Umunyamakuru Umuhire Valentin yitabye Imana
Inkuru y’urupfu rw’umunyamakuru Umuhire Valentin yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 07 Mutarama 2021 itangajwe na murumuna we wavuze ko yari arwariye mu bitaro bya Kigali (CHUK).

Umuhire Valentin yari azwi cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda nk’umwe mu barimazemo igihe. Yamenyekanye cyane avuga amakuru kuri Radio Rwanda ndetse benshi mu banyamakuru bakamufata nk’icyitegererezo akaba n’umwe mu bahanga mu gusoma amakuru.
Yagiye akora no mu bindi bitangazamakuru bitandukanye birimo Radio & TV10, Radio Huguka, Pax Press, Syfia Grands Lacs, akaba n’umuhanga mu kuyobora ibiganiro. Yari umwe mu bayoboraga ikiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru cy’ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda (ARJ).
Kuri ubu yari atuye mu mujyi wa Musanze akora ibijyanye n’ubuhinzi ariko abifatanya n’itangazamakuru akaba yari afite igitangazamakuru cye gikorera kuri Internet cyitwa ‘Valuenews’.
Azwiho kuba ari umuntu wasabanaga kandi akicisha bugufi.
Imana imuhe iruhuko ridashira!
Ohereza igitekerezo
|
Valentin wari umunyamakuru w’intangarugero, igendere uruhuke mu mahoro ya nyagasani. Tukwifurije iruhuko ridashira.
Rip kabisa
Iman’imwakiremubayo kand’imuhiruhukoridashi.
Imana yamukunze kuturusha.Imana imwakire mubayo
Imana imukunze kuyirusha.niyigendere aruhukire mumahoro
Imana imukunze kuyirusha.niyigendere aruhukire mumahoro
Imana imwakire mu bayo gusa uyu mwaka nawo uje nabi.
Yari intwari nziza naruhukire muri yesu kristo twamukundaga RIP😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭 dukomeze kwihangana family ye ninshuti ze
Ye baba we! Na we araducitse koko! Mbega isi itagira imbabazi! Igendere muvandimwe, aho ni inzira ya twese. Gusa duhumure! Hari umwami watanze kera, nuko amara iminsi itatu mu mva, anyagayo imfunguzo z’ urupfu n’ ikuzimu. Uwo nta wundi: Ni Kristo watambwe uhereye ku kuremwa kw’ isi. Uwo, umwizera n’ aho yaba yarapfuye, azabaho.
Yarintwari yirwanda niyigendere aruhukire mumahoro
Umuhire Varantin lmana imwakire mubayo
Twamukundaga
Agiye tukimushaka
Gusa umusanzu a size
Wafashije benci
RIp