RIB yemeje ko Umunyamategeko Bukuru Ntwali yiyahuye

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thierry, aremeza ko Maître Bukuru Ntwali yapfuye yiyahuye mu cyumweru gishize, nyuma yo kwihanura ku igorofa riri muri Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge, RIB ikaboneraho kwihanangiriza abantu bakomeje gukwirakwiza ibihuha bavuga ko yishwe.

Dr Murangira mu kiganiro kirekire yagiranye na Kigali Today, ishami ry’amajwi n’amashusho kuri YouTube, yavuze ko Maître Ntwali wigeze no kuba umunyamakuru, urupfu rwe rwo ku wa 2 Kamena 2021 rwakomeje kuvugwaho amakuru y’ibinyoma ko yishwe.

Agira ati “Maître Bukuru Ntwali wiyahuye hariya Nyabugogo, yihanuye mu igorofa, abantu bamwe babyuririraho batangira gukwirakwiza ibihuha ko yishwe. Ariko hari iperereza ryakozwe n’ibimenyetso byashingiweho, biragaragaza ko maître Ntwali yiyahuye”.

Ati “Hari amashusho ya camera za CCTV zimugaragaza yinjira akazamuka, hanyuma yihanura ku igorofa. Ibyo ni ibintu bigaragara, gusa ikitarabasha kumenyekana ni impamvu yamuteye kwiyahura”.

Umuvugizi wa RIB yanemeje ko mbere y’uko Bukuru ashyingurwa kuri uyu wa kane tariki 10 Kamena 2021, umuryango we wasabye ko abakomeje gukwirakwiza ibihuha ku rupfu rwe barekeraho.

Nyuma y’urupfu rwe, hakurikiyeho amakuru menshi adafite ishingiro avuga ko Bukuru wari uzwiho gukorera ubuvugizi ibibazo byibasiye Abanyamulenge, ngo yaba yarishwe ku mpamvu z’akazi yakoraga bikitirirwa ko yiyahuye.

Umunyamategeko Bukuru Ntwali ukomoka i Mulenge mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yakunze kugaragara no kumvikana kenshi kuri televiziyo na radio asaba Umuryango mpuzamahanga kugira icyo ukora ngo urengere abaturage b’Abanyamulenge muri RDC, bakomeje kugirirwa nabi mu gihugu cyabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka