impanuka.

Umunyamategeko Bukuru Ntwali
Umunyamategeko Bukuru Ntwali

Mu mwaka wa 2021 kandi, nibwo Umunyamategeko Bukuru Ntwali wari utuye mu Murenge wa Kimisagara mu Mujyi wa Kigali, akaba yaranakundaga kumvikana mu itangazamakuru asobanura ingingo zitandukanye zerekeye amategeko, yitabye Imana, bikaba byaratangajwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ko yiyahuriye i Nyabugogo mu nyubako z’isoko ry’Inkundamahoro mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 2 Kamena 2021.

Bagosora Théoneste
Bagosora Théoneste

Undi Munyarwanda witabye Imana mu mwaka wa 2021,kandi yari azwi cyane nubwo atari agituye mu Rwanda, ni Col. Theoneste Bagosora. Uwo Bagosora azwiho kuba yaragize uruhare rukomeye mu gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wo gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bitewe n’imyitwarire ye ndetse n’imvugo ze harimo, iyo yavuze ku itariki 9 Mutarama 1993 i Arusha muri Tanzania ubwo hari hamaze gusinywa amasezerano ya Arusha ku gice kirebana no kugabana ubutegetsi. Bagosora ngo yasohotse arakaye aravuga ati “Ndatashye ngiye gutegura imperuka.”

Bagosora yitabye Imana ku itariki 25 Nzeri 2021, aguye muri Gereza yo muri Mali, aho yari afungiye nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, abihamijwe n’Urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania.

Umunyamakuru Umuhire Valentin
Umunyamakuru Umuhire Valentin

Inkuru y’urupfu rw’umunyamakuru Umuhire Valentin yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 07 Mutarama 2021 itangajwe na murumuna we wavuze ko yari arwariye mu bitaro bya Kigali (CHUK).

Umuhire Valentin yari azwi cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda nk’umwe mu barimazemo igihe. Yamenyekanye cyane avuga amakuru kuri Radio Rwanda ndetse benshi mu banyamakuru bakamufata nk’icyitegererezo akaba n’umwe mu bahanga mu gusoma amakuru.

Yagiye akora no mu bindi bitangazamakuru bitandukanye birimo Radio & TV10, Radio Huguka, Pax Press, Syfia Grands Lacs, akaba n’umuhanga mu kuyobora ibiganiro. Yari umwe mu bayoboraga ikiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru cy’ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda (ARJ).

Yitabye Imana ubwo yari asigaye atuye mu mujyi wa Musanze akora ibijyanye n’ubuhinzi ariko abifatanya n’itangazamakuru akaba yari afite igitangazamakuru cye gikorera kuri Internet cyitwa ‘Valuenews’.

Azwiho kuba yari umuntu wasabanaga kandi akicisha bugufi.

Mu mahanga

Mu Karere, mu mwaka wa 2021, nibwo nyakwigendera John Pombe Magufuli wari Perezida wa Tanzania yitabye Imana.

Dr. John Pombe Magufuli
Dr. John Pombe Magufuli

Perezida Pombe Magufuli yitabye Imana ku itariki 17 Werurwe 2021, aguye mu Bitaro byo muri Tanzania, akaba yarazize indwara z’umutima. Yitabye Imana afite imyaka 61 y’amavuko, ahita asimburwa na Perezida Samia Suluhu wari umwungirije,nk’uko biteganywa n’amategeko ya Tanzania, kugira ngo asoze manda yari yatorewe agapfa atarayirangiza.

Perezida Idriss Déby yatabarutse ari ku rugamba
Perezida Idriss Déby yatabarutse ari ku rugamba

Hari kandi Idriss Déby Itno, Perezida wa Tchad wari umaze imyaka 30 ku butegetsi. Yitabye Imana ku wa 20 Mata 2021, azize ibikomere by’ibitero yagabweho, ubwo yari yasuye ingabo z’igihugu cye ku rugamba. Akimara gupfa yahise asimburwa n’umuhungu we.

Abdelaziz Bouteflika wigeze kuyobora Algeria
Abdelaziz Bouteflika wigeze kuyobora Algeria

Undi ni muntu wari uzwi cyane witabye Imana muri uyu mwaka wa 2021, ni uwahoze ari Perezida wa Algeria, Abdelaziz Bouteflika, witabye Imana ku itariki 17 Nzeri 2021, akaba yaratabarutse afite imyaka 84 y’amavuko.

Frederik de Klerk
Frederik de Klerk

Undi muntu wamenyekanye cyane witabye Imana muri uyu mwaka wa 2021, ni Frederik Willem de Klerk, wigeze kuba Perezida wa Afurika y’Epfo ari na we w’umuzungu uheruka kuyobora icyo gihugu. Yitabye Imana ku itariki 11 Ugushyingo 2021 ku myaka 85, azize indwara ya kanseri.

Musenyeri Desmond Tutu
Musenyeri Desmond Tutu

Hari kandi Musenyeri Desmond Tutu, na we wo muri Afurika y’Epfo, witabye Imana ku itariki 26 Ukuboza 2021, afite imyaka 90 y’amavuko. Musenyeri Desmond Tutu azwi cyane kuba yaragize uruhare rukomeye mu kurwanya politiki y’ivanguramoko ya ‘apartheid’, ndetse akaba yaranahawe igihembo cyitiriwe Nobel cy’umwaka wa 1984.

Bari bamaranye imyaka 73 babana
Bari bamaranye imyaka 73 babana

Undi muntu uzwi cyane witabye Imana muri uyu mwaka wa 2021, ni igikomangoma Philip, Umugabo w’Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II . Yitabye Imana ku itariki 9 Mata 2021, azize indwara, akaba yaritabye Imana afite imyaka 99 y’amavuko.

Colin Powell
Colin Powell

Hari kandi Colin Powell wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Leta zunze ubumwe za Amerika USA, witabye Imana ku itariki 18 Ukwakira 2021, azize indwara, akaba yaritabye Imana afite imyaka 84 y’amavuko.

Jacob Désvarieux
Jacob Désvarieux

Undi muntu w’icyamamare witabye Imana muri 2021, ni Umuhanzi Jacob Désvarieux wo mu itsinda Kassav’. Kassav’ ni itsinda cyangwa se ‘orchestre’ yo mu birwa bya Caraïbes bigengwa n’u Bufaransa ryashinzwe mu 1979 muri Guadeloupe. Umuhanzi Jacob wari n’umuyobozi w’iryo tsinda, yitabye Imana ku itariki 31 Nyakanga 2021 azize uburwayi.

Hari kandi umuhanzi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Lulendo Matumona wamenyekanye mu njyana ya ‘Rumba’ nka Général Defao. Yitabye Imana ku itariki 27 Ukuboza 2021, afite imyaka 63 y’amavuko, akaba yarazize indwara, aguye i Douala muri Cameroun.

Jean Paul Belmondo
Jean Paul Belmondo

Undi muntu w’icyamamare witabye Imana muri uyu mwaka wa 2021, ni Jean Paul Belmondo, wo mu Bufaransa wamenyakanye muri sinema. Yitabye Imana ku itariki 6 Nzeri 2021, akaba yarapfuye afite imyaka 88 y’amavuko.

Inkuru bijyanye:

Umwaka wa 2020 utwaye ibyamamare bitari bike

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Niba umuntu atapfaga,akabaho iteka.Benshi bibaza impamvu Imana yaturemye idukunda kandi ishobora byose yemera ko dupfa.Ijambo ry’imana ritanga igisubizo kiza.Ku munsi w’imperuka imana izahindura ibintu.Izarimbura abantu bose bakora ibyo itubuza ,isigaze abayumvira gusa.Hanyuma izure abantu bapfuye bayumvira,ibahe ubuzima bw’iteka mu isi izaba paradizo dutegereje ivugwa muli Petero wa kabiri,igice cya gatatu,umurongo wa 13.Abumvira Imana bashonje bahishiwe.It is a matter of time.Imana igira calendar ikoreraho.

gatabazi yanditse ku itariki ya: 2-01-2022  →  Musubize

amena .Uwiteka ashimwe kabisa

jackson yanditse ku itariki ya: 5-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka