Umwaka wa 2020 utwaye ibyamamare bitari bike

Umwaka wa 2020 uzakomeza kugarukwaho nk’umwe mu myaka yabaye mibi muri rusange biturutse ku cyorezo cya COVID-19 cyahitanye abantu hirya no hino ku isi ndetse kigasubiza inyuma ubukungu, ariko hakaba n’abapfuye bazize izindi mpamvu zitandukanye.

Bosenibamwe Aimé
Bosenibamwe Aimé

Umwe mu batarabashije kurangiza uyu mwaka ni Bosenibamwe Aimé wayoboraga ikigo cy’igihugu gishinzwe Igororamuco. Ababanye na we mu kazi bazi ko yari umuntu wakundaga umurimo we kandi ukabona awukorana ubwitange. Iyo yabaga ageza imbwirwaruhame ku bo yayiteguriye, washoboraga kubona uko ijambo avuga risohokana imbaraga, yaba ari mu muganda ukabona awukorana umurava. Yari umuntu ukunda urwenya, akagira ‘morale’ agasabana cyane, aho bishoboka akabyina ikinimba akizihirwa.

Bosenibamwe Aimé ni umwe mu basoje urugendo rwabo hano ku isi muri uyu mwaka. Inkuru y’urupfu rwe yumvikanye tariki 23 Gicurasi 2020. Aimé Bosenibamwe yavukaga mu cyahoze ari Komini Kanama muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.

Bosenibamwe yahawe inshingano zo kuyobora ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco (NRS) nyuma y’amezi agera ku munani yari ashize akuwe ku buyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru, umwanya yari amazeho imyaka irindwi.

Mbere yo kuba Guverineri, Bosenibamwe yari yarabaye Umuyobozi w’Akarere ka Burera mu gihe cy’imyaka itatu. Na mbere yo kuba Meya yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara ya Kibungo akaba uwo mwanya yarawumazeho imyaka itatu n’igice.

Bosenibamwe yari yarize amashuri ajyanye n’ubuhinzi n’ubworozi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yakoze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ariko mbere yaho yanabaye umwarimu igihe gito.

Yitabye Imana afite imyaka 52 y’amavuko, akaba yarasize umugore n’abana batanu.

Mu mwaka wa 2020, u Rwanda rwabuze Prof Nkusi Laurent, witabye Imana tariki 18 Gicurasi 2020 afite imyaka 70 y’amavuko.

Prof Laurent Nkusi yitabye Imana afite imyaka 70
Prof Laurent Nkusi yitabye Imana afite imyaka 70

Prof Laurent Nkusi yari umuhanga mu by’indimi. Ni we wa mbere wayoboye ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho, rigishingwa bwa mbere mu cyahoze ari Kaminuza y’u Rwanda (UNR), nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Prof Laurent Nkusi wavutse tariki ya 20 Werurwe 1950. Yakoze imirimo itandukanye igihugu kizahora kimwibukiraho. Mu mirimo yakoze harimo kuba guhera mu 1976-2000 Prof Laurent Nkusi yari Umwarimu mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, yigisha ubuvanganzo n’indimi.

Muri 2000-2003 Prof Laurent Nkusi yabaye Minisitiri w’ubutaka n’ibidukikije, ava muri iyo Minisiteri yerekeza muri Minisiteri y’Itangazamakuru yakoreraga mu biro bya Minisitiri w’Intebe, ahakorera kugeza muri 2008.

Muri 2009-2011 Prof Laurent Nkusi yabaye Umuyobozi ushinzwe amasomo mu ishuri rikuru ryigisha ubuhinzi, uburezi n’ikoranabuhanga rya Kibungo, INATEK. 2011-2019 Prof Laurent Nkusi yabaye Umusenateri uhagarariye amashuri makuru na za kaminuza. Yitabye Imana azize uburwayi.

Dr Vuningoma James na we ni umwe mu bahanga u Rwanda rwabuze muri uyu mwaka 2020, akaba yarakoze imirimo itandukanye. Dr Vuningoma yavutse tariki 25 Ugushyingo 1948. Yitabye Imana tariki 20 Mutarama 2020 ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, akaba yarazize uburwayi.

Dr James Vuningoma
Dr James Vuningoma

Uretse gukora mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, yakoze n’indi mirimo itandukanye haba mu burezi no mu itangazamakuru, yandika ibitabo n’izindi raporo zitandukanye z’ubushakashatsi yakoze.

Mu bahanga u Rwanda rwabuze muri uyu mwaka kandi, harimo Prof Gahutu Jean Bosco wari umushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda akaba yaratabarutse tariki 7 Nzeri 2020 azize uburwayi.

Prof Jean Bosco Gahutu
Prof Jean Bosco Gahutu

Prof Kayumba Pierre Claver wari inzobere mu bijyanye n’imiti, na we ari mu bahanga u Rwanda rwabuze muri uyu mwaka. Urupfu rwe rwamenyekanye tariki 23 Ugushyingo 2020.

Prof Pierre Claver Kayumba
Prof Pierre Claver Kayumba

Amb. Kamali Karegesa Ignatius na we ni umwe mu b’ingenzi u Rwanda rwabuze muri uyu mwaka. Yitabye Imana tariki 11 Kanama 2020, azize uburwayi. Amb. Kamali yahagarariye u Rwanda muri Afurika y’Epfo, no muri Uganda, aba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe, umwanya yavuyeho muri 2014. Akaba yaritabye Imana yari Umujyanama mu Bunyamabanga Bukuru bwa FPR-Inkotanyi mu birebana n’Ububanyi n’Amahanga.

Amb. Kamali Karegesa yitabye Imana azize uburwayi
Amb. Kamali Karegesa yitabye Imana azize uburwayi

Mu bandi bantu b’ingenzi u Rwanda rwabuze muri uyu mwaka harimo Bwitare Nyirinkindi Eulade wari umukozi wa Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi ndetse yanabaye umudipolomate igihe kinini. Yitabye Imana tariki 10 Mata 2020, azize uburwayi afite imyaka 62 y’amavuko.

Bwitare Nyilinkindi Eulade
Bwitare Nyilinkindi Eulade

Mugabo Pio na we ni umwe mu bantu bakoreye igihugu imirimo itandukanye, ariko akaba yaratanze umusanzu cyane mu butabera,bitabye Imana muri uyu mwaka.Tariki 12 Mutarama 2020,nibwo inkuru y’urupfu rwe yamenyakanye, yapfuye azize uburwayi afite imyaka 67 irengaho gato.

Mugabo Pio yitabye Imana azize uburwayi
Mugabo Pio yitabye Imana azize uburwayi

Umwaka wa 2020 kandi watwaye Gasarabwe Jean Damascène wahoze ari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, akaba yaranabaye Perezida wa Mukura Victory Sports nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yitabye Imana tariki 22 Ukuboza 2020.

Gasarabwe Jean Damascène
Gasarabwe Jean Damascène

Gasarabwe Jean Damascène yabaye umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yongera gutorwa muri 2007 kugeza muri 2013 ahagarariye ishyaka rya PSD.

Uyu mwaka kandi watwaye DJ Miller (Karuranga Virgile),k, wari uzwi mu kuvanga imiziki, gukorana indirimbo n’abahanzi batandukanye n’ibindi.Yitabye Imana tariki 5 Mata 2020, asiga umugore n’umwana.

DJ Miller
DJ Miller

Umuhanzi Kizito Mihigo na we yapfuye mu mwaka wa 2020 yiyahuye nk’uko Polisi yabitangaje.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu rukerera rwo ku wa mbere tariki 17 Gashyantare 2020, ahagana saa kumi n’imwe, Kizito Mihigo w’imyaka 38 wari ufungiye kuri Sitasiyo ya Polisi i Remera yasanzwe yiyahuye arapfa.

Kizito Mihigo yari amaze iminsi itatu muri kasho ya Polisi aho Ubugenzacyaha bwamukurikiranagaho ibyaha birimo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko na ruswa.

Iperereza ryagaragaje ko Kizito Mihigo yapfuye yiyahuye
Iperereza ryagaragaje ko Kizito Mihigo yapfuye yiyahuye

Ni nyuma yo kumufatira mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo ashaka kwambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko ajya i Burundi, nk’uko RIB yabitangaje ibinyujije kuri Twitter.

RIB yatangaje ko Kizito Mihigo akekwaho icyaha cyo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko agamije kujya kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba irwanya Igihugu ndetse n’icyaha cya Ruswa.

Kizito Mihigo ni umwe mu bagororwa bari barahawe imbabazi na Perezida Paul Kagame, mu bubasha abihererwa n’amategeko.

Mu mahanga

Duhereye mu bihugu bituranye n’u Rwanda, uyu mwaka ntutazibagirana ku Barundi babuze uwahoze ari Perezida wabo mu buryo butunguranye.Tariki 8 Kamena 2020, nibwo inkuru y’urupfu rwa Pierre Nkurunziza wahoze ari Perezida w’u Burundi yamenyekanye itangajwe na Guverinoma y’u Burundi. Byavuzwe ko yapfuye azize uburwayi, akaba yari afite imyaka 55 y’amavuko.

Pierre Nkurunziza
Pierre Nkurunziza

Hari kandi Buyoya Petero, wigeze kuba Perezida w’u Burundi nawe yitabye Imana tariki 17 Ukuboza 2020 ,azize indwara,akaba yarapfuye afite imyaka 71 y’amavuko.

Pierre Buyoya wahoze ayobora u Burundi na we uyu mwaka wa 2020 ntabashije kuwurangiza
Pierre Buyoya wahoze ayobora u Burundi na we uyu mwaka wa 2020 ntabashije kuwurangiza

Tariki 24 Nyakanga 2020, nibwo hatangajwe inkuru y’urupfu rw’uwahoze ari Perezida wa Tanzania, Benjamin Mkapa,witabye Imana azize uburwayi,akaba yaritabye Imana afite imyaka 81 y’amavuko.

Benjamin Mkapa
Benjamin Mkapa

Tariki 4 Gashyantare 2020,nibwo Daniel Arap Moi wigeze kuyobora Kenya yitabye Imana azize uburwayi,akaba yari afite imyaka 95 y’amavuko.

Daniel Arap Moi
Daniel Arap Moi

Hari kandi Dr Augustine Mahiga, wabaye Minisitiri w’ubutabera n’ibijyanye n’itegeko nshinga muri Tanzania, witabye Imana tariki 1 Gicurasi 2020,afite imyaka 74 y’amavuko.

Dr Augustine Mahiga
Dr Augustine Mahiga

Mamadou Tandja,wahoze ari Perezida wa Niger, nawe ari mu batabarutse uyu mwaka,yitabye Imana tariki 24 Ugushyingo 2020,afite imyaka 82 y’amavuko.

Mamadou Tandja
Mamadou Tandja

Hari kandi Jerry John Rawlings wigeze kuba Perezida wa Ghana, na we witabye Imana muri uyu mwaka tariki 12 Ugushyingo 2020, azize indwara, akaba yari afite imyaka 73 y’amavuko.

Jerry John Rawlings
Jerry John Rawlings

Hari kandi Zindzi Mandela, wari umukobwa wa Nelson Mandela, akaba azwi kuba yararwanyije ivanguraruhu muri Afurika y’Epfo.Yitabye Imana tariki 13 Nyakanga 2020, azize uburwayi,akaba yari afite imyaka 59 y’amavuko.

Zindzi Mandela
Zindzi Mandela

Hosni Mubarak wigeze kuba Perezida wa Misiri, nawe yitabye Imana tariki 25 Gashyantare 2020, azize uburwayi,akaba yari afite imyaka 91 y’amavuko.

Muri uyu mwaka kandi igihugu cya Mali cyapfushije babiri bigeze kukiyobora harimo Moussa Traore,witabye Imana tariki 15 Nzeli 2020,azize uburwayi akaba yari afite imyaka 83 y’amavuko ndetse na Amadou Toumani Toure witabye Imana tariki 10 Ugushyingo 2020.

Hari kandi Jacques Joachim Yhombi-Opango wigeze kuyobora Congo-Brazaville,witabye Imana tariki 30 Werurwa 2020.

Muri siporo

Jeannot Witakenge wakiniye ikipe ya Rayon Sports na APR FC yitabye Imana muri 2020 azize kanseri y’igifu.

Witakenge yitabye Imana ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 24 Mata 2020, akaba yaraguye mu bitaro bya Bukavu (Hôpital Général de Bukavu) aho yari arwariye kuva tariki ya 11 Mata 2020.

Umwe mu bari inshuti ze za hafi , Mbusa Kombi Billy banakinanye kuva mu 1995 kugeza mu 2000 , yahamirije Kigali Today amakuru y’urupfu rwe.

Yagize ati “Ni byo Jeannot yitabye Imana, yari amaze igihe arwaye kanseri y’igifu. Ni inkuru yambabaje cyane n’ubu sindabyakira Jeannot namufataga nk’umuvandimwe. Ntabwo nzibagirwa Jeannot , hari igihe twigeze gukina n’ikipe ya AFC Leopard yo muri Kenya icyo gihe atsinda igitego acenze ikipe yose.”

Jeannot Witakenge
Jeannot Witakenge

Muri Nyakanga 2019, Witakenge Jeannot yagize ikibazo mu nda ajya kwa muganga basanga afite ikibazo mu gifu, bategeka ko agomba kubagwa.

Yamaze iminsi arwariye mu bitaro bya Bukavu nyuma aza koroherwa asubira mu rugo iwe muri DR Congo.

Tariki ya 11 Mata 2020 yongeye kuremba ahita atwarwa mu bitaro bya Bukavu (Hôpital Général de Bukavu) ari na ho yari arwariye kugeza ubwo yitabaga Imana.

Hari hashize iminsi mike abitswe ko yapfuye binyuze ku mbuga nkoranyambaga (réseaux sociaux) aho ku wa 17 Mata 2020 byari byavuzwe ko yitabye Imana ariko bikaza kugaragara ko byari amakuru y’ibihuha.

Jeannot Witakenge witabye Imana afite imyaka 40 y’amavuko yaherukaga mu Rwanda muri 2017 ubwo yari umutoza wungirije muri Rayon Sports. Batandukanye muri 2018 ntiyongera kugaragara cyane, byavugwaga ko yahise yisubirira iwabo muri DR Congo kwita ku muryango we.

Umwaka wa 2020, ntuzibagirana mu mitima y’abakunda umukino wa Basketball (NBA- Lakers yo muri America), kuko nibwo Kobe Bryant wabaye umukinnyi w’ikirangirire muri Basketball yitabye Imana.Tariki 26 Mutarama 2020, nibwo indege yari itwaye Kobe Bryant n’umukobwa we n’abandi yakoze impanuka,ahita apfa.

Kobe Bryant
Kobe Bryant

Tariki 25 Ugushyingo 2020, nibwo humvikanye inkuru urupfu rwa Diego Maradona wabaye umukinnyi mpuzamahanga w’umupira w’amaguru,nyuma akaza no kuba umutoza. Yitabye Imana azize indwara, afite imyaka 60 y’amavuko.

Umunya-Argentine w’icyamamare mu mupira w’amaguru Diego Maradona byatangajwe ko yapfuye nyuma y’igihe gito yari amaze avuye mu bitaro aho yari yarabazwe ku gice cy’ubwonko.

Diego Maradona yaramenyekanye cyane mu mupira w'amaguru
Diego Maradona yaramenyekanye cyane mu mupira w’amaguru

Mu gihe yavaga mu bitaro, Maradona yari ari mu modoka itwara indembe (ambulance) iherekejwe n’imodoka nyinshi z’abakunzi be, aho benshi bari bamaze iminsi bakambitse ku bitaro yari arwariyemo mu mujyi wa Buenos Aires muri Argentine, baririmba indirimbo zimusabira gukira.

Isaha imwe mbere y’uko asohoka, muganga umukurikirana Dr Leopoldo Luque, yabanje gutangariza imbaga yari irimo n’abanyamakuru, ko Maradona yemerewe gutaha iwe mu rugo, akazakomeza kondorerwa mu nzu iherereye ahitwa Tigre, hafi y’umukobwa we wa bucura Giannina, umwe mu bana batanu ba Maradona babashije kumenyekana.

Diego Maradona (ufite igipfuko mu mutwe) n'umuganga we Leopoldo Luque
Diego Maradona (ufite igipfuko mu mutwe) n’umuganga we Leopoldo Luque

Maradona yari yajyanywe mu bitaro afite ikibazo cyo kubura amaraso n’amazi mu mubiri tariki ya 02 Ugushyingo 2020, biza kugaragara ko afite ibibumbe by’amaraso byipfunditse mu mutwe we « hématome sous-dural », akaba yari yatangiye koroherwa nyuma yo kubagwa, gusa bikaba birangiye ashizemo umwuka kubera ikibazo cyo guhagarara k’umutima.

Papa Bouba Diop
Papa Bouba Diop

Hari kandi Papa Bouba Diop, wari umukinnyi w’umupira ku rwego mpuzamahanga, afite inkomoko muri Senegal.Yitabye Imana tariki 30 Ugushyingo 2020,azize indwara, afite imyaka 42 y’amavuko.

Muri Sinema

Tariki 28 Kanama 2020, nibwo uwitwa Chadwick Boseman uzwi ku izina rya Black Panther,wari umukinni ukomeye wa Filimi yitabye Imana azize uburwayi, afite imyaka 43 y’amavuko.

Chadwick Aaron Boseman
Chadwick Aaron Boseman

Hari kandi Nikita Pearl Waligwa,ukomoka muri Uganda, wamenyekanye muri Filimi yitwa’Qeen of Katwe’. Yitabye Imana tariki 15 Gashyantare 2020, azize indwara, akaba yari afite imyaka 15 y’amavuko gusa.

Mu muziki mu Mahanga

Mu mwaka wa 2020 isi yatakaje abahanzi b’ibyamamare ku rwego mpuzamahanga barimo ndetse n’umwe wahitanywe n’icyorezo cya Covid-19.

Uwabimburiye abandi ni nyakwigendera Kenny Rogers wo muri USA wamamaye cyane mu njyana ya country music. Yitabye Imana azize urw’ikirago, akurikirwa n’umunya Cameroun Manu Dibango wishwe na covid-19, undi uheruka kwitaba Imana azize uburwayi busanzwe ni Mory Kanté wo muri Guine Conakry.

Kenny Rogers
Kenny Rogers

Umuhanzi, umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo umukambwe Kenny Rogers yitabye Imana ku itariki 20 Werurwe ku myaka 81 y’amavuko.

Urupfu rwe rwabitswe n’uhagarariye umuryango we, wabwiye BBC ko Kenny Rogers yashizemo umwuka azize izabukuru kuko yatabarutse atarwaye.

Nyakwigendera yamamaye cyane mu njyana ya country music ahagana muri za 80 kugeza muri za 90, dore ko yanegukanye ibihembo bitatu byo mu rwego rwo hejuru bya Grammy awards.

Rogers yarakunzwe cyane mu bihe bye, cyane cyane kubera ijwi ryihariye ryakundwaga ahanini n’ab’igitsina gore nko mu ndirimbo The Gambler, Lucille na Coward Of The County.

Undi muhanzi watabarutse muri 2020 ni umunya cameroun Ndjoke Dibango wamamaye cyane ku izina rya Manu Dibango.

Manu Dibango
Manu Dibango

Nyakwigendera yitabye Imana ku itariki 24 Werurwe ku myaka 86 aguye mu Bufaransa azize icyorezo cya Covid-19.

We ubwe ni we witangarije abinyujije kuri facebook yo yanduye iyo ndwara, bidateye kabiri imuvana ku isi.

Manu Dibango yamamaye cyane mu ndirimbo nka Soul Makosa … akaba yari umuhanga cyane mu kuvuza umurangi ari yo saxophone, ariko yarazi no kuvuza piano na harmonica.

Mory Kanté, umuririmbyi w’umunyafrica ukomoka muri Guinea, wagize uruhare rukomeye mu kumenyenisha inganzo yo muri Africa, nawe yitabye Imana muri 2020 afite imyaka 70.

Mory Kanté
Mory Kanté

Mory Kanté yaguye mu bitaro by’i Conacry umurwa mukuru wa Guinea ku itariki 22 Gicurasi 2020.

Umuhungu we Balle Kanté yabwiye itangazamakuru ko urupfu rwa se Mory Kanté rwatewe n’ibibazo by’ubuzima bwe bititaweho ku gihe n’abaganga.

Nyakwigendera yaramaze igihe akora ingendo ajya mu Bufaransa kwivuza, ariko nyuma y’aho icyorezo cya Koranavirus cyadukiye, ntiyakomeje kubona ubufasha bw’abaganga nka mbere kubera ko abaganga hafi ya bose bari bahangayikishijwe n’abarwayi ba Covid-19, bigatuma abandi barwayi basa n’abibagiranye.

Mory Kanté yamamaye cyane mu ndirimbo ye yitwa Yeké Yeké.

George Floyd
George Floyd

Mu bandi bapfuye muri 2020 harimo George Floyd witabye Imana tariki 25 Gicurasi 2020, yishwe n’Abapolisi muri Amerika. Akiriho ntiyari umuntu uzwi cyane, ariko inkuru y’urupfu rwe yakwiriye isi yose kubera imyigaragambyo yabayeho nyuma y’uko yishwe, abantu bamagana ivangura rishingiye ku ruhu.Yitabye Imana afite imyaka 46 y’amavuko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Mwibagiwe BENIMANA LOUIS wayoboye Magerwa no muri RRA nka komiseri w’imisoro

Jack yanditse ku itariki ya: 4-01-2021  →  Musubize

Uwingabire yajyerajyeje kuzenzunguka hose , nubwo nyine munkuru bigoye kubagarukaho bose, nibenshi rwose 2020 yisasiye . Reka twese abawurangije turi bazima kabone nubwo tutaba mubyamamare twongere duhe Imana icyubahiro.

Musafiri yanditse ku itariki ya: 4-01-2021  →  Musubize

Nange uyu mwaka niwo nabonye wabaye mubi mumyaka yose maze kuriyisi

Theoneste yanditse ku itariki ya: 3-01-2021  →  Musubize

kigalitoday.com,murakoze kutwibutsa aba bantu twakundana.Bamwe nka presidents Buyoya,Nkurunziza na Manu Dibango,bishwe na Covid-19.Ndashimira kandi na Ntashya watwibukije ko ku Munsi wa nyuma,Imana izazura abantu bose bapfuye barayizeraga,bakayishaka,ntibibera gusa mu gushaka iby’isi nkuko abenshi bameze.

mazimpaka yanditse ku itariki ya: 1-01-2021  →  Musubize

Nakundaga Bosenibamwe ndetse na Prof.Nkusi Laurent wacishaga make.Gusa nange nemera ntashidikanya ibyo Yezu yavuze ko abapfa barizeraga Imana,batariberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka imana cyane izabazura ku munsi wa nyuma.
Icyo nicyo cya ngombwa.

ntashya yanditse ku itariki ya: 31-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka