Abayobozi baturutse mu bihugu 17 baje gusezera bwa nyuma kuri Magufuli

Abayobozi baturutse mu bihugu 17 byo hirya no hino ku isi, kuri uyu wa Mbere tariki 22 Werurwe 2021 bifatanyije na Tanzania mu muhango wo gusezera Dr John Pombe Magufuli bwa nyuma.

Minisitiri w’Intebe wa Tanzania Kassim Majaliwa yavuze ko kuza kw’abo bayobozi baje kwihanganisha Tanzania, ariko kandi ngo bikaba binagaragaza uko Perezida Magufuli yari akunzwe.

Yagize ati “Urutonde rurerure rw’abayobozi baturutse mu bihugu 17, baje kudufata mu mugongo. Gutabarwa n’abaturanyi bacu turabyishimiye cyane. Tanzania ni igihugu cy’inshuti kandi ni umuturanyi. Turabakunda, kubona Abakuru b’ibihugu batandatu(6), ba Visi Perezida babiri baturutse mu bihugu byabo si ikintu gito. Abaje bahagarariye abakuru b’ibihugu byabo bo mu bihugu duturanye, turishimye cyane.”

Majaliwa yasabye Abanyatanzaniya kuzirikana ibyaranze ubuyobozi bwa Perezida Magufuli.

Yagize ati “Twese twifuzaga kugumana nawe, ariko urupfu ni ikintu kitamenyerwa, ariko nta kindi twakora kuko byose ni ko Imana yabishatse, ubumwe ni ingufu, kwitandukanya ni ugutsindwa, dufatane urunana, dukomeze kuba bamwe no gukundana kurushaho kandi dukomeze kumusabira Imana imuhe kuruhukira mu mahoro. ”

Perezida Kenyatta yakoze agashya

Uhuru Kenyatta wa Kenya ni umwe bayobozi bitabiriye umuhango wo gusezera bwa nyuma ku murambo wa Dr Pombe Magufuli wari Perezida wa Tanzania. Mu gihe Kenyatta yariho ageza ijembo rye ku Batanzania n’abandi bitabiriye umuhango wo gusezera kuri Dr Magufuli, ijwi ry’umuntu warotaga ‘adhana’ mu musigiti wegereye Sitade Uhuru ya Dodoma aho umuhango wabereye,ryatangiye kumvikana.

Perezida Kenyatta yumvise iryo jwi rivugira mu musigiti ubundi ngo riba ryibitsa Abayisilamu ko ari umwanya wo gusenga ugeze, ahita aharika imbwirwaruhame mu gihe cy’umunota urenga, ategereza ko ‘adhana’ irangira, abona gukomeza ijambo rye. Ibyo ngo byashimishije abantu ibihumbi bari bateraniye muri iyo Sitade bamukomera amashyi menshi.

Uwo umuhango wanitabiriwe n’abandi bayobozi batandukanye baturutse hirya no hino ku isi baje kwifatanya na Tanzania muri harimo Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, wavuze ko Perezida Magufuli yari umuntu uharanira ubwigenge mu by’ubukungu.

Hari kandi Perezida Edgar Lungu wa Zambia, wavuze ko yababajwe cyane n’urupfu rwa Perezida Magufuli, ariko yongeyeho ko asize ibintu byinshi azibukirwaho muri Tanzania ndetse no ku byo yakoze mu iterambere ry’ibihugu bihurira mu Muryanyo wa SADC.

Perezida Lazarus Chakwera wa Malawi nawe yitabiriye umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Nyakwigendera Dr Pombe Magufuli, akaba yasabye Abayobozi b’Afurika gukurikiza ibyiza bya Magufuli.

Mu bandi bitabiriye uwo muhango harimo Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe wavuze ko umusanzu wa Dr Pombe Magufuli wari Perezida wa Tanzania utazibagirana mu gihugu cya Zimbabwe.

Hari kandi Perezida wa Mozambique Nyusi Filipe, wavuze ko atazibagirwa ibyaranze Perezida Pombe Magufuli nubwo ngo yapfuye bitunguranye.

Yagize ati “Kuba agiye bitunguranye bidusigiye inzibutso zitazasima na rimwe, ahubwo nikuzibungabunga, tugahora twibuka Magufuli. Yajyaga ampamagara kuri telefoni mu gitondo saa kumi n’ebyiri(6h), akavuga ati byuka muvandimwe wanjye ukore akazi..., Tanzania ibuze umuyobozi mwiza w’umwizerwa ndetse n’umugabane wa Afuriki ubuze umuntu w’ingirakamaro n’umujyanama muri byinshi.”

Hari kandi Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’epfo,nawe waje mu muhango wo gusezera kuri Perezida Magufuli,akaba yavuze ibintu bigera kuri bitatu ashimira Dr Magufuli harimo kuba yaramusobanuriye akamaro k’ururimi rw’Igiswahili, ndetse kigatangira kwigishwa muri Afurika y’Epfo.

Muri ibyo bintu bitatu yamubwiye, ngo harimo kubahiriza indangagaciro nziza, kurwanya ruswa no gukuza ururimi rw’Igiswahili.

Yagize ati “Ndashaka kumushimira ku muhate we, yizeraga ko twese twarinda umuco wacu n’ibituranga.Ndashaka no kumushimira ukuntu yabonaga ko dukwiye kubaha indimi zacu.Magufuli yumvaga buri Munyafurika yamenya Igiswahili, aza kunsura muri Afurika y’Epfo yanzaniye igikarito cyuzuye ibitabo by’Igiswahili, ambwira ko azanyigisha Igiswahili, ariko agiye ataranyigisha Igiswahili cyiza nagombye kuba ndimo kuvugira hano uyu munsi”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nkubu ko utavuze ibyo bihugu...! Urumva inkuru yawe itabuze icyingenzi!!!
Ubutaha ntukajye utanga inkuru y’igice!!!

Moses yanditse ku itariki ya: 22-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka