Perezida Idriss Déby yasezeweho bwa nyuma

Perezida Idriss Déby Itno wahoze ayobora Tchad yasezeweho bwa nyuma, ni umuhango witabiriwe n’abayobozi barimo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, muri iki gihe akaba ari na we uyoboye Afurika yunze Ubumwe (Union Africaine), ndetse na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.

Perezida Idriss Déby Itno yarezeweho bwa nyuma
Perezida Idriss Déby Itno yarezeweho bwa nyuma

Perezida Idriss Déby wasezeweho bwa nyuma uyu munsi tariki 23 Mata 2021, yitabye Imana tariki 19 Mata 2021, nyuma yo gukomeretswa bikomeye n’amasasu yarashwe ubwo yari yagiye gusura ingabo z’igihugu cya Tchad, aho zari zihanganye n’inyeshyamba z’umutwe wa ‘FACT’ zirwanya ubutegetsi muri icyo gihugu.

Mu ijambo rye Perezida Tshisekedi, wabimburiye abandi bayobozi baturutse hirya no hino, yavuze ko ababajwe cyane n’urupfu rwa Idriss Dédy kuko yari impirimbanyi ikomeye ya Afurika "un grand panafricaniste", Perezida Tshisekedi yasezeranyije ko Afurika yunze Ubumwe izakomeza kuba hafi y’urwego rw’Igisirikare rugiye kuyobora Tchad mu nzibacyuho.

Mu byaranze umuhango wo gusezera kuri Nyakwigendera Idriss Deby, harimo akarasisi ka gisirikare, ndetse ijambo ryavuzwe n’umuhungu we Général Mahamat "Kaka" Déby Itno, washyizweho n’igisirikare nka Perezida mushya wa Tchad.

Perezida Emmanuel Macron w'u Bufaransa yitabiriye uwo muhango
Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yitabiriye uwo muhango

Général Déby (Kaka) yavuze ko we n’umuryango we, bazakomeza umurage “w’ibiganiro, kubabarira, amahoro, ubumwe nk’ibyaranze nyakwigendera Perezida Idriss Déby.

Mu bandi bayobozi bari muri uwo muhango, harimo Perezida wa Guinée, Perezida wa Mali, Perezida wa Mauritania ndetse na Perezida wa Nigeria.

Mu ijambo rya Perezida Macron w’u Bufaransa, ubundi bufata Tchad nk’igihugu cy’ingenzi cyane mu rugamba rwo kurwanya Abajihadi mu Karere, yavuze ko yifatanyije na Tchad.

Mu itangazo yasomeye muri uwo muhango wo gusezera kuri Perezida Idriss Deby, Macron yagize ati"Ntituzemerera umuntu uwo ari we wese guhungabanya umutekano n’umutuzo ku butaka bwa Tchad yaba uyu munsi cyangwa ejo hazaza".

Ku wa Kabiri tariki 20 Mata 2021, ni bwo Perezida Macron yatangaje ko ababajwe cyane no gutakaza inshuti ye kandi yagiraga umurava "ami courageux", anashimangira ko hakeneye inzibacyuho yagarura amahoro, kandi ari ngombwa ko hagira igikorwa, hagashyirwaho Inama Njyanama ya gisirikare iyobora mu gihe cy’inzibacyuho.

Nyuma y’uwo muhango waberaga i N’Djamena, Déby arashyingurwa mu gace akomokamo ka Amdjarass-Berdoba, hafi y’umupaka wa Sudani.

Arashyingurwa nyuma yo guhabwa icyubahiro cya gisirikare, n’imbwirwaruhame zivugwa n’abantu batandukanye, ndetse n’isengesho rivugirwa mu Musigiti munini w’i N’Djamena.

Perezida Idriss Déby yatabarutse ari ku rugamba
Perezida Idriss Déby yatabarutse ari ku rugamba
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka